Brazil: Bashyizeho amategeko arwanya ko abagore babyara babazwe
Muri iki gihugu cyo muri Amerika y’Epfo amategeko mashya yatangiye gushyirwa mu ngiro agamije kugabanya umubare munini w’ababyeyi babyara ari uko babazwe, nubwo byaba bitari ngombwa.
85% by’ababyeyi bose bagana ibitaro byigenga muri Brazil baje kubyara barabagwa. Mu bitaro bya Leta imibare iri kuri 45%.
Amategeko mashya ategeka abaganga kubanza kumenyesha abagore ibyago bashobora kugira babazwe, ndetse bagasinya urwandiko rw’uko babikorewe ku bushake mbere yo kubagwa.
Abaganga nabo bategetswe kubanza kugaragaza ko kubaga umubyeyi runaka aribyo bikwiye gusa.
Ndetse nabo bazajya buzuza inyandiko igaragaza inda y’umubyeyi uko yakurikiranywe n’impamvu za buri gikorwa kugeza ku kubyaza.
Buri mubyeyi muri Brazil ubu azajya ahabwa urupapuro rugaragaza imikurire y’inda ye n’uko imeze ndetse n’iyo yajya kubyarira ahandi agomba kwereka abaganga asanze urwo rupapuro.
Aya mabwiriza agamije kugabanya kubaga abagore babyara no kubamenyesha ko hari ingaruka nyinshi ziva ku kubyara babazwe.
Gusa hari impungenge abahanga batanga ko hari ubushobozi bucye bw’ibikoresho n’abaganga mu kubyaza mu buryo busanzwe, bigatuma kubaga umubyeyi ngo ariyo mahitamo meza.
Muri Brazil ngo hariyo ibibazo byo kubona aho ubyarira mu gihe wifuza kubyara mu buryo busanzwe.
Abagore kandi benshi ngo basanga kubyara babazwe ari uburyo bugezweho, ngo bagafata kubyara bisanzwe nk’uburyo bushaje, bubabaza kandi budakwiye.
Abagore kandi ngo hari abafite imyumvire ko kubyara bisanzwe bituma hari ikintu batakaza ku gikundiro bagira mu mibonano mpuzabitsina.
Hari abaganga benshi nabo ngo bahitamo kubyaza abagore babazwe, ibi ngo babikundira ko byihuta kandi birinda gusererezwa n’igihe umugore acitse mu kubyara bisanzwe.
UM– USEKE.RW
2 Comments
Shaaa bagabo utarabona aho umugore abyara niwe umusuzugura niko navuga !!!
Barababara peeee !!!
Tububahe tubakunde bafite byinshi bihambaye biryoha batugeza ho nda kurahiye.
uvuga aba atarabona
Comments are closed.