Burera: Abasore batatu bafashe umukobwa ku ngufu barangije baramubamba
Abasore batatu Nigaro,Nisunzimana na Kinyoni barashinjwa gufata ku ngufu umukobwa witwa Mukamusoni Chantal barangiza bakamwica bakamumanika ku giti mu ishyamba.
Ibi byabaye mu cyumweru gishize mu karere ka Burera, Umurenge wa Bungwe, Akagali ka Tumba, Umudugudu wa Karwema.
Aba basore abatuye muri uyu mudugudu babwiye Umunyamakuru wacu i Burera ko Chantal ubusanzwe yari afite ikibazo cy’uburwayi bwo mu mutwe.
Inzego z’ubuyobozi zivuga ko umurambo wa nyakwigendera bawusanze ubambye ku giti mu ishyamba rya Bukokore mu cyumweru gishize.
Aba basore bahise bacyekwa kuko ngo bari kumwe n’uyu mukobwa mbere, maze ngo bafatwa n’abaturage bari kugerageza guhunga bashyikirizwa Police.
Karasira Damascene umwe mu baturage babonye umurambo wa nyakwigendera avuga ko Mukamusoni Chantal yakorewe iyicwa rubozo riteye ubwoba.
Ati “ Twasanze umurambo we muri Bukokore ishinze ku giti cyahingutse mu mutwe. Bigaragara ko yari yishwe nko ku mugoroba. Ntabwo ubugome bamukoreye wabasha kubwumva. Imyambaro bari bayimwambuye yose bayiziritse mu ijosi. Byari biteye ubwoba cyane.”
Aba basore bakoze aya mahano ubu bafungiye kuri Police i Musanze aho ndetse ngo baba biyemerera ubu bwicanyi bw’indengakamere.
Mukamusoni, wabanaga n’ubumuga bwo mu mutwe, asize umwana umwe yabyaye nabwo ngo bamufashe ku ngufu nk’uko bivugwa n’abatuye mu kagali ka Tumba.
Jean Paul TURATSINZE
UM– USEKE.RW/Burera
0 Comment
Mbega ubunyamanswa?! Mbega ubugome? Mbega agashinyaguro? Mana tabara u Rwanda urukize ubugome nk’ubu. Bantu muhemuka mwibuke ko mu Ijuru hari Imana idaca urwa kibera!
BIRAGARAGARA KO KU GEZUBU RWANDA RUDAHANA KUGEZA UBWO ABANTU UBWICANYI BAMAZE KUBUGIRA UBUSA RETA YA CU NI FATIRE ABANTU BAGIFITE IMYUMVIRE NKIYO IBIHANO BAKURIKIJE UBUREMERE BWICYAHA
Birakabije, umunyabyaha kuki adahanwa, harya ngo ni ukubabahiriza amategeko ya mwene madamu? Kuki kwa bene gutegeka isi bagifite igihano cy’urufpu bakaduhatira kugikuraho! Murabona ubwicanyi bwacika bute
igihe umuntu yica undi ntakanirwe urumukwiye?
IKIBAZO SI ABATURAGE RE TA NI KAZE IBI HANO NAHO ABATURAGE NI ABERE
Izi ni interahamwe zigikomeza ubugome wazo! Cyangwa bene nyina(Bene nyina w’abicanyi)Imana imwakire mu bayo. Ako kana kari hehe?
izo nimpuhwe ugiriye nyakwigendera cyangwa?
ubuse wowe ubwiwe niki ko ari interahamwe kandi??
njye simbyumva,abo batype babakanire urubakwiye njye uwabankopa nk’isaha imwe gusa
Yebaba weee!!Intumwa za rubanda nizitabare abazitoye zisubizeho itegeko ryemera igihano cy’urupfu,naho ubundi bamwe mu banyarwanda ntibazashira ubunyamaswa!mbega agahomamunwa!!
Ngo ikibazo si abaturage, ngo ni abere!urababaje,Imana ikubabarire, ngo ni leta iyo lete uvuga niyo yishe,icyakora koko hari leta yigishije abantu ubwicanyi none indi nayo ifite inshingano zitoroshye zo kubibavanamo,ariko ntawabishobora atayobowe numwuka wera.
Bagaruye igihano cy’urupfu koko!!
UBUVIVI B’UMUNYWARWANDA WABAYEHO MURI GENOCIDE 1994 NIBO BAZABA BATAGIFITE UMWUKA W’UBWICANYI NDENGAKAMERE.
NTIBITANGAJE NAMBA MU GIHUGU CYABAYEMO UBWICANYI NKABURIYA!!!
KUGIRA NGO UBONE INKA Y’INZUNGU YUZUYE UKORESHEJE INTANGA NTERANO MUZI ICYO BISABA…..!!!!
ABANTU BARACYAHUMEKA WA MWUKA W’1994,ABAVUKA NABO KU BABYEYI…..!!
Izo ngoramaraso zikurwe mumuryango nyarwanda.ntibyumvika ukuntu abantu nk’abo bakiri mu Rwanda.Mana dutabare.
Ababantu bagomba kubambwa nabo bumve uko bimera Rwanda murabembereza ariko ABO nimubabambe muce agasuzuguro koko Mbega ibibi rwose ntimubafunge Burundu uko bamwishe Nicyo gihano cyabo muce agasuzo birarenze ahobahereye , mubabambe nabo muce agasuzuguro .
Banyarwanda mwese muhaguruke ubunubukunguzi bababambe byanze bikunze ibisibintu . Nubukunguzi .
Barigana ibyo ba se nabasekuru bakoze muri jenoside, urumva se bataronse ubugome butemba mu maraso y’ababyeyi babo. ni umuvumo karande uzabakurikirana ubuzima bwabo bwose n’abuzukuruza n’ubuvivi.
N’ubwo igihano cy’urupfu kitakemewe ariko na none abakatirwa burundu ndabona bamaze kuba benshi ku buryo kubitaho nabyo mbona bizabera igihugu umutwaro ukaze. Kuko ubwicanyi hirya no hino bumaze gufata indi ntera. Icyakora ibi mbiheruka 1994 nibwo babambaga abantu mu gashinyaguro karenze,none aba nabo ngo bakoze nk’ibyo? Nimutabare naho ubundi baragenda babikora bunyi bunyi. Imana nitabare kabisa
Banyarwanda nitwishakemo ubumuntu Imana yaturemanye ibi byose tubona n’ingaruka zo kwiyambura ubumuntu tukiyambika ubunyamanswa.Dore umuti natanga kuri iki kibazo :Twese abagize umuryango nyarwanda niduhangayikishwe n’iki kibazo twe gukomeza kuvuga ko ari abana b’Interahamwe bakora ibibi nk’ibi kuko ingaruka zabyo twese zitugeraho. Leta nireke gufata ibyemezo bituma abantu biyanga kuko baba babona nta hazaza habo kuko abantu biyanze nta kibi badakora kabone n’ubwo baba bazi ko bazahanwa bikomeye .Amadini nave muri Politiki no gushaka izindi ndonke yigishe kandi yereke abayoboke bayo umugambi Imana yari ifite irema Muntu n’uko Muntu agomba kuyibanira.
Erega interahamwe ntaho ziruzuye ahubwo ni ukuzifatira ingamba.
Ariko twarabivuze kenshi. Ibi bintu byo kuvanaho igihano cy’urupfu nicyo gikomeje gutuma babandi bamenyereye kwica batunamura umuhoro. Harya ngo nukugira ngo urwanda rwemerwe mu mahanga? Mureke muzaba mumbwira. Amategeko nk’ayo sayo kuzana mu Rwanda. Ameza ni dent pour dent , eye pour eye. Nah’ubundi bazatumara.
Ibi byo ni agahomera bunwa. Ndabona abakoze aya mabi nabo atari bazima. Kubona baratinyutse gukorera ubugome nk’ubu umurwayi, biragaragara neza ko nabo bafite ubumuga bwa Roho.
izo nkoramaraso bazihane naho ubugome buravukanwa wasanga bafite aho babikura naho imana niyo ihindura naho ntamuntu wahindura ibiri mumuntu imana ifashe urwanda naho amategeko n’ ayabantu s’ayimana thanxs
Duenge, abihaye Imana nabo umusaruro wabo ntabwo ugaragara baba Abagotolika n’andi mandini yose mureke izo donke muragire umukumbi mwaragijwe……turabasabira ariko namwe muhaguruke mwitangire izi Ntama za NyagasaniAho bigeze Perezida wa Repubulika we ubwee….nimwe rwose mwafatira aba bicanyi igihano gikwiye abanyarwanda tugatuza….TWESE TWIRINDE AMARANGAMUTIMA TWUMIRWE GUSA……!Babice nabo se, bababambe bazima se, gusa ariko iby’imbabazi byaza nyuma yo kubumvisha….kugeza ubwo bashobora kuzatanga ubuhamya…..bishwe hazavuka abandi…BABUMVISHE….Imana imbabarire niba hari aho ncumuye!!!!!! Dusenge!!!!
Comments are closed.