Digiqole ad

Bugesera: Babiri bafungiye Jenoside batorotse gereza ya Ririma

Abagororwa babiri bari bafungiye muri gereza ya Riririma bacitse abarinzi kuri uyu wa 30 Mata 2013 ubwo aho bari bajyanye n’abandi bagororwa guhinga imirima ya gereza.

Abagororwa mu Rwanda bakora imirimo itandukanye/photo Graham Holliday
Abagororwa mu Rwanda bakora imirimo itandukanye/photo Graham Holliday

Amakuru deukesha Umuryango.com aravuga ko abo ari Bakinahe Emmanuel w’imyaka 41, akomoka mu Murenge wa Rwabicuma mu Karere ka Nyanza. Yari yarakatiwe imyaka 14 y’igifungo na Nkoranyabahizi Emmanuel w’imyaka 43 wo mu Murenge wa Munini muri Nyaruguru wari yarakatiwe imyaka 15, bose kubera ibyaha bya Jenoside.

Aba bagororwa bari bamaze imyaka umunani bafunze.

Ivan Habimana, umuyobozi wa Gereza ya Rilima, kuri telephoni igendanwa yabwiye Umuseke.com kuri uyu wa 1 Gicurasi ko batangiye ibikorwa byo guhiga aba bagororwa.

Avuga ko bidasanzwe ko abagororwa babacika ndetse ari ubwa mbere muri uyu mwaka abagororwa babacitse.

Rwigemera Jean Marie utuye i Ririma mu Bugesera yabwiye Umuseke.com ko kuva kera abagororwa batorokaga gerereza ya Ririma bahitaga bafata iya Burundi.

JP GASHUMBA
UM– USEKE.COM

0 Comment

  • Gereza igomba kwimurirwa kure y’umupaka n’ikindi gihugu naho ubundi bazajya batoroka.

  • ariko ibindumva bidakwiye umuntu umaze imyaka umunani,gusa namwe muge mukurikirana abo bagororwa urumva ko ugitekereza guryo ntabwo ingengabitekerezo yamuvuyemo ahubwo mubahe amasomo menshi urumva ko mugifite akazi kenshi.

  • baba babatorokesheje kubushake kuko baba barinzwe na bene wabo

    • Benewabo ushaka kuvuga ni abahe ko numva ufite ingengabitekerezo mbi! Bakaguhe ubarinde ndebe ko bataguca mu rihumye.

  • Umugororwa,gucika amaze 8 ans nibisanzwe, umwanya wokujijisha aba yarawubonye ndetse nuwokwikundisha kuba cyunga Gereza, yewe simpamya ko kumufata byakoroha ! aramutse afashwe agomba gukomeza igihanocye, kubera ko 7 ans basigaje muri Gereza ntiyoroshye ndakurahiye ! mukomeze mushyakishe aho bihishe !

  • abarinzwe nabantu nababarinda nabandi inyamaswa mbi numuntu kuko udashobora kumenya icyo atekereza

Comments are closed.

en_USEnglish