Bralirwa yashyize ku mugaragaro Primus nshya ya 50Cl
Kuri uyu wa gatanu tariki 19 Nyakanga uruganda rwenga ibinyobwa bisembuye n’ibidasembuye “Bralirwa” rwashyize ku mugaragaro icupa rishya ry’inzoga ya Primus rya centilitiro 50 rizajya rigurishwa ku mafaranga 500, ibi ngo ni ukorohereza abanywi ba Primus bifuza gufata icupa rinini ariko badafite amafaranga menshi.
Gatabazi Martin ushinzwe kwamamaza ibicuruzwa bya Bralirwa yabwiye abanyamakuru bari bitabiriye ikiganiro cyabereye ku ruganda i Rubavu mu mujyi wa Gisenyi ko gushyiraho iyi ngano nsya bifuzaga gushimisha abakunzi ba Primus.
Ati “Abakunzi bacu bakeneye kubona byeri nini kandi iri ku giciro kiboroheye.”
Ibi ngo bifite inyungu ku banywi ba Primus bazajya banywa inzoga iri mu icupa rinini itabahenze cyane.
Bikagira inyungu ku bacuruzi kuko bizongera amahitamo y’umuguzi bityo abakiliya babe bakwiyongera.
Gatabazi avuga kandi ko bifitiye n’inyungu uruganda kuko bizashimisha abakunzi babo kandi bikaba no kwerekana isura n’imikorere mishya by’uruganda, bikazatuma n’amabanywa Primus barushaho kwiyongera n’uruganda rukarushaho kunguka.
Kuba iri cupa ridateye nk’amacupa ya Primus asanzwe ngo ni impinduka isanzwe kugirango abantu bareke kumenyera bimwe gusa.
Abajijwe impamvu Bralirwa ishyira imbaraga mu kumenyekanisha Primus cyane kuruta ibindi binyobwa yavuze ko ubu hagiye no gushyirwa ingufu mu kumenyekanisha n’ibindi binyobwa cyane cyane inzoga.
Gatabazi yatangaje ko mu bushakashatsi bakora buri mwaka hagamijwe kureba ibyifuzo by’abanywi b’ibinyobwa byabo ariho cyane cyane iki gitekerezo cyaturutse.
Ubu Primus igiye kujya ijya ku isoko iri mu macupa y’ingano eshatu, agacupa gato bakunda kwita agapeti ka santilitiro 33 katangiye kujya ku isoko mu mwaka wa 2007, icupa riringaniye rya santilitiro 50 rigiye ku isoko muri 2013 n’irinini rya santilitiro 72 ryagiye ku isoko mu 1959.
Bralirwa yemeza ariko ko inzoga ari yayindi uburyohe ari bwabundi bwo nta gihinduka ku bakunzi bayo.
Vénuste Kamanzi
UM– USEKE.RW
0 Comment
mugerageze mushyire no mu dukebe nk’uko izindi nganda zibigenze,
Nize tuyikikande nayo! Ariko nta byeri yandukira mobimba kbs! Guma Guma
Ohhhh ndayireba ibinezaneza bikansaba rwose! Primus narakunyweye uri Icyuzuzo, ndakunywa uri Gahuzamiryango n’ubu bakugize Dusangire Ubuzima bwiza ndacyagusoma! nzagusoma kugeza rirenze uraryoha ukarusha ibigabuye
Hahahah Tarasisi ntawamunyibukiriza cya cyivugo cya P.R.I.M.U.S
Nimukande amazi nababwira iki, njye nzinywera imitobe
PRIMUS bisobabanura:
P = Prend
R = Regulierement et
I = Infinement cette
M = Matiere
U = Utile pour la
S = Sante
P = Prenez
R = Régulièrement et
I = Intelligemment cette
M = Mousse
U = Utile pour la
S = Santé
P = Papa
R = Reka
I = Inzoga
M = Maze
U = Ugure
S = Sukari
P = Papa
R = Reka
I = Inzoga
M = Maze
U = Unywe
S = Soda
Primus is the best beer
yee. baravuga ngo umwana utaruwawe umuhata iki ? nibaziduhate nyine ntibatubyaye .
Mujye mwibuka gutahagusa kdi kunywa si ugusinda ,urubyiruko rwihata inzoga si urwejo hazaza .uretse kuba icyaha zirandagaza ,ubuzima bukashirira
Abamanyuramazi ba primus nababwiraiki mushyizwe igorora.
UMVASHA,REKA TUZIMANYUREEEE
ABASIRAMU I BEZA BADUHARIYE INZOGA
TUBAHARIRA IPIRAWU
ABAROKORE NI BEZA
BRARIRWA OYEEEEEEEEE
KOMBONA IYI BYERI IMEZE NKA ZAZINDI ZA KERA
UBU KARANARYOSHYE NUKO NTAMAFRANGA NFITE MBA NKISENGEREYE
Ariko se bralirwa yatekereje nokubadafata kugasembuye bacyeneye kwicarana nabagenzi babo umwanya baganira ikabakorera fanta nini gukomeza utumiza akandi ga fanta biragorana.
buri wese agure tuzagerayo amahoro,……
ndabashimye rwose buriwese mumushyize aho ashoboye ariko icyo najye nakongeraho UKOZIRUTANA IBICIRO ZIRUTANE UBURYOHE
Ye ye!!!!!!
Comments are closed.