Digiqole ad

Bugesera: Vice Mayor n’abapolisi barafunze kubera ibyakorewe Nsengiyumva

Vice Mayor ushinzwe imibereho myiza mu karere ka Bugesera ndetse n’abapolisi batandatu ubu barafunzwe bakurikiranwaho uruhare mu iyicarubozo ryakorewe Jean Bosco Nsengiyumva washinjwaga ubujura.

Abayobozi ubu barabazwa ibyamukorewe/ photo Umuryango
Abayobozi ubu barabazwa ibyamukorewe/ photo Umuryango

Mu murenge wa Ruhuha, Nsengiyumva ngo wari uzwiho amahane, yarafunzwe anashyirwaho amapingu kugeza ubwo yenda kumwahuranya amaboko, biza kumuviramo kuyaca kwa muganga mu mpera z’ukwezi kwa mbere kuko biganza byari byaraboze.

Leonille Narumanzi Vice Mayor n’abo bapolisi bagiye bafungwa umwe umwe nyuma y’iperereza ryagiye rigaragaza uruhare rwabo mu kudakurikirana ikibazo cy’uwo musore.

Superintendent Benoit Nsengiyumva umuvugizi wa Police mu ntara y’Iburasirazuba yemeje ko koko uyu muyobozi n’abapolisi bafunzwe, ndetse ko vuba baa gutangira kuburana mu rukiko rw’ibanze rwa Ruhuha.

Uyu muvugizi wa Police yatangaje ko Vice Mayor ashinjwa kudafasha umuntu uri mu kibazo mu gihe kandi ngo yasuye Nsengiyumva mu gihe yari afungiye muri station ya Police ku Ruhuha, akaba ataratanze raporo kubyo yabonye cyangwa ngo agaye ibyo yabonye nk’umuyobozi.

Abo bapolisi batanu, barimo umuyobozi wa station ya Polisi ya Ruhuha, barashinjwa ibyaha birimo guteza umuntu ibikomere byamuviriyemo uburwayi bukomeye ndetse n’ubumuga buhoraho.

Police yatangaje ko aba bonyine atari bo gusa bazabazwa ibyakorewe Nsengiyumba kuko ngo iperereza rikomeje hakaba hari n’abandi bashobora kubiryozwa.

Supt Nsengiyumva Benoit yabwiye New Times dukesha iyi nkuru ko ibyaha bashinjwa bibahamye, bashobora guhanishwa igifungo kiri hagati y’imyaka itanu n’icumi nkuko byatangajwe na


UM– USEKE.COM

0 Comment

  • ibi niyicwa rubozo rikabije pee! kuburyo umuntu wabikoze abihanirwa numusatsi we ukamenya ko yakioze ikosa nkiri ryo kwica umuntu uhangaze bene aka kageni!!!?? biratangaje cyane aho abantu bakora akazi muburyo butanjyanye nimikorere yakazi? naho umuntu yaba ari umurwayi wo mmutwe wimuhohotera bene aka kageni bantuuuuuu? abaye yari anarwana bari kugira ukundi kuntu bamugira bakamuhoshorosa kutarrwanda ariko ntibamugire amaboko gutya?? vraiment nkuyu muntu wabikoze azagezwe imbere yumucamanza kandi azite kubuzima bwuriya muntu kugeza kwiherezo ryubuzima bwe kuko yamuvugikije amahirwe yo kugira ibiganza yahawe n’Imana !!!! njye ndababaye ndashize cyane nsomye iyi nkuru mubyukuri nka
    commune byaba byarabereyemo abashizwe imibereho yabaturage babirebe kuburyo abantu babikoze babihanirwa bikomeye.

  • Abobayobozi nibakurikiranwe cyane uko siko bayobora.

  • NTIBIHAGIJE,KUKO UWO MUSORE BIZAMUVIRA MO KUMUCA AMABOKO.BATUMYE ABA IKIMUGA KD YARABASHAG AKWIKORERA UBWOSE BAZAMUTUNGA???????
    POLICE ISHAKE IKINDI GIHANO YABAHA NAHO GUFUNGWA HAGATI YA 5ANS NA 10ANS,SIGIHANO PEE,BASHAKE IKINDI GIHANO

    • UBU UMUNYAMABANGA NSHINGWA BIKORWA WAGATEGANYO W’UMURENGE WA KIYUMBA MURI MUHANGA AKURIKIRANWEHO NA POLICE GUSHAKA GUFATA KUNGUFU UMUKOBWA WAMUKORERAGA MURI BAR

    • Ubundi ibyo nibyo bihano bikwiye abajura, ubwo ntazongera kwiba.

      • SHA JYA UREKA RURIYE ABANDI RUTAKWIBAGIWE NAWE NUGERWAHO NIZERE KO ARUKO UZIVUGIRAHO IVUGIRE KUKO URI MUZIMA URURIMI N’INYAMA YIGENGA

    • Ntitukivange mu butabera muvandi, wowe se urumva wabaha ikihe gihano? Bicwe se? Ntibikibaho, tanga ikifuzo mbese

      • Ikifuzo cyanjye nuko bafungwa imkyaka icumi kandi bakamutunga igihe cyose ashigaje kubaho we n’umuryangowe.

    • SHA IBYO UVUGA NTUBIZI URIYA MUHUNGU NGE NDA MUZI BIHAGIJE NI IRWANYI YO MURWEGO RWOHEJURU.AHUBWO BAKAGOBYE KUBA BARAMWISHE UMUNTU WAFATAGA ABAKOBWA NABAGORE.UZABAZE …… IBYO YAMUKOREYE ARI MUGITONDO URIYA MURWAYI WIBIYOBYABWENGE KUMUCA AMABOKO NTIBIHAGIJE KUKO NIBITARO BYINDERA BIRAMUZI URETSE KWIRENGAGIZA

      • @kamamu, NDAKUGAYE CYANE. UMURWAYI SE WO MU MUTWE AKWIYE KWICWA URUBOZO??UBWO NURAMUKA URWAYE BAZAKWICE??

      • URWAYE BAMUJYANA KWA MUGANGA NTIBAMUCA AMABOKO KEREKA IYO UVUGA KO YARI ASANZWE ARWAYA AMABOKO KANDI NAYO NTIYARI GUCIBWA N’AMAPINGI NUKO RERO MUJYE MUGERAGEZA KUGIRA UBUMUTU

        • ibibonetse nibyo bivugwa?
          Erega ijisho nicyo riberaho
          namwemujye murebe iyi mibereho

  • ibi birababaje ni babakanire urubakwiye

  • Police y u Rwanda? Abakekwaho kubigiramo uruhare nibahanwe byintangarugero…

  • Nibyiza ko inkiko zigiye gukora akazi kazo nizigakore pe! Ariko se bazafungwa hanyuma umuryango wa Nsengiyumva ntibagire icyo bawumarira? Gusa ntibyumvikana impamvu mudatangaza amazina y’abandi bakurikiranywe. Ese abasivire nibo bashobora gitangazwa gusa , naho abapolisi wapi! Ubu si ikibaba ku ba polisi?

  • Abayobozi bagerageze bitonde.Ubu uwari umunyamabanga nshingwabikorwa w’agateganyo m’umurenge wa kiyumba ho mukarere ka Muhanga akurikiranweho gufata kungufu umukozi wamukoreraga muri bar.ubu rari mubyugi kuri Police Inyamabuye

    • ahubwo uwo myobozi se simbona ari umuyugandAKAZI? niba iwabo ariko bikorwa se wamugaya ibyo yakze ageze i rwanda? genda rwanda waragowe, kandi abana bawe barahari ngo bagufashe kuyoborwa ariko ingoma iranze

  • IKI NI IKIBAZO PE, HUMAN RIGHTS

  • abayobozi bitonde.Ubu umunyamabanga nshingwabikorwa w’agateganyo w’umurenge wa kiyumba ho mukarere ka MUHANGA arabarizwa kuri Police nyuma yaho ashatse gufata kungufu umukozi wa mukoreraga muri Bar

  • Abayobozi bitonde .Ubu umunyamabanga nshingwa bikorwa wagateganyo w’umurenge wa KIYUMBA nawe arabarizwa kuri Police akekwaho gufata kungufu umukobwa wamukoreraga muri BAR.

  • ni ukujijisha bazahita babarekura cg babakatire amezi atagera kuri 6 gusa ikibabaje ni uwo demob washinyaguriwe nábahawe umugati batazi nuko igihugu kivuna abapolisi bí gishali bakica urwágashinyaguro umuntu wakoreye igihugu!!!!!! uwo vice mayor se yahawe akazi ari uko yatsinze exams?cg ni uko………. biteye agahinda

  • Mubyibutse kubera itangazamakuru ryabatamaje!!

  • ntimukabogame kuki mutatweretse amafoto yábo bagizi ba nabi?

  • Police yari munzego zimbere twishimiraga ariko Birababaje kubona ubugome bwakorewe uyu musore. rwose ubutabera nibukore ariko na Police yongereinyigisho core values yahaga inzego zayo, kuko ni isura nziza yayo iba ihangirikira.

  • ariko se mu byukuri umuntu akanyaga amapingu kuriya atekereza iki koko …
    iryo ni iyicarubozo , babafunge imyaka 30 .

  • eh eh eh! abayobozi ki? ibyo ni bimwe byo kujya mu biro ubundi ugategereza impapuro utazi ibiri kuri terrain. nonese nyuma ya vice mayor, na abo ba polisi, nta wundi muntu wabibonaga? ngo igifungo? igifungo se kizagaburira abana b’uwo nsengiyumva? barebe ikindi bakora kuko ubwo ni ubugome n’akagambane.ntabwo ari igihano. none abo mwita abapolisi nibo? batazi kwambika amapingu!!!!!!aho harimo akantu. urukiko courage. GUSA BITEYE AGAHINDA,

  • Dore uko mu byukuri byagenze. Uyu musore ndamuzi. Ni umudemobu. yahoze mu ngabo zirinda umukuru w’igihugu (GP) Azwiho kugira amahane aturuka ku burwayi bwo mu mutwe yatewe n’ikibazo yatewe na za ekara yahuye nazo mu gihe yari akiri mu kazi.
    Ubwo ngo yafashwe agiye kwiba compteur y’umuriro. Polisi yamufunganye amapingu kugirango atabacika cyanga akaba yagira uwo ahohotera.
    Habayemo uburangare bukomeye kuko bagombaga kujya bamworohereza amapingu ndetse bakanayamukuramo mu gihe agiye kwituma no gukaraba( Niba koko nta bundi buryo bwo kumufunga bari kubona) Bamurekeyemo amapingu kugeza ubwo amwangiza.So njye mbona bari kumutwara i Ndera bakamuvuza kuko umuntu urwaye mu mutwe hari igihe akora ibikorwa bibi bitewe n’uburwayi bwe nyine.
    Niyihangane kabisa, Icyakora abamurangaranye bose bazahanwe.

    • Ntabwo uzi ibye. Reka kubeshya. Arwaye mu mutwe se wowe uri muganga? Amavuta y’imbunda se bamusize bikamuviramo cancer yatumije amaboko bayaca urabizi? Iminsi yose yamaze muri casho urayizi se? Etat civil amutabariza se urabizi? Ariko mwanjya mureka kwigira Avocat du diable? Iyi ngoma yararangiye. Ikiremwa muntu kigomba kubahwa.

      • @Genda wa njiji we. Njye ntabwo bibaye ngombwa gusubiramo iyo nteruro kuko uwo mbwira ni wowe wiyse gutyo. Ikibazo cyose niba ukigereranya no kurangira kw’ingoma. Ingoma zarangiiye kera ahubwo wowe uracyumvira mu ngoma.Gusa nasaba kko abakoze ibyo babiryozwa ariko ntibyagatumye dutukoronga kandi tutari abashumba.

  • Icyo nisabira abanyarda bakunda igihugu cyabo, nukuba maso bagatanga amakuru ku makosa amwe akorwa na bamwe mu bayobozi b’ibanze,kuko harimo abiraritse bigize indakorwa!!ese ikibazo cya wa mwana w’imfubyi wanyazwe imitungo ye iri mu Rugando(Kimihurura) yarayishubijwe?cg iyo mfubyi barayizingitiranyije kuko itagira kirengera!!”Bazabona ishyano abanyaga iby’imfubyi n’abapfakazi”

  • birababaje ababayobozi bahanwe cyaneeee

  • Birababaje cyaneeee,uwo musore bagomba kumutunga iteka ,nako bagomba kumuha imitungo cg ubufasha bizamufasha igihe cyose akiriho. birababaje birenze ubwenge bw’umuntu pe ,mbega Abayobozi !!!! buriya uriya ni ugaragaye buriya hari n’abandi banyururu baboreyemo imbere batabona aho bavugira,nabo muzabasure murebe.

  • umuseke.com, mbakundira ukuntu muzirikana mukatubwira suite y’inkuru mwatangiye. Abo bose bahanwe by’intangarugero, rwose ibi bitesha police agaciro n’igihugu muri rusange. Ese mwazashinze na Television ibyo mwanditse mukanabitwereka, ko mugira inkuru nziza. Television isaba iki ngo tubatwerere.

  • Birabaje ibyo dusigaye tubona,kuko tutakirengerwa n’abakaturengeye ni ibi bazo mu bindi

  • Birabaje ibyo dusigaye tubona,kuko tutakirengerwa n’abakaturengeye ni ibi bazo mu bindi.

  • Ntimwiyibagize ko muli police hakenewe inkorokoro zigomba guhangana nibiharamagara bimwe na bimwe nkeka ko rimwe na rimwe bitakagombye gupfa gufungirwa ahabonetse hose, nkuyu mugabo bigaragara ko yaratinyitse sukumwibagirwa gusa nihateganywe prison zabugenewe

  • ni hatari.

  • Abayobozi bibahe isomo bazajye bareba ibyo abo bayobora bikorwe neza kuko nicyo baba bashinzwe. Niba ikigo uyobora gikora nabi nkabiriya niwowe ugomba kubihanirwa wa mbere kuko uba utarayoboye. Kuyobora nicyo bivuga ariko ukabikora ukirikije amategeko, umutima nama, ijambo ry’imana n’urukundo ugomba kugirira mugenzi wawe

  • Iguhugu kizafatanye gutunga uyu musore kugeza aphuye kuko ababikoze, babikoze bari mu kazi. Ikibabaje rero nuko abakoze ihohotera aribo bari bakwiye kurenganura. nkaba mbona ari ikosa rikomeye. Rwose ibi bitesha igihugu cyacu agaciro mubona naho twari tugeze. BIRABABAJE.

  • BIRABABAJE CYANE BAZABIHANIRWE,KANDI N’IMANA NIZERE KO NAYO IZABAHA URWO BAHAYE UMUVANDIMWE WABO.

  • izo ngegera zo gubwa gufugwa ari njye nanjye nazikuraho ayo maboko kbisa wagirango zo nta mubiri zigira!!!!!! ibigoryi nkibyo byibigome ntitubisha muriki Gihugu kbisa.

  • birababaje!!!!!!!!!ariko nanone burya ufashe igisambo cyakagombye guhanwa byintangarugero! byabatangaje cyane ariko buriya kiriya gishyizwe mu bihano mwahita mubimenyera!!

    • nyamara wowe uvuga utya wasanga nawe utari shyashya,muge mwirinda guca imanza mubiharire aba bishinzwe

    • Kamegeli we uri kamegeli kabisa, sinakwita umusivili ahubwo uri caringi aviki ikindi kandi uri umuswa ntanicyo wageza kubantu

  • rwose ibi bintu birababaje pepepepepe,aba bantu nibahanwe ndabihamije pe ,murakagira ubugingo nubuhagarike

  • ubutabera bukore akazi kabwo ubudi tuzamenye umwanzuro,akomeze yihangane

  • ayu muntu yarahohotewe rwose sinzi icyo leta izakorera aba bantu ,kandi abantu bagira umutima ufasha cyangwa utabara ,nihagire icyo bamarira uriya muntu rwose pe kuko yarababaye bihagije

    • Leta izatanga indishyi kuko baciye umunyarwanda amaboko bari mu kazi kayo!!!

  • ariko, ubundi ko aribyo twibaza bikatuyobera!, IBEBE,nkiryo bariha, ayo maranka & police station,ngo riyiyobore bashingiye kukiii!!?, bajya bavuga ko ari abasivire!, koko nibyo. ariko natwe ntibakadusebye ntamusivire wakora ubugoryi nkubwooooooo!!!

  • Nendaga kubwira uwo wiyise kamamu niba azi ikinyarwanda gihagije bacya umugani mukinyarwanda ngo urukira mukaso rugahitana nyoko so ujye witonda kuko nawe siwe witeye ubwo burwayi sibikwifurije ese ari umuvandimwe wawe cg wowe bibaye nuko abandi bavuga nkuko urimo gushinyagurira uwo muvandimwe wacu ushatse wakwitonda rero

  • umuseke pls mujye mureka comments zabantu zitambuke pls

  • njyewe nihanira nabo nabaca amaboko bakumva uko bimera

  • Sam we nta Commune ikibaho hasigaye hariho District.

  • Inkubisi y’amabyi irayitarukiriza, ese buriya bajya bibuka ko i course baba barakoze harimo n’uburenganzira bwa kiremwamuntu? Kuki abantu bitwara nk’inyamaswa. Ubu wasanga bicuza impamvu bataburana n’intumbi aho kuburana n’uwacitse amaboko. Uyu we azabahagama murabeshya. Kurenga ku nshingano zanyu mugahemuka ni ikimenyetso cy’akajagari no kuregeza biri mu nzego zishinzwe umutekano. Erega mwabaye benshi kandi uburo bwinshi…None babongereyemo n’inkeragutabara!

  • Ariko icyo mbona twese duhurizaho ari abamuzi, ari abatamuzi, ni uko ari umurwayi. Kandi ntandwara idakira cyeretse ihuye n’abaganga batazi kuvura. Ubwo se naramuka akize, abamugize kuriya bazavuga iki imbere ye uretse ko bafite n’urubanza imbere y’IMANA. Kiriya si cyo cyari igisubizo. Gufata ku ngufu abitewe n’uburwayi, mu gitondo, ntawabishyigikira, ariko uretse nawe, hari abafata impinja ku ngufu niko babyita, ariko ntibahanwe kuriya kandi batarwaye mu mutwe. Dore ko noneho we nyirabayazana ari KONTERI YO KUNZU Y’UMUPOLISI yazize. ababikoze nabo sibo. IGISHARI MWONGEREMO ANDI MASOMO.

  • uwo nuwo mubonye abo mutabona ni bo benshi

  • Oya ntabwo nabyitirira police yose kuko ibyiza ikora ari byinshi, guso uwo n’umwe wikigoryi nibamwe baba binjiye bava muri za communale. Uwahoze mu ki jeshi aba afite ubumuntu. Gusa birababaje kubwanjye nunva ari umuvandimwe wanjye, naruhuka aruko mpitanyemo umwe cg nkabakuraho amaboko nabo.

  • Nge sukubabeshya nge ndumva bimbabaje!!

  • Ooooooooohhh!!!!!!!!!!!!!sorry!!!!!!!!!!!ariko abamurangaranye bakurikiranwe bahanwe byintangarugero!!!!naho kuvuga ko arwaye mu mutwe sicyo cyatuma bamugira kuriya!!!ahubwo nibo barwayemo!!!

  • Eeeeeeeeeeeeeee ubu n’ubunyamaswa kabisa!aba ba police bahite babirukana kuko berekanye abo baribo!ubundi mu nshingano zabo harimo no kubungabunga umutekano w’abantu,sinzi rero aho bakuye ubwo bunyamaswa!hanyuma uwo V/M FED nawe ahanywe!Ikindi ntibahanishwe igifungo gusa,ahubwo bacibwe na miliyoni z’amande azahabwe uyu musore kuko bamugize ikimuga,none yatungwa n’iki?

  • Buriya rero Imana itakurengeye ntawundi wakurengera. ni hatari !!!!!

  • Uriya muzi akivuka yaje kugira ibibazo mu mutwe ntiyari yagiye kwiba cash power yayikuyeho kubera uburwayi afashwe akorerwa iyica rubozo.Nta Etat civil nawe yabanje guceceka ahubwo batohoze neza hari benshi bazabiryozwa mu murenge.Amaboko bamaze kuyakata yombi nubu bazongera yakomeje kubora.Nyiri cash power n’umugore we ntibarafatwa.

    • aho!!!
      mwibutse abakora iperereza ko uRwabda rwakorasinye amasezerano mpuzahanga akumira iyica rubozoCAT,abo bantu bombi kandi umugabo n’umugore babifitemo uruhare rukomeye, Umuntu ufite uburwayi bwo mumutwe ntabwo wamwita umujura!

  • Yewe njye ndabona ibikomeje kugaragara ari uko abasivire bagowe,ikosa ryakozwe cyane n’abapolisi ariko baratwereka gusa uyu vice mayor,njye mbona nubwo yari kubimenya wenda atari buvuguruze PC wa Police,ubwo rero nabo bajye babatwereka kuko bagaragaje ubugome bukomeye kandi butajyanye na values twari tubaziho.Abapolice basigaye bisubireho baratuzahaje rwose

  • Jye sibyumva kabisa! koko ese uwo muntu ntiyasurwaga? ntabandi se bari bafunganye basi ngo babone bikabije babivuge? ubu se ko abaye kuriya kubera uburangare azabaho ateeeeeeeeee????????? tellme!muri make azatungwa nandi? birababaje pe!!!! sinzi uko nabivuga! ubu se umuryango we bite bo nti bamusuraga??????

  • None se aba bayobozi bo ntabwo bafite ababayobora ndavuga Mayor,DPC….. kuki bo batabajijwe irresponsabilite?

  • bariya baswa ntako we atagize ngo babone amahoro none bo bamwituye kumuca amaboko,bazakanirwe urubakwiye ni uko bidashoboka ntibakabaye societe nyarwanda.

  • ariko abo bajyana IWAWA BAGIYE bashyirayo nkaba koko?

  • Mu Rwanda nti dukeneye abayobozi nkaba.

  • kera nkiri muto hari film nabonye yitwa comme un lion aho basutse acide ku ntuki zumuntu none ibiganza byuyu munyarwanda birayinyibukije. Aka niko gaciro twigishwa kwihesha? none se niyo babafunga imyaka ni myaniko hari ubwo byamusubiza ingingo ze zatakaye!!! ahaaaa

  • Mungu wangu!mvuge iki ndeke iki ko bindenze. gusa biragaragara ko ababantu bakoze ibi, batazi agaciro ikiremwa muntu.ntabwo IMANA yanga umunyacyaha ahubwo yanga icyaha.baka gombye kwigisha uburyo abntu bivana mubukene bakareka kwiba,ahokwica urubozo bene aka kageni.natwe abo bantu hakurikijwe icyo itegeko riteganya bazahanwe bibakwiye.

  • Abo basivili bafashe imbunda tuziteretse hasi tumaze kubaha igihugu gitekanye kugirango bakirinde nkuko baha KK Security Bank ariko nacyo ndabona kibananiye. Abademob batugendaho bakanirengagiza akamaro twamariye iki gihugu. eeh nibakomeze bayace buriya amaherezo yabo ashobora kuzaba mabi

  • Uyu mu Demob yarambabaje pe !Amaboko yakoresheje abohora abo ba civiles nibo bayaciye koko !Muzatugezeho evolution y’iki kibazo kuva rugeze mu Rukiko baburana procedure de la détention provisoire kugeza mumizi y’urubanza na nyuma y’urubanza uko rwaciwe.Ikindi umuntu usobanukiwe muri famille ya victime azajye mu rugaga rw’ab’avocats bamuhe avocat utishyura uzamufasha kuregera indishyi.NB/nukubikora vuba kuko ikirego cyindishyi (civile)kigomba kugendana nikirego cy’ubushinjacyaha (Pénale) kugirango byihute.

  • URwanda ni paradizo aho Abayobozi bigize ba ntibindeba. Ubuse mwavuga ko INTEKO INSHINGA AMATEGEKO imaze iki niba Ministers (Umutekano,Local Gvmt ndetse na Umuyobozi Mukuru wa Polisi) bataregura kumirimo yabo cyangwa ngo babe baritabye Inteko. Mu Rwanda haba NEGATIVE SOLIDALITY mu Abayobozi iyo bakingirirana ikibaba mu amafuti birirwamwo. Ejo HE ntabavanaho ikizere ngo yivanze mu mirimo yanyu!!!!! Ese azasubiza ibibazo byose cyangwa azaba hose icyarimwe. Nimwegure nki imfura kuko ntacyo mukimariye Abanyarwanda!!! Buriya se uretse INTERAHAMWE cg Abasangiye nazo ibitekerezo ninde wakora ibintu nkabiriya. MINALOC, MININTER, IGP wa Polisi TURABASABA KWEGURA MUKIHESHA AGACIRO

  • mubigaragara harimo ubugambanyi ndetse naruswa yokugirango uyumuntu ababazwe bigeze hano nkekako uyumuntu nawe ashobora kuba yari yarayogoje abantu cyane simuzi ariko ibyamukorewe bigaragazako nawe atari yoroshye namba .GUSA BARAKABIJE MUKUMUBABAZA .RIMWE NARIMWE GUFATA IBIHANO BIKOMEYE BIBAHO ARIKO IBIBYO BIRAKAKAYE CYANE >GUSA BAKURIKIRANE BARASANGA HARI UWAMUSHYIRISHIJEMO NGO BAMWUMVISHE HANYUMANABO BAMWIGIRIZAHO NKANA BARAKABYA. UKOMBYUMVA.

  • SICYA URUBAZA ARIKO NDIBARIZA ICYO DPC MUKARERE AKORA CYANGWA UMUYOBOZI W UMURENGE ICYO AKORA PEE/ NIGUTE UMUNTU ARINDA ACIBWA AMABOKO UREBERA/BIGARAGARE KO ABA BAYOBOZI BIRIRWA MURI OFFICE NTI BAJE KURI FIELD KUKO IYO BAZA KUBA BAJYA KURI FIELD BARIKUMUFASHA AGAKURWAHO AMAPIGU/CYANGWA SE BABIFITEMO URUHARE/NABO BAKURIKIRANWE PE BIRABABAJE CYANE MU MUCO NYARWANDA KANDI BITEYE ISONI CYANE

  • MWESE MUREKE AMARANGAMUTIMA YANYU.ABAJURA NICYO GIHANO BAKWIYE NIBA KOKO YARI YARAGOJE ABATURAGE KUKO NABO IYO BAJE KUKWIBA BAKABONA UGIYE KUBAFATA,IYO BATAKWISHE BARAKUMUGAZA.JYE SINAVUGIRA UMUJURA KUKO NTAKINDI AKWIYE.

  • Jyewe ndibaza impamvu vice mere abizamo simbonemo umuhuzabikorwa wakagali,exectif w’umurenge uwushinzwe umutekano mumurenge.kuko abo bose nabo bakabibajijwe mbere ya vice mere.niba ataribyo iryo perereza naryo ririmo akantu.tkx

Comments are closed.

en_USEnglish