Digiqole ad

Brussels: UN/Belgium izibuka Genocide yakorewe Abatutsi

Umuryango wa ACP (African, Caribbean, and Pacific Group of States), ishami ry’Umuryango w’Abibumbye ryo mu Ububiligi (United Nations in Belgium) ndetse na Ambassade y’u Rwanda i Bruxelles zishyize hamwe zitegurara igikorwa cyo kwibuka Genocide yakorewe Abatutsi mu Rwanda.

Ban Ki Moon wavuze ko yifatanyije n'u Rwanda muri iyi minsi 100 rwibuka Genocide/photo Internet
Ban Ki Moon wavuze ko yifatanyije n'u Rwanda muri iyi minsi 100 rwibuka Genocide/photo Internet

Iki gikorwa kizaba ku kicaro cya ACP i Bruxelles ku mugoroba wa tariki 30 Mata.

Mu kwezi kwa Mata buri mwaka, umuryango mpuzamahanga wibuka Genocide yabaye mu Rwanda, ahishwe abatutsi n’abahutu batari bashyigikiye ubwo bwicanyi mu gihe cy’iminsi 100.

Muri iyi mihango yateguwe ku bufatanye bw’iriya miryango na ambassade y’u Rwanda, naho bazagendera ku nsanganyamatsiko igira iti: “ Twigire ku mateka twubaka ejo hazaza”.

Muri iri joro ryo kwibuka, Umuryango w’Abibumbye uzakora imurika rishya yateguye kuri Genocide yakorewe abatutsi mu Rwanda.

Aha kandi hazasomwa amabaruwa y’impfubyi n’abapfakazi ba Genocide ndetse humvwe nicyo bamwe mu babahemukiye muri Genocide bavuga ubu. Ayo mabaruwa yakusanyijwe na Odile Gakire Katese mu mushinga we yise “Book of Life”.

Hazasomwa ubutumwa buzaba bwoherejwe n’umunyamabanga mukuru wa UN Ban Ki Moon, humvwe kandi ijambo ry’umunyamabanga mukuru wa ACP (African, Caribbean, and Pacific Group of States), n’uhagarariye u Rwanda muri Belgique.

Mu mwaka wa 2000, Umuryango w’Abibumbye (UN) watangaje ku mugaragaro ko wananiwe gutabara mu Rwanda. Uwari umunyamabanga mukuru, Koffi Annan yagize ati: “ Umuryango mpuzamahanga warananiwe mu Rwanda, ibi bikwiye gutuma buri gihe duhorana kwicuza ku byahabereye

Ubwanditsi
UM– USEKE.COM

0 Comment

  • ntecyereza ko byarushaho baje kwibukira kugisozi ahashyinguwe inzirakarengane cg camp kigali ahaguye abasilikare . Ariko ni intambwe igaragaza ko ukuri gutsinda.

  • Umuryango mpuzamahanga wagize neza kwemera ko wananiwe. Genocide yabaye isi yose irebera, turashimira intambwe yatewe n’u Rwanda mu gukumira iyari igiye kuba i Darfur!

Comments are closed.

en_USEnglish