Digiqole ad

Burera: Umugeni yagendaga n’ibirenge aherekejwe n’amagare atatse ibyatsi n’indabo

Mu Karere ka Burera, mu gihe cy’impeshyi, nibwo abasore benshi bakunze gushinga ingo, aho bajya gusezerana n’abo bagiye kurushingana ku murenge, imbere y’amategeko ndetse no mu kiliziya cyangwa munsengero, imbere y’Imana, ubusanzwe abageni nibo bagenerwa ibyiza mu bukwe kuko aribo baba bahuruje imbaga ariko mu bukwe buherutse kubera muri Aka Karere abageni bagendaga n’amaguru, ababaherekeje aribo bagenda ku magare.

Ngabo abageni bigendera n'amaguru

Ngabo abageni bigendera n’amaguru

Impamvu ubukwe bwinshi bwo muri ako Karere bukunze kuba mu gihe cy’impeshyi ni uko akenshi haba heze amasaka yo kwengamo ibigage kandi hakaba nta n’imvura iba igwa bityo bikaborohera kujya gusezerana bagenda n’amaguru nk’uko ari umuco wabo.

Abanyaburera bafite uwo muco wo kujya gusezerana bagenda n’amaguru, aho abageni baba baherekejwe n’abantu benshi bagenda baririmba, banabyina, bavuza ingoma ndetse n’amashyi kandi ngo n’iyo abageni baba bafite ubushobozi bwo gukodesha imodoka yo kugendamo ntibabikora kuko ngo “byagaragara nk’ubwirasi”.

Gusa ariko nubwo bajya gusezerana bagenda n’amaguru bagerageza gukora ibintu bishya ku buryo n’abababona aho banyura hose babyishimira kandi bakabona ko koko binogeye amaso.

Tariki 30 Nyakanga 2013, mu ma saa cyenda z’umugoroba, muri santere ya Kidaho, iri mu Murenge wa Cyanika, hanyuze abageni bagiye gusezerana, bagenda n’amaguru, baherekejwe n’abantu benshi biganjemo urubyiruko bamwe bari ku magare menshi atatsehoho ibyatsi ndetse n’indabo.

Bakigera muri iyo santere bahahagaze nk’iminota igera ku icumi maze ababaherekeje barababyinira ivumbi riratumuka, abandi nabo bari ku magare babaherekeje, bazenguruka mw’ihuriro ry’umuhanda bari ku magare maze bituma abantu benshi baza kwihera ijisho kuko byari binogeye amaso.

Abantu benshi baje kureba iby'abo bageni kuko byari bitangaje

Abantu benshi baje kureba iby’abo bageni kuko byari bitangaje

Bamwe mu barimo bareba iby’abo bageni wabonaga byabashimishije, hari na bamwe bavugaga ko ari ubwa mbere babonye abageni bajya gusezerana bagenda n’amaguru bagakora ibintu nk’ibyo barimo babona.

Abageni nabo wabonaga byabashimishije cyane nubwo bagendaga n’amaguru kandi ari ku zuba ryinshi. Imbere yabo hari hari abana b’abakobwa bafite uduseke turimo ibintu bimeze nk’indabo bagenda banyanyagiza aho abageni banyura.

Aba bana b'abakobwa bari imbere y'abageni n'uduseke

Aba bana b’abakobwa bari imbere y’abageni n’uduseke

Abanyaburera bavuga ko uwo muco wo guherekeza abageni bagenda n’amaguru wahozeho kuva kera. Kuba babaherekeza baririmbira ndetse banababyinira ngo bituma abageni bumva ko bashyigikiwe, bakajya gushinga urugo banezerewe.

Abanyamagare bari baherekeje abageni bagendaga bavuza inzogera

Abanyamagare bari baherekeje abageni bagendaga bavuza inzogera

Source: Kigalitoday
UM– USEKE.rw

en_USEnglish