Digiqole ad

Burera: Koperative “Turwanye Ubukene” yahawe imashini ihinga ngo inoze ubuhinzi bwayo

Koperative “Turwanye Ubukene”, ikora ibijyanye n’ubuhinzi, yo mu murenge wa Cyeru mu karere ka Burera yahawe imashini ihinga mu rwego rwo gukomeza guteza imbere ubuhinzi ikora.

Imashini bagenewe batangiye kuyikoresha
Imashini bagenewe batangiye kuyikoresha

Iyo koperative isanzwe ikorera ubuhinzi mu gishanga cyiri mu murenge wa Cyeru. Ifite abanyamuryango 70.

Kuba ariyo yahawe iyo mashini ihinga ni uko ariyo ikora ibikorwa by’ubuhinzi bitandukanye biteza imbere uwo murenge n’Akarere muri rusange nk’uko Muhigirwa Thomas perezida w’iyo koperative abisobanura.

Akomeza avuga ko kandi iyo mashini bayihawe kugira ngo ijye ibafasha mu kwihutisha ubuhinzi. Kuva bayihabwa muri Werurwe 2012 imaze guhinga ahantu hangana na Hegitari umunani nk’uko akomeza abitangaza.

Muhigirwa avuga imaze guhinga ahantu hato kubera ko mu gihe cy’imvura itakoraga kuko mu mirima hari harimo amazi menshi.

Ikindi ngo ni uko n’umushoferi wayihingishaga mbere yaje gukora impanuka ayitwaye akomereka ku kuguru bituma imara iminsi idakora kugeza igihe habonekeye undi mushoferi nk’uko abitangaza.

Minisiteri w’Ubuhinzi n’Ubworozi (MINAGRI) niyo yigisha abashoferi bo kujya bahingisha iyo mashini. Kuri ubu akarere ka Burera niko gatanga amafaranga yo kugura mazutu iyo mashini ikoresha ihinga.

N’ubwo iyi mashini ikora ntabwo harashyirwa ho uburyo bwo ku kuyikoresha igihe yapfuye ndetse ntiharajya ho uburyo bwo gushaka amafaranga yo kujya bahemba umushoferi uzajya uyikoresha.

Sembagare Samuel, umuyobozi w’akarere ka Burera, avuga ko akarere kari karahize kuzaha bamwe mu bahinzi imashini ebyiri zihinga kugira ngo batangire gukoresha ikorana buhanga mu buhinzi.

Bafatanyije na MINAGRI babashije kugura imashini eshatu bahaye amwe mu makoperative y’ubuhinzi. Abahinzi bahaye izo mashini babahaye igihe cy’igerageza kigera ku mezi ane kugira ngo abahinzi ubwabo babone akamaro ko gukoresha imashini mu buhinzi.

Amezi ane narangira imashini izaba iy’abahinzi ubwabo. Icyo gihe nibwo hazajyenwa amafaranga yo kuyikoresha igihe yapfuye ndetse n’ayo guhemba umukozi uyihingisha.

Ikindi ngo ni uko bazazana inzobere mu bijyanye n’imashini zihinga kugira ngo yerekane ibyuma byo kuri iyo mashini bikunda kwangirika vuba nk’uko ubuyobozi bw’akarere ka Burera bubitangaza.

UM– USEKE.COM

en_USEnglish