Digiqole ad

Burera: Nsekerabanzi w’imyaka 91 yasezeranye na Nyiranzayino w’imyaka 71

Umusaza witwa Nsekerabanzi Daniel, ufite imyaka 91 y’amavuko, utuye mu murenge wa Cyanika akarere ka Burera, yasezeranye imbere y’amategeko n’umugore we ufite imyaka 71 y’amavuko kugira ngo babane byemewe n’amategeko.

Umusaza Nsekerabanzi na n'umugeni we Nyiranzayino

Umusaza Nsekerabanzi na n’umugeni we Nyiranzayino

Ku wa Gatanu tariki 9 Kanama 2013 nibwo uyu mukambwe n’umukecuru we basezeranye, bakemeza ko nta pfunwe bibatera n’ubwo basezeranye bashaje.

Nsekerabanzi avuga ko impamvu atari yarasezeranye n’uwo mugore we mbere ariko yari umugore muto. Yari abatunze ari babiri umugore mukuru barasezeranye aza kwitaba Imana biba ngombwa ko agumana n’uwo muto batari bafitanye isezerano.

Ikindi ubuyobozi ntibwemeraga ko asezerana n’abagore babiri bityo akabana nabo ariko yarasezeranye n’umwe ariwe mukuru, nk’uko yakomeje abivuga.

Yagize ati “Barambwira bati noneho ubwo umukuru apfuye, uwo nguwo usigaye muzasezerane. Mbere bavugaga ko (umugore) umutoya atasezerana kuko nasezeranye n’uwo mukuru.”

Nsekerabanzi akomeza avuga ko umugore mukuru banganaga mu myaka, yitabye Imana mu ntangiriro z’umwaka wa 2013.

Ngo gusezerana bigirira akamaro abakobwa

N’ubwo uyu musaza ariko asezeranye n’uwo mugore we muto, bigaragara ko adasobanukiwe n’impamvu asezeranye ageze mu zabukuru ukurikije uburyo abisobanura.

Agira ati “(gusezerana) bigafitiye (akamaro) ahari abakobwa cyangwa abasore naho njyewe se kureba nshaje! Bimfitiye akamaro ki?”

Nsekerabanzi akomeza avuga ko gusezerana imbere y’amategeko bifite akamaro ariko ngo abo bigafitiye cyane ni abakobwa kuko bituma badaharikwa mu buryo bworoshye.

Agira ati “… (akamaro) bigafitiye abakobwa kuko kumuharika biba bigoye. Ni cyo abakobwa babyishimira… kugira ngo abagabo batazabaharika. Utarasezeranye nawe mushobora gutandukanira ku murenge. Naho uwo mwasezeranye! Eh mwatandkanira he?”

Yongera ho ko impamvu yari yaraharitse umugore mukuru kandi bari barasezeranye ari uko hari mu gihe cya kera igihe guharika byari biriho cyane.

Nyiranzayino Veronique, umukecuru wasezeranye na Nsekerabanzi, avuga ko kuba yasezaranye n’umugabo we byemewe n’amategeko byamushimishije kuko bizatuma abaho yumva nta cyo yishinja.

Agira ati “Nabaga no mu itorero bakavuga ngo ndi umugore wa kabiri; bikambabaza cyane none ubungubu byagiye mu buryo. Ubu mbese bigiye kujya mu gaciro njye nkorera Imana, nsobanutse no muri leta nsobanukemo.”

Nsekerabanzi avuga ko atazi umubare nyawo w’abana yaba yarabyaranye n’abo bagore be bombi. Gusa ariko ngo yibuka ko umugore muto babyaranye abana umunani ariko ngo batatu muri bo barapfuye ubu hariho batanu b’abakobwa.

Yongeraho ko abana yibuka yabyaranye n’umugore we mukuru ari batandatu, bane muribo bitabye Imana, babiri b’abakobwa baracyariho. Ngo impamvu atabibuka neza ni uko yapfushije abana benshi.

Source Kigalitoday

HATANGIMANA Ange Eric

UM– USEKE.RW

en_USEnglish