Digiqole ad

Bugesera : Umuturage yatawe muri yombi akekwaho gushaka guha umupolisi ruswa

Polisi y’u Rwanda ikorera mu Karere ka Bugesera yataye muri yombi umugabo witwa Nsekeye Martin w’imyaka 44, ukomoka mu Kagari ka Kinabwe, Umurenge wa Rweru akekwaho gushaka guha ruswa y’ibihumbi icumi by’amafaranga y’u Rwanda (10,000 Frw) umuyobozi wa Posite ya Polisi ya Rweru.

Nsekeye Martin wafashwe na Police akekwaho gushaka guha ruswa umupolisi.
Nsekeye Martin wafashwe na Police akekwaho gushaka guha ruswa umupolisi.

Nk’uko byemezwa n’Umuvugizi wa Polisi mu Ntara y’Iburasirazuba, Senior Superintendent of Police (SSP) Benoit Nsengiyumva, uyu mugabo yafatanwe amakaziye ane (4) y’inzoga zikorerwa mu Burundi zitwa Brarudi yari yinjije mu Rwanda mu buryo butemewe n’amategeko, ashaka guha uyu muyobozi amafaranga ngo amurekure nawe ahita amufata, ubu akaba afungiye kuri Sitasiyo ya Polisi ya Nyamata.

Nsekeye watawe muri yombi mu mpera z’icyumweru gishize yemera icyaha akanagisabira imbabazi aho avuga ko atazongera gutanga ruswa.

SSP Nsengiyumva yashimiye uyu mupolisi wafashe uyu munyacyaha, anagira inama abaturage ko batagomba guha ruswa inzego zishinzwe kuyirwanya kuko zizi neza ko ari icyaha gihanwa n’amategeko kandi ko nabo bagomba kubimenya.

Yakomeje avuga ko ruswa ari mbi kandi imunga ubukungu bw’igihugu mu buryo bwinshi, akaba yasabye buri wese gutanga umusanzu we mu kuyikumira no kuyirwanya ndetse n’ibindi byaha.

Source: RNP
UM– USEKE.RW

0 Comment

  • ruswa imngu uwutinze ruswa yica igihugu, ariko byumuhiriko ubukungu bwigihugu kandi buba buhurirweho nabanyarwanda bose nibwo buhagendera, niba utanze ruswa ngo udatanga imisoro runaka , umeke hari ibikorwa remezo uba udindije , aho turi hose twumveko ruswa ari twe ban=mbee iba yica, wowe nanjye iratudindiza

Comments are closed.

en_USEnglish