Digiqole ad

Bugesera: Abahanzi bahatanira PGGSS II basuye imfubyi n’abapfakazi

Kuri uyu wa mbere tariki 16 Mata, abahanzi bari guhatana mu irushanwa rya Primus Guma Guma Superstar II basuye impfubyi n’abapfakazi ba Genocide yakorewe abatutsi mu 1994 bo mu karere ka Bugesera mu murenge wa Nyamata akagali ka Nyamata Ville.

Umuhanzi Jay Polly ashyikiriza umusaza inkunga bamugeneye
Umuhanzi Jay Polly ashyikiriza umusaza inkunga bamugeneye

Aba bahanzi baganiriye n’abasuwe bo mu mudugudu wa Rwakabirizi II, babashyikiriza inkuga z’ibiribwa nk’umuceri, isukari, amavuta yo gutekesha n’ibikoresho nk’amasabune hanyuma bamwe baranabaririmbira.

Umwe mu basaza bashyikirijwe inkunga n’abahanzi yavuze ko iki gikorwa we atumvaga ko cyakorwa n’abana nka bariya, we avuga ko atanazi. Cyakora ngo yumva abana b’aho hafi bavuga ngo “Jipoli” (Jay Polly), uyu mukambwe akaba yishimiye ko nibura hari abantu bibuka ko aho iwabo hari imfubyi n’abandi bashegeshwe na Genocide bakeneye ubufasha no kwegerwa muri iki gihe.

Jean Pierre Uwizeye ushinzwe ikinyobwa cya Primus muri Bralirwa, yabwiye abasuwe ko Bralirwa na East African Promoters babazaniye aba bahanzi mu rwego rwo kubereka ko bifatanyije nabo muri ibi bihe iyi miryango yasuwe yibuka abayo bishwe muri iki gihe mu 1994.

Uyu muyobozi muri Bralirwa, akaba yabwiye cyane cyane impfubyi zasuwe ko zigomba gukora cyane kugira ngo ejo hazaza hazo hazabe heza.

Mu gusoza iki gikorwa, abahanzi nka Young Grace, King James, Emmy na Dream Boyz baririmbiye abana b’imfubyi n’abaturanyi babo, bigaragara ko baba bakunda cyane aba bahanzi ariko kubabona amaso ku maso ari amahirwe babona gacye cyane.

Aba bahanzi basuye aba bana b’imfubyi n’abapfakazi nyuma y’icyumweru kimwe basuye inzibutso za Genocide za Nyamata na Ntarama nazo ziri mu karere ka Bugesera.

Young Grace ashyikiriza umuturagekazi warokotse inkunga
Young Grace ashyikiriza umuturagekazi warokotse inkunga
Uyu mupfakazi nawe yashyikirijwe umufuka w'umuceri na Jay Polly
Uyu mupfakazi nawe yashyikirijwe umufuka w'umuceri na Jay Polly
King James na Emmy inyuma ye bitegura gutanga inkunga kubo basuye
King James na Emmy inyuma ye bitegura gutanga inkunga kubo basuye
Jean Pierre Uwizeye umuyobozi muri Bralirwa ushinzwe ikinyobwa cya Primus yatanze ubutumwa bw'ihumure n'icyizere ku basuwe
Jean Pierre Uwizeye umuyobozi muri Bralirwa ushinzwe ikinyobwa cya Primus yatanze ubutumwa bw'ihumure n'icyizere ku basuwe
Joseph Mushyoma umuyobozi muri East African Promoters yabwiye abasuwe ko baje mu rwego rwo kwifatanya nabo muri ibi bihe bitaboroheye bibuka ababo
Joseph Mushyoma umuyobozi muri East African Promoters yabwiye abasuwe ko baje mu rwego rwo kwifatanya nabo muri ibi bihe bitaboroheye bibuka ababo
Young Grace nawe yahaye aba bana ubutumwa bwe mu ndirimbo
Young Grace nawe yahaye aba bana ubutumwa bwe mu ndirimbo
King James nawe yaririmbiye impfubyi zasuwe n'abaturanyi babo
King James nawe yaririmbiye impfubyi zasuwe n'abaturanyi babo
Abasuwe basanzwe mu ngo zabo
Abasuwe basanzwe mu ngo zabo

Plaisir Muzogeye
UM– USEKE.COM

0 Comment

  • ariko iryo jambo ngo umupfakazi ryanga kubi ryazahinduwe koko abantu bacu ababyeyi bacu ntidushaka ko bitwa abapfakazi,ryari rikwiye kwitwa ababapfakaje.

  • Nukubisaba inteko y’ubuvanganzo ariko ndakeka bitashoboka kuko ari ikinyarwanda cy’umwimerere,gusa n’igitekerezo cyawe wabaza abo nyine bashinzwe ururimi ukunva,jye naguhaga za ideas,murakoze,aba bahungu nabo bagize neza gusura aba bavandimwe,nakera byahozeho inshuti iboneka mubihe bikomeye,mukomereze aho!!!!!!!!!!!!!!!!!!!!!!!!

  • Burya gufasha impfubyi n’abapfakazi uba ufashije Imana yo mw’ijuru, kuko iyo bagushima kubyo wabakoreye Rurema aba yandika, ariko neneho iyo wayihemukiye uba ufite ibibazo kuko bibuza Imana ibitotsi Ikaza kubarwanirira.

  • big up!gusa ndishimye kugikorwa abahanzi bakoze nkanashimira cyane umuhanzi jay polly, uburyo nawe yitanze muri iki gikorwa.

Comments are closed.

en_USEnglish