BREAKING: Inzu y’ubucuruzi mu mujyi wa Kibungo yafashwe n’inkongi
Inyubako y’ubucuruzi mu karere ka Ngoma Umurenge wa Kibungo mu kagali ka Karenge yafashwe n’inkongi y’umuriro kuva saa kumi n’ebyiri z’uyu mugoroba. Kugeza ubu (6h30 PM), saa moya n’igice (19h30) nibwo imodoka izimya umuriro ya Police yahageze ivuye i Rwamagana ibasha kuzimya iyi nzu. Imirimo yafashe iminota 30.
Imiryango ine niyo yibasiwe n’inkongi muri iyi nzu y’ubucuruzi igizwe n’imiryango itatu ya Bamukunde Theresie n’undi muryango umwe wa Daniel Rusatsi.
Abo ku miryango itarafashwe bageragezaga gusohora ibintu byabo ngo umuriro nubageraho babe bagize ibyo barokora.
Imodoka ya Police izimya umuriro yaje kuhagera izimya uyu muriro udafashe indi miryango.
Umuriro ngo wahereye mu miryango y’inyuma ahari atelier y’ubudozi nk’uko umwe mu babonye uko uyu muriro watangiye yabitangarije Umuseke.
Abantu benshi bageze aha bashaka kugira icyo bakora ariko bagasanga umuriro wabaye inkekwe.
Kugeza ubu icyateye iyi nkongi ntikiramenyekana.
Agaciro k’ibyangiritse nako ntabwo karamenyekana kuko n’umuriro utaracogora.
Elia BYUK– USENGE
UM– USEKE.RW/Ngoma