Digiqole ad

Bugesera: Abatuye ahazubakwa ikibuga cy’indege batangiye gusinyira imitungo yabo

Abaturage batuye mu mbago z’ahazubakwa ikibuga cy’indege mpuzamahanga cya Bugesera mu murenge wa Ririma batangiye gusinyira imitungo yabo ngo bazahabwe ingurane.

Abaturabe baturiye ahazubakwa ikibuga cy’indege i Bugesera bari benshi baje gusinyira imitungo yabo. Photo: Egide Kayiranga/Kigali Today
Abaturabe baturiye ahazubakwa ikibuga cy’indege i Bugesera bari benshi baje gusinyira imitungo yabo. Photo: Egide Kayiranga/Kigali Today

Mu tugari twa Ntarama na Kimaranzara niho iki gikorwa cyaratangirijwe kuri uyu wa 05/04/2013 kuko ho ibarura ryari ryarakozwe neza hubahirizwa ibiciro byemewe.

Mu kagari ka Karera ho bari barabaruriwe hagendewe ku biciro by’ubutaka byo mu mwaka wa 2008, ariko biza kugaragara ko hari ibikwiye gukosorwa bikajyana n’ibiciro byo mu mwaka wa 2009 kuko ari byo byemewe.

Umuyobozi w’akarere ka Bugesera, Rwagaju Louis, ati “hari imyaka irimo imyumbati yari yarabaruwe kandi izasarurwa na beneyo. Izo ni zimwe mu mpamvu hasubiwemo iki gikorwa cyo gusinyisha abaturage kugira ngo bazishyurwe”.

Iki gikorwa cyakiriwe neza n’abaturage, dore ko bari bamaze igihe kitari gito bategereje igihe ibyabaruwe bizashyirirwaho umukono ngo bazishyurwe nk’uko bitangazwa na Mutabazi Pierre.

Agira ati “twe ababaruriwe imitungo turifuza ko iterambere ryo kwegera ikibuga cy’indege mpuzamahanga tutarihezwaho, ngo tujye turebera indege zigurukira kure, ahubwo turasaba ubuyobozi bw’akarere ka Bugesera ko bwadufasha maze tugashakirwa ahandi dutura hatubereye nyuma yo kwimurwa no guhabwa ingurane.”

Kuri icyo kibazo umuyobozi w’akarere ka Bugesera Rwagaju Louis avuga ko buzafasha abazimurwa kubona aho gutura nibamara guhabwa ingurane kugira ngo nabo batazacikanwa n’iterambere.

Igikorwa cyo kwemeranwa ku mitungo yabaruwe, kizamara iminsi itatu gusa, buri wese akaba ahamagarirwa kucyitabira. Ibyo kandi bizanatuma na Minisiteri y’ibikorwa remezo yihutisha gahunda yo gutanga ingurane mbere y’uko imirimo yo kubaka icyo kibuga cy’indege itangira.

©KigaliToday

UM– USEKE.COM

0 Comment

  • ariko hakenewe amakuru afatika ngo kwishyura bizarangira ryari, kubaka bitangire giheki ? Muyatugezeho byihuse abasaba akazi bamenye uko bihagaze ndetse n’abashoramari…

  • none se babara gute kuri metero kare

Comments are closed.

en_USEnglish