Digiqole ad

Burundi mu kwigana USA bugatera Congo

Igihugu cy’Uburundi cyafashe umugambi wo gufatira urugero ku gihugu cya Leta Zunze Ubumwe z’ Amerika mu rwego rwo kureba uko bafata Agathon Rwasa bamukuye muri DRCongo nta ruhushya.

Agathon Rwasa
Agathon Rwasa wahoze ari umukuru w’ishyaka FNL PARMEHUTU

Nyuma y’aho umutwe  udasanwe w’ingabo z’igihugu cya Leta Zunze Ubumwe z’ Amerika ziciye Osama Ben Laden zimusanze mu guhuu cya Pakistan, igihu cy’Uburundi cyatangaje ko kigiye gufata  urugero nk’urwa Amerika yinjiye mu gihugu cya Pakistan nta ruhushya ibanje gusaba ikavogera ubusugire bwacyo ikurikiranye Osama, nacyo kikinjira muri DRCongo.

Nk’uko Minisitiri w’ingabo mu gihu cy’Uburundi Général major Pontien Gaciyubwenge yabitangarije mu nama yiswe iyo kugarura umutekano mu ntara ya Bujumbura ubu yahindutse isibaniro ry’ibikorwa by’ubugizi bwa nabi, tubisoma mu kinyamakuru L’Avenir Quotidien, we avuga ko intandaro ari Agathon Rwasa, wahoze ari umukuru w’ishyaka FNL PARMEHUTU rirwanya ubutegetsi bwa Pierre Nkurunziza, wihishe  muri i Congo.

Yasobanuye ko kuba  igihug cye cy’Uburundi gishobora kwinjira muri Repubulika Iharanira Demokarasi ya Kongo muri uku kwezi kwa Gicuransi   nta ruhushya babanje gusaba ari mu rwego nk’urwo Amerika yabikozemo ijya muri Pakistan kuko ngo ari Amerika ari n’Uburundi bose bakurikiranye abantu bameze kimwe.

Yagize ati : « Ntagushidikanya  Agathon Rwasa  ni we uri inyuma y’ubwicanyi bwose bwibasira intara ya Bujumbura ». Minisitiri Gaciyubwenge akaba ashinja Agathon Rwasa  kwihisha inyuma ya Léonard Nyangoma nawe utarabashije kugira umwanya yegukana mu matora y’inzego z’ibanze yo kuwa 24 gicuransi2010 yabaye hariya mu Burundi, bakaba bayoboye ibikorwa bibi biri kubera i Bujumbura.

General Gaciyubwenge akaba yagereranyije Agathon Rwasa na Osama Ben Laben kuko ngo usibya kuba afatwa nk’umuterabwoba nka we.

Solange Umurerwa

Umuseke.com

7 Comments

  • baca umugani ngo imbwa yiganye inka kunnya mu rugo irabizira!tubitege amaso;igitangaje ariko ni uko USA itanje kubitangaza nk’abarundi!

  • Jyewe nibaza ibyiza ari uko babanza bakabyumvikanaho na Cingo mu Rwego rwo kudahungabanya umtekano w’igihugu cya Congo! bakumvikana bya na ngombwa bakanabafasha!!

  • Abarundi barakabya wana! abantu bavuga ngo umwanzi niwe ukurondera siweho amurondera!! apu binaniye no kubivuga!! ubwo abo bazatunguka imbere y’abanye congo bariye umwanda? cyokora nabo si shyashya, abarundi baramutse bitwaje cash zo kubaha Ruswa ntibakirirwa banangiriza amasasu yabo ubusa. keretse congo niyitabaza FDLR, ariko nayo ntiruseyeho kuko bayitambitse AGAKUMI ntiyakarenga itagasusuye!!

  • kongo iraburiwe nayo …kandi ntamagi yikoreye kuburyo yakemera gusuzugurwa gutyo kandi nayo ntabwo ari agafu kimvugwa rimwe izivuna umwanzi ntakabuza…let’wait and see!!!!!

  • wIHA KUGENDA NK’INZOKA UGAKOBOKA INDA

  • Mwese murabicanyi. Ntaworoshe arimwo ntimuduhendeshe ayasosa yasubiye ahomwahoze n,imujayo azoci Ahomwaciye ntumwakirire mu kanyosha aje n,ikinga.

  • Mwese murabicanyi kandi imitima yanyu niyo ibagiriza ivyo mwakoze. Fnl,Fdd cndd, Uprona eka na Frodebu nta muzima urimwo. Nimureke rero kudusiga inkore ku maso .Kandi mwese imanza zanyu zarasomwe ntanumwe atakatiwe .Ngo abahutu ejo ngo abatutsi undi musi abaruguru n,abepfo undi mwaka ngo abatunzi na bakene ,Ahjo mwibaza ko tutahabona.Imisi iraje ibibereke vyose hanyuma tuzarebe ko mutinyegeza atawubirukanye .

Comments are closed.

en_USEnglish