Digiqole ad

Bumbogo: Abubatse umudugudu w’abacitse ku icumu bararirira mu myotsi

Abafundi n’ababahereza bubatse umudugudu w’abacitse ku icumu rya Jenoside yakorewe abatutsi wubatse mu Kagari ka Nyagasozi, mu Murenge wa Bumbogo mu Karere ka Gasabo, baravuga ko ubuyobozi bw’umurenge bwabonye amazu ari hafi kuzura butangira kugenda bubima imishahara yabo kugeza bayujuje none amaso yaheze mu kirere.

Higanjemo amazu bagiye bahuza ari abiri agaturamo imiryango itandukanye aho bamwe mubayahawe bavuga ko ntabwisanzure bwa buri rugo
Aya niyo mazu yubatswe, higanjemo amazu bagiye bahuza ari abiri agaturamo imiryango itandukanye aho bamwe mubayahawe bavuga ko ntabwisanzure bwa buri rugo

Ibi babidutangarije kuwa mbere tariki 29, ubwo umuyobozi w’Umujyi  wa Kigali, Fideli Ndayisaba n’ubuyobozi bw’Akarere ka Gasabo bari baje gutaha uyu mudugudu n’ibindi bikorwa remezo byuzuye muri uyu murenge birimo umuyoboro w’amazi wa kilometero 17.

Aba bubatse uyu mudugudu batangarije Umuseke ko bambuwe umushara w’ukwezi kwa Mata, Gicurasi, Kamena ndetse n’igice cya Nyakanga kuko ngo aya mazu yuzuye mu matariki 15 y’ukwezi kwa Nyakanga turimo dusoza.

Umwe muribo witwa Uwimana Straton yagize ati “Ikibazo ngisangiye n’abandi bagera mu ijana(100), ubu turi mu gihe cyo gutanga ubwisungane mu kwivuza (mutuel) ariko nta n’iripfumuye dufite usibye ko n’ubuzima butatworoheye kuko aho twashyize ingufu ntacyo twakuyemo.”

Akomeza avuga ko we yakoreraga ibihumbi bitatu na 500 ku munsi, bize ko yishyuza umurenge wamuhaye kazi amafaranga y’u Rwanda saga ibihumbi 100.

Uwimana avuga ko ubuyobozi bw’umurenge bwabakoreshag babugejejeho ikibazo bafite ariko ngo amaso yaheze mu kirere, kandi ngo banafite impungenge ko ubwo uyu mudugudu wamaze gutahwa ibyo kwishyurwa byaba birangiye.

Umunyamabanga Nshingwabikorwa w’umurenge wa Bumbogo, Ntaganzwa J.M.V yatangarije Umuseke ko byatewe n’ingengo y’imari itarabonekeye igihe ariko ko bari kubivugana n’abakoresha b’abo bakozi.

Ntaganzwa asaba aba bakozi kwihangana kuko ngo bazabishyura bitarenze ukwezi gutaha kwa Kanama dore ko ngo basanzwe bakorana neza, bityo ngo ikibazo bakwiye kuba bakizi.

Umuyobozi w’Umujyi  wa Kigali Fideli Ndayisaba
Umuyobozi w’Umujyi wa Kigali Fideli Ndayisaba

BIRORI Eric
Photos: E. Birori
UM– USEKE.RW

0 Comment

  • Ariko mwagiye mushima n’ibyo mubonye ko hari n’udafite n’iyo ngiyo se? ngo ntabwisanzuriro? Murahaze

Comments are closed.

en_USEnglish