Digiqole ad

Brazil: Habura iminsi 3 ngo igikombe cy’Isi kibe, imyigaragambyo yongeye

Polisi muri Brazil byabaye ngombwa ko ikoresha imyuka iryana mu maso itatanya abigaragambyaga mu mujyi wa Sao Paulo habura iminsi itatu gusa ngo umukino ufungura igikombe cy’isi ubere kuri stade nini muri uyu mujyi.

Abigaragambya barwana na Polisi muri Sao Paolo aho igikombe cy'isi gitangirira kuri uyu wa kane
Abigaragambya barwana na Polisi muri Sao Paolo aho igikombe cy’isi gitangirira kuri uyu wa kane

Abigaragambya bagera kuri 300 nibo bihaye imihanda, aba biganjemo abakozi bakora ku modoka za metro basaba ko umushara wabo wongerwaho 12% nk’uko bitangazwa na BBC.

Dilma Rousseff hambere yatangaje ko atazihanganira imyigaragambyo yo gukoma imbere igikombe cy’isi.

Aba bigaragambya bahereye kuwa kane w’icyumweru gishize ariko bidakomeye cyane.

Ku cyumweru aba bigaragambya bahisemo gukomeza kwigaragambya nubwo bari bategetswe n’inkiko gusubira ku kazi banabwiwe ko abatagasubiraho birukanwa.

Abigaragambya ngo barakajwe cyane n’akayabo ka miliyari zirenga 13 z’amadorari zashyizwe mu gutegura igikombe cy’Isi nabo bo bahembwa urusenda.

Nubwo polisi yatatanyije abigaragambyaga nijoro kuri iki cyumweru, biravugwa ko bongeye kubyukira mu mihanda ya Sao Paolo.

Bikomeje gutya ngo bishobora kubangamira gufungura igikombe cy’Isi kuri uyu wa kane ubwo Brazil izaba ikina na Croatia.

Arena Corinthians Stadium niyo izakira umukino wa mbere, mu gihe imyigaragambyo ikomeje byagora cyane abaturage basanzwe bakoresha za metro kugera kuri stade.

Imyigaragambyo yarabaye cyane mu gihe Brazil yategura iyi mikino ya nyuma y’igikombe cy’Isi nubwo Perezida Mme Dilma Rousseff yavuze ko umutekano wa buri wese mu gikombe cy’isi uzaba ari wose.

ububiko.umusekehost.com

en_USEnglish