Digiqole ad

Bugesera: Abacuruzi bakanguriwe kurwanya ibiyobyabwenge

Polisi y’u Rwanda ikorera mu karere ka Bugesera yagiranye inama n’abacuruzi bo mu isoko rya Ruhuha ibakangurira kwirinda ibiyobyabwenge no kugira uruhare rufatika mu kubirwanya.

Mu karere ka Bugesera
Mu karere ka Bugesera

Iyo nama yabereye aho iri soko ryubatse mu kagari ka Ruhuha B ku itariki 3 Werurwe 2015 iyobowe na Mushenyi Innocent, umunyamabanga nshingwabikorwa w’Umurenge wa Ruhuha wabwiye abo bacuruzi ko ibiyobyabwenge bidindiza iterambere ry’umuryango n’igihugu muri rusange, kuko bigira ingaruka mbi ku buzima bw’uwakabaye akora ibibiteza imbere.

Mushenyi yagize ati: “Abanywa ibiyobyabwenge bakora  ibyaha bitandukanye kuko, nk’uko byitwa, biba byayobeje ubwenge bwabo“.

Yabakanguriye kutabinywa, kutabicuruza kandi bagatanga amakuru ku babikora. Yabakanguriye kandi kurangwa n’isuku haba mu isoko ndetse no mu ngo zabo nk’uko bitangazwa na Polisi y’u Rwanda.

Ushinzwe guhuza ibikorwa bya Polisi y’u Rwanda n’abaturage no gukumira ibyaha mu karere ka Bugesera, Assistant Inspector of Police (AIP) Cyprien Uwitonze, yagize ati: “Ibyaha birimo gukubita no gukomeretsa, ubujura, ihohoterwa rishingiye ku gitsina, gufata ku ngufu, gusambanya abana, biterwa ahanini no kunywa ibiyobyabwenge nk’urumogi n’inzoga zitemewe mu Rwanda zirimo kanyanga“.

AIP Uwitonze yavuze kandi  ko bituma abantu bishora mu busambanyi, kandi ko ingaruka zabwo harimo gutwara inda zitateganyijwe, by’umwihariko bituma urubyiruko ruva mu ishuri no kwirukanwa, mu miryango imwe n’imwe.

Ati “Kubishoramo amafaranga ni ukuyapfusha ubusa kuko bishobora gufatwa igihe icyo ari cyo cyose. Abantu bakwiye gucuruza no kunywa ibyemewe n’amategeko kuko bihari byinshi“.

Yababwiye ko n’ubwo bitarafata intera ndende mu Rwanda, ko hari abantu batangiye kujya bagaragara mu cyaha cyo gucuruza abantu.

Yababwiye ko ababikora babeshya urubyiruko ko bashobora kuruha cyangwa kurushakira akazi mu bihugu by’amahanga kandi yagaragaje ko uwo babagejejeyo bamwaka ibyangombwa, bakamufata bunyago, maze bakamukoresha imirimo y’agahato nta gihembo no kumushora mu busambanyi.

Yakanguriye abantu kwirinda biriya byaha byose, kubirwanya no gutanga amakuru ku gihe ku babikora.

1 Comment

  • Nibyo rwose cyane KO ubufatanye bw’inzego zose ziharangwa zizahashya uwo ariwe wese uzahirahira abyijandikamo.Umurage w’u Rwanda ni urubyiruko rusobanutse.Kunywa no gucuruza ibiyobyabwenge kirazira kirazira.

Comments are closed.

en_USEnglish