Digiqole ad

Bumbogo: Ikibazo cy’amazi cyari cyarabaye akari aha kajyahe cyakemutse

Nyuma yo kwinuba no kwijujuta by’abaturage bo mu Murenge wa Bumbogo, Akarere ka Gasabo kubera kutagira amazi meza, kuri uyu wa 29 Nyakanga ikibazo cyabo cyakemutse. Abaturage bagiye kujya bakura amazi hafi .

Amazi yari asanzwe yarabaye akari aha kajyahe
Amazi yari asanzwe yarabaye akari aha kajyahe

Abaturage bahawe umuyoboro w’amazi wa kilometero 17 watwaye miliyoni zisaga maga cyenda (900 000 0000 Frws), wubatswe ku bufatanye n’abaturage.

Abatuye Umurenge wa Bumbogo n’ibyishimo byinshi bashimiye ubuyobozi bw’igihugu muri rusange kuko ngo ubwabanje butigeze bwita ku kibazo cyabo.

Umuturage witwa Uwiduhaye Theodore yatangarije Umuseke ko aho atuye kubona amazi byari ikibazo kuko ngo byabasabaga kujya kuvoma mu mu birometero bitatu, mu gihe kuyagura ijerikani bagucaga amafaranga 200.

Ndizeye Willy umuyobozi w’Akarere ka Gasabo nawe mu ijambo yavuze yashimiye abaturage uruhare bagize bafatanya n’ubuyobozi kwikemurira ibibazo.

Yagize ati “Iri ni itandukaniro ry’ubuyobozi, bari barabemereye amazi muri za 79 na n’ubu mwari mutarayabona ariko nyuma y’igihe gito mwongeye kuyemererwa mubonye ko imvugo ariyo ngiro.”

Akomeza abashishikariza gufata neza ibikorwa remezo bahawe no kubicungira umutekano kugira ngo hatazagira ubyononona kuko yaba ahemukiye abaturage bose babikoresha.

Umuyobozi w’Umujyi wa Kigali, Ndayisaba Fidel nawe wari witabiriye umuhango wo gufungura uyu muyoboro ku mugaragaro yibukije abaturage ko byose babikesha ubuyobozi bwiza.

Agira ati “Iki n’igihango mwahanye na Perezida wa repuburika kandi mubonye ko imvugo ariyo ngiro, izi ni impinduka zo kuva mu buzima bugoye mujya mubworoshye byose bikorwa kubera urukundo ubakunda si uwabasize mu bibazo by’ingutu akajya kuvugira i Bwotamasimbi, ubakunda n’uwemeye mukanambana.”

Umuyobozi w’Umujyi wa Kigali, Ndayisaba Fidel afungura uyu muyoboro w'amazi ku mugaragaro
Umuyobozi w’Umujyi wa Kigali, Ndayisaba Fidel afungura uyu muyoboro w’amazi ku mugaragaro

Aya mazi umurenge wa Bumbogo uhawe bayemerewe na  Perezida Paul Kagame  ubwo yahasorezaga gahunda yo kwiyamariza mu matora ya 2010. Aje asanga ibindi bikorwa remezo nk’umuriro w’amashanyarazi ahamaze imyaka ibiri.

Ubu ngo ikibazo basigaranye ni ukuvugurura imihanda ihuza uyu Murenge n’igice cy’Umujyi kugira ngo abaturage barusheho guhahirana.

Uretse uyu muyoboro w’amazi watashye, hanatashywe ku mugaragaro amazu yubakiwe abacitse ku icumu rya Jenoside yakorewe Abatutsi batishoboye n’inzu y’icumbi ry’abarimu.

Nyuma abayobozi batandukanye bari bitabiriye uyu muhango nacinye akadiho hamwe n'abaturage bishimira ibikorwa remezo bamaze  bamaze kugeraho
Nyuma abayobozi batandukanye bari bitabiriye uyu muhango nacinye akadiho hamwe n’abaturage bishimira ibikorwa remezo bamaze bamaze kugeraho

Birori Eric
UM– USEKE.RW
Photos/Eric B.

0 Comment

  • ishimwe rikomeye twe abanyabumbogo dushimiye umukuru w’igihugu cyacu udukunda kandi natwe tumuri inyuma muri gahunda zose zubaka igihugu cyacu.

  • aha batashye amazi ni nyabikenke hejuru,nibagane mu zindiro nta n’igitonyanga abahatuye tuvoma ibirohwa muri kiduruduru.Turi abo gutabarwa kuko abaturage twatanze amafaranga y’amatiyo no gucukura imiyoboro y’amazi none byarasibamye amaso yaheze mu kirere twaranatanze amafaranga yacu,byaba byiza bacometse amatiyo natwe ariya mazi akatugeraho tukava mu mwuma.

  • Ikibazo cy’imihanda kiratigoye cyane kuko usanga mu mvura hanyerera, mu zuba nabwo ivumbi ni ryose kabisa bagerageze baturwaneho uriya muhanda Masizi- Nyacyonga bawukore kuko ivumbi nibyondo byaho ni byinshi haba mu mvura ni ibibazo haba mu zuba ni ibibazo rwose turatakamba ngo batwibuke kuko ubuzima bwacu buragoye. Batwemereye kera kuwukora none amaso aheze mu kirere kdi rwose ukwiye gushyirwa muri priorities z’akarere kuko hatuye abantui benshi

  • mwe muravuga , uwakugeza ahitwa Congo Nil mu Karere ka Rutsiro arinaho akarere kubatse , centre imaze umwaka utagira amazi rwose ibyo niukuri , kuko abayobozi bo ntakibazo bagira kuko bafatiye ku gitembo gitwara amazi kwa muganga, ari amazi ntibyoroshye ,wagera mu muhanda ivimbi sinakubwira , minisetere yùibikorwa remezo nitabare

  • Ubwo se ikibazo cy’amazi i Bumbogo gikemutse hehe ko mu Izindiro amazi ijerekani ari 400 twabuze nuwaduha ibirohwa, uzana umukozi yabona avomye kabiri akiciraho, electrogaz nizereko ntacyo izireguza umunsi Perezida twabimubwiye kuko yiyamamaza aho i Bumbogo yari yatwemereye amazi none amaso yaheze mukirere. Badufashe rwose turababaye.

Comments are closed.

en_USEnglish