Digiqole ad

Buri munyarwanda agire ubushake bwo kunoza Ikinyarwanda, utakizi akige

 Buri munyarwanda agire ubushake bwo kunoza Ikinyarwanda, utakizi akige

Umuyobozi w’Ishami ry’Ururimi mu Nteko Nyarwanda y’Ururimi n’Umuco, Bwana NSANZABAGANWA Modeste

U Rwanda ruritegura kwifatanya kwizihiza Umunsi Mpuzamahanga w’Ururimi Kavukire usanzwe wizihizwa ku itariki ya 21 Gashyantare buri mwaka. Kuri iyi nshuro ya 14 u Rwanda rugiye kuwizihiza, Inteko Nyarwanda y’Ururimi n’Umuco irashishikariza buri Munyarwanda wese gutanga umusanzu we mu kunoza no guteza Ikinyarwanda imbere kuko gihatse ubukungu bwinshi nk’uko bisobanurwa n’Umuyobozi w’Ishami ry’Ururimi mu Nteko Nyarwanda y’Ururimi n’Umuco, Bwana NSANZABAGANWA Modeste.

Umuyobozi w’Ishami ry’Ururimi mu Nteko Nyarwanda y’Ururimi n’Umuco, Bwana NSANZABAGANWA Modeste
Umuyobozi w’Ishami ry’Ururimi mu Nteko Nyarwanda y’Ururimi n’Umuco

Ati: “Buri Munyarwanda agire ubushake bwo kunoza Ikinyarwanda, utakizi akige. Kuko tugeze ahantu hakeneye ubushake bwa buri wese. Ubungubu twemeye indimi enye zigomba gukoreshwa mu buzima bwa buri munsi hano mu Rwanda. Ni inzira nziza yo kwagura amarembo, ariko tutitaye ku Kinyarwanda cyacu by’umwihariko, cyadindira ndetse kikaba cyasubira inyuma kuko umuvuduko w’izindi ndimi wakirusha imbaraga.”

Buri mwaka, u Rwanda rwifatanya n’amahanga mu kwizihiza Umunsi Mpuzamahanga w’Ururimi Kavukire. Ururimi Kavukire rw’Abanyarwanda ni Ikinyarwanda. Insanganyamatsiko y’uyu mwaka iragira iti:” Kwiga no kunoza Ikinyarwanda ni inshingano yange nawe”. Muri make, iyi nsanganyamatsiko irashaka kuvuga ko buri muntu wese akwiye kumva ko ari inshingano ye kugira uruhare mu kwiga, kwigisha, gusakaza, kunoza no kurengera Ikinyarwanda kuko ari igihangano n’umurage by’Abanyarwanda bose.

Uyu munsi uzizihizwa mu Rwanda hose. Ku rwego rw’Igihugu, ibirori bikazabera i Kigali. Bizarangwa n’imbyino gakondo, imivugo, ikinamico ngufi n’ubutumwa buzatangwa n’abayobozi bakuru.

Ubusanzwe u Rwanda rwifatanya n’isi yose mu kwizihiza Umunsi Mpuzamahanga w’Ururimi Kavukire ku itariki ya 21 Gashyantare buri mwaka. Ariko kuri iyi nshuro, ibirori bijyanye n’uyu Munsi biteganyijwe ko u Rwanda ruzabikora muri Werurwe kubera ko wagiye uhurirana n’izindi mpamvu zihutirwa zijya n’ubuzima bw’Igihugu.

Umunsi Mpuzamahanga w’Ururimi Kavukire washyizweho n’Ishami ry’Umuryango w’Ababibumbye ryita ku Burezi, Ubumenyi n’Umuco (UNESCO) mu wa 1999. Mu wa 2000, Inama Rusange y’Umuryango w’Abibumbye yanzuye ko mu bihugu biwugize, itariki ya 21 Gashyantare iba Umunsi Mpuzamahanga wahariwe Ururimi Kavukire ariko bitewe na gahunda zacyo, buri gihugu kikaba gishobora kuwizihiza ku yindi tariki.

Mu kwizihiza uyu munsi ukomeye ku isi muri rusange no ku Rwanda by’umwihariko, Inteko Nyarwanda y’Ururimi n’Umuco ivuga ko muri uyu mwaka wa 2017, uzabimburirwa n’ibikorwa bitandukanye birimo ibiganiro ku maradiyo na tereviziyo ku ngamba zo kurengera Ikinyarwanda, ikiganiro n’abanyamakuru, ibiganiro mu mashuri, kwamamaza uyu munsi mu bitangazamakuru n’inama nyunguranabitekerezo ku mikoreshereze y’Ikinyarwanda.

Mu mpamvu z’ingenzi zituma u Rwanda rwizihiza uyu Munsi  harimo guhesha agaciro Ikinyarwanda nk’ururimi kavukire Abanyarwanda bose bahuriyeho n’indimi shami zarwo, kwirinda ko ururimi rw’Ikinyarwanda rwasubira inyuma cyangwa rukazimira, kwifatanya n’amahanga mu kwizihiza Umunsi mpuzamahanga w’Ururimi Kavukire rwo ngobyi y’Umuco w’Igihugu no gukangurira Abanyarwanda, cyanecyane urubyiruko, gukunda no kuvuga neza Ikinyarwanda, guhanga mu Kinyarwanda no kumenya ubukungu bugikubiyemo nk’amateka, imitekerereze n’ibindi.

Uyu munsi ugiye kwizihizwa mu gihe ururimi rw’Ikinyarwanda rugihura n’imbogamizi zikomeye zirimo ivangandimi riterwa ahanini no kudaha Ikinyarwanda agaciro gikwiye kwa bamwe, kukivuga uko umuntu yishakiye bitagihesha agaciro, ubunebwe bwo kwishakamo ubushobozi bwo kuvuga icyo ushaka kuvuga mu Kinyarwanda kinoze, aho Umunyarwanda uzi izindi ndimi avuga Ikinyarwanda akagera aho ajya gusobanura ibintu ukumva aravuze ngo:” Sinzi uko nabivuga mu Kinyarwanda”, nyamara kandi umuturage utazi izindi ndimi avuga ibyo azi n’ibyo atekereza byose mu Kinyarwanda kinoze. Hari n’imvugo z’urubyiruko zituma rutamenya Ikinyarwanda mbonera gikoreshwa mu ruhame.

Umuyobozi w’Ishami ry’Ururimi mu Nteko Nyarwanda y’Ururimi n’Umuco akangurira abantu bavugira mu ruhame cyangwa babwira abantu benshi nk’abahanzi abanyamakuru, abayobozi, abavugabutumwa mu madini n’ababyeyi kwihatira gukoresha Ikinyarwanda kinoze, bakitonda bakaba intangarugero kuko iyo bakoze amakosa y’ururimi ababwirwa bayafataho urugero cyane ko baba babwira abantu benshi kandi babafitiye ikizere.

Ati” Abahanzi, abanyamakuru benshi ni urubyiruko rugihura n’ikibazo cy’ururimi rutaboneye. Kandi burya ni na bo bakwiye kurunoza cyane kuko urubyiruko rundi rubibonamo. Icyo umuhanzi cyangwa umunyamakuru yavuze bakeka ko ari cyo. Abo rero tubakangurira kugira ubushake buhagije bwo kuvuga ururimi runoze kuko baba babwira benshi.”

Uyu muyobozi kandi asanga nta munyeshuri ukwiye guhanwa ngo ni uko yavuze Ikinyarwanda ku ishuri ahubwo ko yafashwa kukivuga neza.

Ikinyarwanda nk’ururimi kavukire, kemewe n’Itegeko Nshinga ry’u Rwanda nk’Ururimi rw’Igihugu ndetse n’urw’Ubutegetsi. Indirimbo yubahiriza Igiguhu na yo iruha agaciro gakomeye kuko irugaragaza nk’ipfundo ry’ubumwe bw’Abanyarwanda, aho igira iti:” Umuco dusangiye uraturanga, « Ururimi rwacu rukaduhuza ».

**********

12 Comments

  • Nibabanze bagarure ikinyarwanda nyacyo kandi cyiza kandi cy’umwimerere. Nibareke kudusaba gukoresha ikinyarwanda gipfuye.

    Mu kinyarwanda kizima bakwiye kwandika: njyewe, umujyi, icyi, icyibo, Kacyiru, etc……. Nyamara aya magambo INteko Nyarwanda y’Ururimi n’Umuco ngo yaba yarayahinduye mu myandikire, biteye isoni n’agahinda.

    • Mu kinyarwanda kizima ntibandika njyewe, bandika jyewe … nawe uratubeshye..

    • “utakizi akige cyangwa acyige”, “ Abakacyigishije cyangwa abakakigishije ni bo ba mbere bacyica cyangwa bakica, “ni inshingano yange cyangwa yanjye nawe”…? Turakiganisha he ko mbona mwakiroze???

  • Abakacyigishije ni bo ba mbere bacyica. Abategetsi biyita ko baminuje nibo bacyica. Ubwo se kizahabwa agacyiro kacyo na nde?
    Hari inzego ziraho mu kurya ibya leta gusa, ubwo mubona inteko y’ururimi n’umuco imariye iki abanyarwanda koko?
    S’umugati biboneye gusa? Nibareke kudutesha umwanya w’ubusa. Nabo ntacyo bazi cyangwa baracyirengagiza. Icyo tuzi tuzakoresha icyo nta kundi. Muzakurikire invugo y’abategetsi b’iki gihugu, discours cyangwa ibiganiro; n’agahoma munwa. Si bo bakabaye intanga rugero se? Ibibabaje umunyarwanda n’ubukene, naho ikinyarwanda nticyakubuza ibitotsi. Mundekere igitekerezo ntawe natutse.

  • Ese koko Inteko y’ururimi n’umuco imaze iki? Uretse ‘ntibavuga bavuga’ hari ikindi muyiziho? Ko ntacyo bawira urubyiruko rumwe rwasamira imico ipfuye ngo ni ibigezweho?

    • Imico ipfuye compared to what Mr Fernadel?

  • Imwe mu mico ipfuye: amapantaro yenda kugwa, abakobwa bahatanira kwerekana ubusa bwabo, babyeyi bumva ko umwana wabo agomba gukura avuga urwongereza kurusha uko avuga urunyarwanda,kwamamaza agakiringirizo kurusha kwamamaza ingangagaciro z’ubupfura no kwifata, ….

  • Hari ikindi nari nibagiwe kandi buri wese abona: ibyapa hirya no hino biri mu cyongereza…Urugero: Rubaya HO! Ubajije abakinyuraho burimunsi cyangwa abagituriye ntibakubwira icyo kivuga. N’ibindi byinshi nk’ibyo. Aka si akamaramaza? Ibi nibyo late Bob M yaririmbye ngo ’emancipate yourself from mental slavery…Ariko ntitwumva!

    • Kera hari indirimbo bajayaga baririmba ngo “Umwera uturutse ibukuru yeeee bucya wakwiriye hose iyee …” Uzarebe ko ku munsi w’ubwigenge cyangwa ku minsi mikiuru y’igihugu ijambo nyamukuru wagirango baba barimo kubwira abanyamahanga! Jyewe narumiwe naravuze ngeraho mbifata nk’ibisanzwe kuko bose nasanze ntawe ureba ngo arebe kure cyane !

  • Nibareke kudutesha umwanya w’ubusa..byarayoberanye kubigarura mumurongo aribo babyishe kandi bakibyica sinzi niba byashoboka. Byabaye AGATOGO. Nibyinshi bigaragaza ko abanyarwanda tudaterwa ishema n’umuco w’igihugu cyacu,twirirwa tubeshyana gusa.

  • tugarukekuli kakalilimbo ngo;mu ba mu mi li ma ki ru n n r k t b k h , ni insinga;

  • Kuri imwe mu mateleviziyo dufite hano mu Rwanda; haba ikiganiro kitwa “PRIME 10” muri icyo kiganiro hari umusore witwa KATE( niba ariko byandikwa simbizi) n’inkumi yitwa OLY ( mbyanditse uko numva bavuga) Iyo ikiganiro cyabo kirangiye basezera ku bakunzi bacyo bavuga ngo NAKAGARUKA!!!!! Iki kinyarwanda cyaranyumije pe; Akana tubana kagiye kuryama karambwira ngo NAKAGARUKA birumvikana ko byangoye kubikosora cyane ko byari bivuzwe n’Abakozi ba Televiziyo!! Ubu se urwo rurimi murabona ruzagarukirahe? Urwo ni rumwe mu ngero nyinshi z’amakosa akorerwa ku maradiyo n’amateleviziyo! Mbasabye kwihugura mu kinyarwanda kuko muyobya benshi!! Murakoze

Comments are closed.

en_USEnglish