Digiqole ad

Brig. Gen. Dan Gapfizi azashyingurwa ejo

Nyakwigendera Brig. Gen. Dan Gapfizi witabye Imana kuwa 25 Kamena 2013 azashyingurwa ku munsi w’ejo kuwa 28 Kamena 2013 mu irimbi rya gisirikare i Kanombe nkuko byemejwe n’umuvugizi w’ingabo Brig. Gen. Joseph Nzabamwita.

Brig Gen Gapfizi Dan/ photo RDF
Brig Gen Gapfizi Dan/ photo RDF

Brig Gen Gapfizi wari ufite imyaka 56 yitabye Imana azize impanuka y’imodoka mu muhanda wa Kagitumba – Kayonza ahitwa i Kizirakombe.

Uyu mugabo yavukiye mu karere ka Ruhango mu Ntara y’Amajyepf ariko agirwa impunzi n’amateka akiri muto.

Umuvugizi w’igisirikare yatangaje ko ingabo z’u Rwanda ubu ziri mu gahinda gakomeye ko kubura umusirikare mukuru wari umwe mu bayobozi beza bazo.

Umuhango wo gushyingura Nyakwigendera  Brig Gen Gapfizi uteye mu buryo bukurikira:

Saa moya kugeza saa mbiri (07:00-08:00): Gukura umurambo mu buruhukiro, bakawujyana mu rugo rwa Nyakwigendera Kicukiro (Kagarama)

Saa mbiri kugeza saa tanu (08:00-11:00): Gusezera bwa nyuma umurambo wa Nyakwigenda mu rugo Kagarama

Saa tanu kugeza saa saba (11:00-13:00): Amasengesho yo gusabira Nyakwigendera mu rusengero rw’ Abadivantisite b’Umunsi wa Karindwi (Remera).

Saa saba kugeza saa munani (13:00- 14:00)
: Guherekeza Umurambo mu irimbi rya Gisirikare i Kanombe.

Brig Gen Dan Gapfizi ni muntu ki?

Gen Gapfizi yavutse mu mwaka  wa 1957 avukira ahitwa Kabagari/Ruhango ubu ni mu ntara y’Amajyepfo. Ababyeyi be baje guhungira mu gihugu cya Uganda kimwe n’abandi Banyarwanda, nyuma yaho yaje kujya mu gisirikare cya NRA cyari icya Uganda mu mwaka wa 1986.

Mbere y’uko yinjira mu gisirikare cy’Inkotanyi igihe zatangiraga urugamba rwo kubohora u Rwanda, Brig. Gen. Dan Gapfizi yari umwe mu basirikare bari bagize ingabo za Uganda, aho yari mu barindaga bya hafi Perezida Museveni, akaba yaratwaraga imodoka zamuherekezaga.

Mu mwaka wa 1990, hamwe n’abandi Banyarwanda bari barahungiye muri Uganda, Brig. Gen. Dan Gapfizi, na we yari mu batangije urugamba rwo kubohora u Rwanda.

Kuva mu mwaka wa 1995 kugeza mu mwaka wa 1996 ubwo u Rwanda rwari rumaze kubohorwa, Gapfizi wari ufite ipeti rya majoro muri icyo gihe, yahawe inshingano zo kuyobora Batayo ya 7 yabarizwaga muri Camp Kigali.

Ari umuyobozi wa Batayo ya 101, Gapfizi yayoboye iyo Batayo kuva mu mwaka wa 1997 kugeza mu 1998, mu ntara y’Amajyaruguru. Mur’icyo gihe ingabo z’u Rwanda zari mu rugamba rwo kurwanya abacengezi, Gen D Gapfizi muri icyo gihe nibwo yazamuwe mu ntera ashyirwa ku ipeti rya Lieutenant Colonel.

Avuye mu Majyaruguru mu mwaka wa 1998 yerekeje mu zahoze ari Perefegitura za Butare, Gikongoro na Cyangugu, aho yashinzwe kuyobora Brigade ya 301, aho kandi ni ho yazamuriwe mu ntera ashyirwa ku ipeti rya Colonel.

Mu kwaka wa 2004 kugeza mu 2008, yashinzwe kuyobora Brigade ya 204 yakoreraga muri Perefegitura ya Kibungo, ni na ho kandi yazamuwe mu ntera ashyirwa ku ipeti rya Brigadier General.

Muri uwo mwaka kandi wa 2008 kugeza mu 2011, Brig Dan Gapfizi , yashinzwe kuyobora Diviziyo ya Kabiri ya gisirikare yakoreraga ahahoze ari Kibungo.

Mu mwaka wa 2011, Gapfizi yashinzwe kuyobora Diviziyo ya Mbere yakoreraga mu Mujyi wa Kigali n’Uburasirazuba.

Mu mwaka wa 2012, Brig. Gen. Dan Gapfizi yagiye kuyobora Inkeragutara mu Ntara y’Amajyepfo. Brig.Gen.Dan Gapfizi abo babanye bamubonaga nk’umusirikare w’umuhanga kandi witangira akazi.

UM– USEKE.RW

0 Comment

  • Imana imwakire mu bayo

  • yoo Imana imwakire disi! burya yari umudiventiste w’umunsi wa karindwi! mya God help his family! R.I.P

  • IMANA IKWAKIRE MUBAYO

  • TWIHANGANISHIJE UMURYANGO WE HAMWE NA ABANYARWANDA BOSE KUKO YARADUFITIYE AKAMARO UWITEKA AMUHE IRUHUKO RIDASHIRA TUZAHORA TUMWIBUKA UBURYO YABOHOYE IGIHUGU CYACU TWESE DUHARANIRE GUKORANEZA TUKIRI KWISI YARITANZE UKORA NEZA UKORERA NEZA IGIHUGU CYAWE NONE KIGIZE AHO WASHAKAGA KO KIGERA NONE NYAGASANI ARAKWISHUBIJE NYAGASANI YAGUKUNDAGA KUTURUSHA RUHUKIRA MU MAHORO ABANYARWANDA TWESE TUZAHORA TU KWIBUKA WAKOZE NEZA IMANA IZAKWAKIRE

  • RIP Gen.Dan Gapfizi!we love you!and never forget you!

  • Yesu we!ukomeze umuryango we kandi aruhukire mu mahoro yawe!

  • Ndakwibuka uri CO wa 59 ndakwibuka utuyobora mu 101 mugihe cya bacengezi muri Mutura. Igendere nkotanyi Imana izaguhembere amajoro,ingendo ndende, inzara, inyota nyinchi wagize murugamba guhera i Bugande byose kugirango tugere ku Rwanda twisangamo twese ubu. Uzadusuhurize Inkotanyi zose zatabarutse hakiri kare, uzibwire aho u Rwanda rugeze bazishima.

  • Afande, waharaniye Ishema ry’abanyarwanda ubacyura mu rwababyaye, utanga umusanzu mu guhagarika Jenoside, ntituzakwibagirwa. Imana iguhe iruhuko ridashyira kandi ikivi cyawe abasigaye tuzacyusa.

  • mana komeza umuryango w’iyintwari n’uwa RDF muri rusange

  • Urupfu nurugero kubemera.muzakomeze mwigire abahatari,haraho mutarenzawe!!

    • Ark c nkawe wumva uri igiki? Iyo uvuga ibyo wagira ngo wowe ntuzapfa! Gusa burya buri wese avuga ibimurimo kd bikagaragaza uwo ari we. Utekereje ibyo Late Dan yakoreye igihugu cye ntabgo watinyuka kuvugavuga ibyo wiboneye! Be mature!!@ K C

    • NIKO WAMUGOMEWE URIBAZA KO WOWE UZUMA ARIKO NIBA WARIKUZUMA NIBUZE URABO INTWALI UKAYIVUGIRAHO IBYOWIBONEYE NUKO NTAKUREBA NGO NKUBAZE ICYO URICYO IMBONANKUBONE NTASONI

  • Yoooooo, Abamuzi tuzajye kumuherekeza, erega burya ntawe utazajyayo! Imana imubabarire ibyaha, imwakire mu bayo.

    • Ngo babuze umwe mu bayobozi beza bari bafite? nonese harimo nababi wangu?

      • arko nkawe urumva ukuntu uba utangiye uvuga ibyo uvuga sha ntugashinyagure ubwose ushatse kugaragaza iki?

  • ABAMARAYIKA BA NYAGASANI BAMWAKIR MAZE YEZU AMWIYEREKE ITEKA, ARUHUKIRE MU MAHORO

  • Ngo babuze umwe mu bayobozi beza? none se harimo nababi wangu?

    • Rugoboka ntiwirengagije kweli mubantu habamo ababi n’abeza nomw’ijuru havuyemo abamarayika babi nkanswe mu Isi

  • mwihangane ndavuga umuryangowe,kuko nakundi kandi twese niyonzira tuzacamo.imana imuhe uburuhukiro bwiza.Be strongt..

  • Rest In Peace, Imana ikwakire mu bwami bwayo

  • birababaje ariko kumusilikare nibisanzwe imbaraga yakoregasha mukurengera igihugu tuzazikurikize.ahubwomutubwire asize umufasha nabana bangahe?

  • Tubuze umugabo.

  • Rugoboka, izo analyse zawe urabona ari igihe cyazo, ihangane icyo nzi cyo nuko nawe utazamenya ibizakwandikwaho umunsi waciye murizi nzira, reba imigisha ya comments zimuherekeje ureke ibyawe, DAN uwiteka akwakire kandi uruhuke mumahoro. REPOSE TOI EN PAIX

  • Ese nta mugore yarafite cg abana?RIP

  • Rugoboka wagirango sikiremwa muntu,nkaho wakwihanganishije umuryango usigaye n’abanyarwanda muri rusange urazana imitekerereze yawe.sha ndakubabariye siwowe.

  • Imana Imwakire neza mubwami bwayo kandi tuzahora tukwibuka nk’intwari yagize uruhare muguhagarika Genocide

  • Hooo dutakajamaboko nibitekerezo by’Intwari kiriya;ari arangije amazekubyarintwa naruhuke igikorwa tuzagisoza.

  • niyihangane Kadada, apfakaye ari mutoya imana ibakomeze

  • Gen. we love & pray 4 u may ur soul rest in peace, his family be patient.

  • Vraiment igihugu kibuze umugabo w’intwari! Ariko twihangane hamwe n’umuryango we. Imana imwakire mu bayo,imuhe iruhuko ridashira!!

  • MAY HE REST IN PEACE.

  • Imana Imwakire mu bayo

  • Imana imwakire mu bayo kandi umuryango ukomeze kwihangana.

  • ABAMARAYIKA BAKWAKIRE MAZE URUHUKIRE ITEKA MU MAHORO.AMEN

Comments are closed.

en_USEnglish