Bralirwa yazamuye igiciro cya Mutzig na Primus
Kuva kuri uyu wa mbere, uruganda rwenga inzoga n’imitobe rwa Bralirwa rwongeye amafranga 100 ku giciro cya Primus na Mutzig, bityo Mutzig nini iragura amafaranga 900 naho Primus nini yo ikagura amafaranga 700.
Nkuko byatangajwe n’ umuyobozi mukuru ushinzwe ubucuruzi muri Bralirwa Alexander Koch ngo impamvu itumye bazamura ibiciro kuri ibi binyobwa n’ izamuka ry’ ibiciro by’ ibikomoka kuri petroli ndetse Transport kimwe n’ ibindi bikoresho bituruka hanze .
Abakunzi ba Mutzig na Primus nini bo baravuga iki ? hari abavuga ko bazakomeza kubinywa na ho ababicuruza bo bati 100 ni menshi ku munywi wabyo.
N’ ubwo bamwe mufata akagoya bahise batangaza ko ntacyabakura ku gatama, abazicuruza bo baravuga ko bafite impungenge z’ uko abakiriya bagiye kugabanuka.
Umwe mubo twaganiriye ukorera mu kabari kamwe mu karere ka Kicukiro utifuje ko amazina ye atangazwa: “ biduteye impungenge bitewe n’ uko amafaranga yiyongereyeho ari menshi.Ubu amafaranga agiye kubura, ibinyobwa bibe byinshi mu tubari abakiriya babe bakeya”.
Igiciro cya ka manyinya kizamutse mu gihe guverinoma y’u Rwanda iherutse gufata icyemezo cyo kugabanya umusoro yakwaga kuri litiro ya Essence.
Bralirwa yo ivuga ko hari igihe ibiciro by’ ibikomoka kuri petrol byazamutse ariko yo ntizamure.
Uruganda Bralirwa rwashinzwe mu Rwanda mu 1957 n’ isosiyete Heineken, inafitemo imigabane igera kuri 75% mu gihe leta y’ u Rda yo mu gihe gishize yafashe icyemezo cyo kwegurira abikorera imigabane yayo igera kuri 25%.
JNMugabo
Umuseke.com
12 Comments
Ntabwo wava kucyo kunywa reka nigire kuri TURBO
muriture zirabona abakiriya aho bukera!ijana ni menshi pe!ubu se umuntu azajya ayimira yonyine nta n’umubiri w’itungo koko?!
Erega muzajye murebera ibintu mu rwego rwa macro economics. iyo hagabanutse ibiciro by’ibikomoka kuri peteroli hagomba kugira ahandi byiyongera kugira ngo habahe balance. that’s it
Murarokoka ku ngufu tu! Munsange mbigishe uko banywa amaroli, hehe na depense hehe n’inyota hehe n’indwara!Shivambu on google
Ubwo nyine ni ukuyoboka imitobe, niba ntakibazo cyo kuzatarwaho ubuki, ugasanga inzuki ziratwibasiye! cg twinywere icyayi cy’u Rwanda, nubundi nabonye gitera ubwenge!
Bizamuke cyangwa bibireke ntacyankura kugatama kabisa
Ahubwo rira cyane usabe Uwiteka kuzigukuraho,ntuzi ibirwara utegereje zirimwo{cancer du foi,kubi ikiremba niba uri umusore,estomac ibora nizindi}waretse ko ntacyo zifasha,uretse kukwica nogusigara ugora famille.
Aho kureka agatama nareka gushaka umugore. d’ailleur ibyeri ntabwo ifuha iyo ufashe ngenzi yayo, ibyeri ikonje iryoha kubi nyamara umugore ukonje nta wamwegera n’ ibindi byiza byinshi bya byeri. Mu matangazo wumva kuri radio ni nde wumvise ko yapfuye azize kunywa byeri? Icecekere abazizi mwicwa no kutazimenya hahaha
skore oyeeeeeeeeeee!!!!!!!!!
ubu tugiye gupfa imitobe n’abarokore?
ESE KUKI “SKOL” YO ITURIYE?
ayubusa tuzakomeza tuzinywe ni umurage ntidushaka kuba ba madwedwe inzuki zabadwinze muramenye nibashaka bazashire kuri 1500frw
Comments are closed.