Bumbogo: Abakozi b’Inama y’Urubyiruko batangiye kubaka inzu y’imfubyi
*Iyi nzu izuzura itwaye agera kuri miliyoni hagati y’enye n’esheshatu z’amafaranga y’u Rwanda,
*Abakozi b’Inama y’Igihugu y’Urubyiruko basize bubakiye imfubyi uturima tw’igikoni tubiri.
Kuri uyu wa gatanu tariki ya 15 Mutarama 2016, Inama y’igihugu y’Urubyiruko yatangiye igikorwa kidasanzwe cyo kubaka inzu y’imfubyi zirera mu kagali ka Nyagasozi mu murenge wa Bumbogo mu karere ka Gasabo.
Iki gikorwa kigamije gufasha uru rubyiruko kumva ko rutari rwonyine mu gihe dutangiye umwaka mushya wa 2016, no kurugeza mu rwego rwo kwigira.
Gutangira kubaka iyi nzu y’aba bana byabanjirijwe no kubanza gusenya bimwe mu bice byari byaratangiye kwangirika gusa biba ngombwa ko iyi nzu ishyirwa hasi yose kugira ngo itangire yubakwe neza.
Iyi nzu izubakwa ishobora gutwara hagati ya miliyoni enye n’esheshatu kugira ngo aba bana babe ahantu heza.
Umuhuzabikorwa w’Inama y’igihugu y’urubyiruko ku rwego rw’Igihugu, Shyerezo Norbert avuga ko uru rubyiruko ruzubakirwa iyi nzu binyuze mu bufatanye n’inzego z’umurenge wa Bumbogo n’utugali tuwugize.
Shyerezo ati: “Iyi nzu twabonye ari ngombwa kuyihera hasi tukayubaka neza kandi ntitwatatanya imbaraga ahubwo turakorana n’umurenge wa Bumbogo ndetse n’utugari tuwugize.”
Akarere ka Gasabo ni ko kagena ibibeshaho aba bana mu mibereho y’ibanze ya buri munsi.
Nzeyimana Jean umwe mu bana birera avuga ko bishimiye iki gikorwa cyo guterwa inkunga n’Inama y’Igihugu y’Urubyiruko.
Ati: “Turashimira cyane Inama y’Igihugu y’Urubyirko, biratunezeza iyo tubonye abatwitaho.”
Inama y’Igihugu y’Urubyiruko ikora ubuvugizi mu rwego rwo gukemura ibibazo urubyiruko rw’u Rwanda rufite.
Urubyiruko rwahisemo kandi kuba ibisubizo ubwarwo, mu mwaka ushize wa 2015 bubatse uturima tw’igikoni turenga 20,000 mu gihugu hose.
Bagize uruhare mu gutera ibiti bifasha mu kurwanya isuri, gusana ibibuga bito bito by’imyidagaduro n’ibindi.
Abakozi b’uru rwego bakaba basize bubatse uturima tw’igikoni tubiri tuzifashishwa mu guhinga imboga nk’uko bari babiteguye mu gufasha izi mfubyi.
Eugene Twizeyimana
UM– USEKE.RW
1 Comment
Musaza,iyi nkuru irakosoye kbs Congs!!!!!!!!!!!!!!!!
Comments are closed.