Digiqole ad

Boss anyaka ruswa mfite ubwoba bwo kumutanga

Ndabaramukije abakunda gusura iyi web, maze kubona aha hantu bashyizeho ngo ugize ikibazo agisangire n’abandi batamuzi bamufashe sinahise mbona akamaro kabyo, ariko ubu namaze kubona inama zitangwa hano nsanga nanjye nzikeneye, none ndabandikiye.

UM– USEKE ntimutambutse e mail yanjye ndabizeye kuko byankoraho ubuzima bwanjye bukangirika. Ingorane mfite ni izi:

Ndi umugabo ushatse vuba aha, mfite akazi, benshi bakita keza bamenye aho nkora n’umushahara wanjye, ariko ni ibisanzwe ko ukarimo we aba atari uko buri gihe abibona kuko abantu benshi turemanye umutima wo kumva wakwigira ejuru, simvuze ko hari abatanyurwa. Oya.

Aho mu kazi mpembwa neza, maze imyaka ubu ni uwa gatatu, nabanje kubona abo dukorana nk’abavandimwe cyane cyane boss wanjye. Naramwubahaga ndetse umwaka wa mbere naramukundaga cyane kuko nabonaga ari umugabo w’umuhanga kandi ukora akazi ke neza.

Mu kwezi kwa 3/2012 nazamuriwe umushahara ho ibihumbi 200, ni amahirwe menshi nari ngize kuko nariho ntegura kurongora ndetse biraba nyuma gato nkora ubukwe.

Ntibyakomeje kugenda neza kuko boss yaje kumpamagara ambwira ko amafaranga nongerewe ngomba kujya nyamuha kuko umushahara wanjye wari usanzwe ngo ‘ari mwiza’.

Naratunguwe nkurikije uko nari muzi, narababaye cyane ndetse numva ncitse intege mu byo nakoraga byose, kugeza ubwo madamu abonye ibyambayeho, yitegura kubyara, maze iminsi ngerageza kubimuhisha ngo ntamutera intimba kandi akuriwe.

Mu by’ukuri umushahara wanjye wari umpagije nkiri umusore, ariko ubu ntibigishoboka kuko madamu wanjye nta kazi afite ndetse ntanako nteganya ko yabona vuba kuko akiri umunyeshuri muri Kamunuza.

Nyuma y’iminsi musabye kubitekerezaho Boss namusabye kunyihanganira nibura madamu akabanza akabyara namara gukemura ibibazo by’umwana n’umubyeyi nkajya muha icyo gice cye.

Umugabo yarampakaniye aratsemba, rwose simbabeshye amarira abunga mu maso kandi ndi umugabo, ariko naterwaga agahinda no kuba Imana yari iguhaye inyunganizi mu kibazo cy’uko madamu atwite nta kazi arijye areba ngomba no kumwishyurira Kaminuza nkumva umutima uraremereye.

Boss wanjye uyu naramubwiye nti ntakundi nzajya nyaguha. Nishyiramo akanyabugabo niyumvisha ko Imana yari yampaye izampera n’ahandi cyangwa mu yindi nzira.

Ubu amezi arenze 11 ngirango muha icyo cya cumi cye, ariko uko iminsi igenda ishira niko ndushaho kuremererwa n’uwo mutwaro, wo gukora umuntu agahembwa utwanjye, mu gihe business nkoramo atari iye nawe ari umukozi nkanjye nubwo ariwe boss.

Nashatse kumujyana kuri Police, ngira impuhwe z’uko umwana we w’umukobwa w’imyaka 2 yitiranwa n’uwanjye ubu nawe uri hafi kuzuza umwaka, natekereza ko uyu mwana se yafungwa akabura umuhahira, nkamufata nk’uwanjye impuhwe zikanyica nkabireka.

Iki kibazo kirandemereye cyane, simbashije kumurega ngo bamufunge, kandi naramwegereye hagati ndamwinginga ngo ansonere njye muha nibura 100 000F aratsemba ambwira ko ninongera kumubwira kuri icyo kibazo nzasanga mu biro byanjye mu gitondo hicayemo undi mukozi.

Natekereza ubushomeri buri hanze aha, natekereza nanjye ko ngomba gukemura ibibazo iwanjye bitanyoroheye, nakwibaza ubu bugome boss ankorera agahinda kakanyica nkumva Isi ndayanze.

Ndumva nduhutse kubasangiza ibyanjye yemwe bantu ntazi, ariko iki kibazo kirambabaza cyane kandi birashoboka ko hari n’undi waba ufite nk’iki kuko njya numva bivugwa n’ahandi ba boss bameze gutya cg basambanya abakozi babo mu mwanya w’amafaranga.

Ibi rero bituma ntekereza igihe iki kintu kizavaho kuri njye n’abo bameze nkanjye bose nkumva Isi ni mbi koko.

Ubishoboye angire inama y’icyo nakora, nizera Imana ariko hari ubwo nayo ireka abagome bagakorera abanyamahoro ubugome, nzi neza ko bizashira umunsi umwe ariko uyu munsi ndananiwe.

Murakoze kunduhura byibuze

0 Comment

  • Ihangane muvandi,nanjye ndumva bindenze ariko Imana irakureba,niba uyamyha muntoki cg uyohereza kuri compte ye ugomba gushaka ibimenyetso bifatika kuko ndumva umuntu nkuwo atoroshye…

    • Uyu mugabo rero ni umuhanga siwe ikibazo kiriho ahubwo kiri kuwundi ateye ibuye mugihuru rero kugira ngo niba ahari ubikora abireke kuko ntiwajya kubivuga hano uzi ko ubikorerwa ngo abure kukwirenza. None se ariyobewe nubundi yahita avuga ati niwawundi wanyanditse nubwo atavuze amazina

    • ese uwo boss wawe we nta boss agira? cg bose ni bamwe? reba niba mu kazi kawe na we afite umuyobora kandi mwese mwemera kandi mutinya, ubundi ujyeyo wishinganishe, ubundi ujye uyamwima, mbese muhangane ntakundi. Nukomeza guceceka uzahora uri umucakara we!!

  • Nshuti muvandimwe,
    nukuri wahuhe n’akarengane, ariko bigusaba kwihangana ndetse no kuba maso, ukabanza ugashaka gihamya yuko umuha icyo wise icya cumi kuko, ntushobora kumutanga mu nzego z’ubuyobozi udafite gihamya, ikindi nakubwira ni uko iminsi y’igisambo irabaze, icyo nzi ni kimwe azashyira ajye ku karubanda , weho ugomba kubyitondamo gusa ukibikaho proof ubundi ubundi ukazafata icyemezo nk’umugabo ugatinyuka bagenzi bawe mukorana bakugira inama.
    gusa ihangane isenge bizashira,

    • Icyo nakunganiraho nukukubuza burundu kugira undi muntu ubwira ibi, kuko nta nkoramutima z’ubu bakuvamo ukumirwa. Bika izo proufs gusa umunsi umwe uzazijyane mu bategetsi kandi ubasabe ko bataguhutaza mu kumufata kugirango adasiga akwirengeje. Kuko umuntu urya umushahara wundi kuriya afite ubugome ndengakamere n’ibindi yabikora. Bonne chance.

  • muvandimwe ihangane nubundi warihanganye reka umugore wawe abanze arangize kwiga utazabura intama n’ibyuma,ubundi narangiza akabona akazi aribwo uzashaka ibimenyetso simusigaubundi ugende umurege.wihangane siwowe wenyine bibaho gusa natwetwese bitubaho gusa Imana niyonkuru.murakoze

  • Yewe ni ukuri uri umugabo mu mazi abira!!Mbabarira wumve inama ngiye kukugira. Akazi kawe uragakeneye, kandi w ibuke ko ufite responsabilty zurugo rwawe.So, kumeza umuhe ayo mahera kugira urebe ko mwaramuka wowe na famille yawe ariko icyo ugomba gukora, umvisha uwo boss bien sur niba umuha cash, umwumvishe rero ko bigutwara amahera menshi iyo uyakura kuri compte noneho umusabe ko byaba byiza ko wagira transfert direct sur son compte icyo gihe uzabone preuve muri police ou bien ujye umufata amajwi na your mobile phone mugihe murimo mubivugana. ndabona ariyo nama nakugira. komera cyane ntiworohewe. ariko utekereze kuri iyo nama.

  • Umva uko wabyitwaramo , niba wayamuhaga mu ntoki nta kimenyetso kigaragaza ko uyamuha. Reba ukuntu uku kwezi usa nuwirengagije maze umwandikire nka message uti bya bintu wanyemerera ko nzabiguha mu cyumweru gitaha ko ubu mpuye n’ikibazo kinkomereye kandi nta kundi nabigenza? Nagusubiza , umubwire uti urakoze kuba unyemereye ko iby’uku kwezi nzabiguha ntinze kubera ko nakubwiye ko mfite ikibazo. Kuri iyo message ashobora kudasubiza byerekana ko yirinda kwandika ariko no kudasubiza byerekana ko harimo ikintu.

  • Muvandimwe, ubwo mwese muri abakozi ndumva wabiganiriza ubakuriye mu kazi ( BOARD FOR EXEMPLE ).ukareba ko ntacyo yabikoraho. byananirana ukazakusanya ibimenyetso ubundi ukamuhereza police kuko nawe ntashakako ubaho.

    • humura sha iki nicyo gihe cyo gutahura umugome. najnye ndi umukoresha muto but sinifuza kubangamira umukozi kuburenganzira bwe, iyo ubonye ibi usenga Imana ikitangira igitambo cyayo.

  • impamvu udashaka ko ukuri kujya ahagaragara nuko utari umunyakuri nawe? cyangwa se warabonye uwo mwanya bidaciye mu mucyo kubera ikimenyane nibindi nkabyo muri make utawukwiye cyangwa se uwurimo ariko udashoboye? bityo rero kuko azi uko waje cyangwa ukora agahitamo gukora atyo? ariko niba ibyo mvuze hejuru aha nta nakimwe kirimo cyukuri ukaba ukunda Imana, ukuri n’igihugu cyawe, haguruka urwanye ikibi umugaragaze akanirwe urumukwiye kuko ukomeje utyo ntacyo waba urimo kumarira igihugu cyawe mu kurwanya ruswa n’ abayirya ahubwo waba uri ruharwa.

    Imana ikorohereze

  • Ryumeho mugenzi hanze aha ubukene buravuza ubuhuha!jye ntababeshye uwampa akazi wenda akajya anyaka 3/4 by’umushahara

  • Inkoramutima aguhaye igitekerezo numva cyuzuye nanjye uzabigeze uko nyine akugiriye inama Niba uyamuha muntoki se ubwosikibazo nabwo ntakisikitagira iherezo Gumya ushinyirize wihangane .

  • Nonese ubwo muvandimwe konumva ngo utanze ruswa nuyihawe barahanwa,ubwo amaherezo nayahe?ubwose izo milioni umaze gutanga nibura zigira reçus?gusa tutagendeye kukarengane kawe,twareba nibura ryakazi riri hanzaha umuntu akakubwirango iturize Imana izabirangiza,ariko ndumva harimo akantu tu,ndacyeka ushobora kuba urambiwe amasezerano wiyemeje?200 milles/kukwezi?wenda uhembwa nka 2 million wapfa guhumiriza,umvee Imana igutabare pe!

  • Muri abakozi bangahe?
    Wasanga mwese abibakora!
    Neka umenye niba buri wese ayatanga.
    Mutegure Tracte imutera ubwoba azabireka!
    Aha azabonako bitakiri ibanga ntazamenya uwo afata nuwo areka uwo azabaza wese agomba guhakana.
    Nibigera hanze, azaba yacitseintege zo gukomeza kuyabaka azatinya….gusa muzamurwaneho niyiyemeza kubicikaho…nakomeza kunangira muzamutange!

    • Inama zinza Proof, ahubwo uru rubuga rwu Umuseke rurabicyemuye, uti gute,
      Abantu beshyi basigaye basoma ibi binyamakuru byandikirwa kuri za internet, byatinda cg byakwihuta amaherezo iyi nkuru azaisoma kandi ahiteko amenya nuwayanditse kuko nubwo wasabye umuseke kobatashiraho email yawe ariko automatically uwo bireba ahitako yimenya kubera wavuze igihe umaze mukazi,amafaranga wojereweho, gahunda zu ubukwe, amashuri yumogore , yewe ndetse numwana mwabyaye niizina rye.So boss yimenye ahubwo mu munsi micye azaguhamagara akubaze impamvu wabikoze nawe umusubize uti ahubwo nuko nkubaha ahubwo nudahinduka ujiye guhura nigorane zikomeye, uti kandi ntuzibeshye ngo unyirukanishe kukazi kuko ibimenyetso byose bifite kandi narishinganishijye mubutabera, so icyizakubaho nuzabinyitirire. Good day.

  • Nshuti, akenshi umuntu guhinduka biragora.
    Ntago ugomba gukorera undi muntu kandi ntukwiye kwirengagiza gukora igikwiye ngo nuko ubuahomeri bumeze nabo-uwo ni umwuka w’ubwoba dore inama yanjye uko iteye;-
    1)Musange muvugane imbona nkubone umubwire umureba mu maso uti. Amaboko ni ayanjye singomba gukora ngo nindangiza nguhe akwiye kuntunga.
    2)Niba uyamuha mu ntoki noneho ujye uyamuha kuri bank kugirango umubwire ko ari proof ihagije.
    3)Mwibutse nkuko ubivuze ngo abizize abana be babaho bate?Ese reputation ye yaba igenze gute?Ese ari umwana we ukorerwa ibyo akabimenya yakwishima?

    NI ukuri nalwirukana uzangaye ndeyse nanakwirukana uzaze nguhe akazi rwose.

    Ubishoboye urebe Ijambo President Kagame yavugiye London urasubozwa byinshi.

    Shaka umuntu mu kazi w’inyangamugayo mubiganireho. Nyohereza mail tuvugane privately kuri [email protected]

  • uzashyikirize ibimenyetso urwego rw’umuvunyi ! rugira ibanga kandi ugiye kuri site yabo wabona numero .. uretse ko mbona nawe ufite ubwo ndengakamere, uwo muntu ugukora ibyo yanakwica jye nakugira inama yo gushyira ahanze umunyacyacyaha kuko natangira gukeka ko wabivuga azaguha umuti usinzire ubuticura.. tanga igisambo kuko nikigutanga kizaguhitana ubure ubuziama umugore wawe apfakare..
    Ubwo watinyutse kwandikira ikinyamakuru ntuzatinye kwandikira umuvunyi ibaruwa y’ibanga. kandi ushatse numero y’umuvunyi mukuru wayibona kuburyo bworoshye yahita agukemurira ibibazo muri ako kanya.

  • Hahahhahaahahahhahahahahahh.Aka n akumiro.Wimugirira impuhwe kuko we ntazo yakugiriye.kusanya ibimenyetso bigaragaza ko uyamuha umuteze police cg niba ushimishijwe no gukomeze kubaho gutyo ukomeze umwihanganire.Ariko kd nibabjije n impamvu umutinya.Niki gituma wowe umutinya ku ruhande rwawe?ese nawe n iki ar icyo kuburyo umufitiye ubwo bwoba?va ku muntu nk uwo n igisimba.ubwo se we ntahembwa menshi ku kurusha.kuki agutwara ayo bakongeje?ese iwanyu aho ku kazi niwe wongeza imishahara?birababaje kweli.njye sinabyihanganira kuko nazamusanga mu biro tukamerana nabi.

  • Birakomeye ariko senga Immana imufatishe biturutse kuwundi muntu,kuko umugome nkuwo usibye no kurya ruswa ntanicyo atinya yanakuvutsa ubuzima ukisigira abana bawe n’umugore mu marira.cg uzabwire discrétement police ihashyire caméra caché niba uyamuhera mu biro bye azafatwe na caméra.kandi umenyeko nawe arimo kukwinjiza mu byaha bye.gira bwangu utazajya muri gehenomu kubera boss wawe.tuvugeko iyo uza kuba umugore aba akujyaho isaha ashakiye niba afite agakoko akaba arakaguhaye gira bwangu umutange wenda muri prison azahahurira na Yesu yihane.

  • Mugenzi, ihangane, byose biterwa n’ikigo ukorera. Ari nk’icya Leta, waba waratinze kumushyira ahagaragara kuko kwirukana biragoye. Ari ikigo cy’abikorera, n’ejo bakwirukana. rero shakisha proof y’ibi uvuga maze uzarebe ko atagenda. Ko umugirira impuhwe we kanda atarigeze akubabarira mu gihe wendaga kubyara???

  • Sha waraharenganiye .
    gusa wimugirira impuhwe kuko nawe ntazo yakugiriye ,ibyo ngo afite umwana muto ,wowe se uwawe si umwana ,tanga imbwa ntamubyeyi uruta undi. nukenera nomber z’umuvunyi umbwire nziguhe umpamagare kuri 0733300025 .

  • Birababaje! Niba ukunda Imana banza wemere ko gutanga ruswa ubwabyo ari icyaha, kandi wibuke ko ku musozi Imana ijya yishakira igitambo. Gusa nubundi warabikoze ariko niba wayamuhaga mu ntoki shaka uburyo wabona preuve iri ecrite ubundi witabaze urwego rw’umuvunyi naho police ashobora kugutanga bakiri mu iperereza akakwikiza. ikindi tekereza kubwoko bwa contrat y’umurimo ufite niba ari indetermine sinumva impamvu y’ubwoba ufite. komeza usenge IMANA UYISABE UBUFASHA IZABIKORA.

  • Sha waraharenganiye .
    gusa wimugirira impuhwe kuko nawe ntazo yakugiriye ,ibyo ngo afite umwana muto ,wowe se uwawe si umwana ,tanga imbwa ntamubyeyi uruta undi. nukenera nomber z’umuvunyi umbwire nziguhe umpamagare kuri 0733300025 .
    Mwihangane. mucisheho iyi nama yanjye.

  • Njyewe inama nakugira niba inkuru waduhaye ntakiburamo cyaba cyibyihishe inyuma, Subira muri bureau ye wongere umwumvishe ko yakubabarira akabireka maze witwaze 4ne umufate amajwi hanyuma ushake na proof zigaragaza ko wayamuhaye koko ubundi umuhamagarire police zikore akazi kazo kuko ni ukomeza kumuhishira igihe kimwe uzumva akwirukanye kuko nawe buriya aba yumva umutima umurya avuga ati anytime uzamuvamo kandi ntukayamuhe cash ikindi mugihe muzaba muganira ujye umwumvisha ko 200,000 rwf ari menshi igihe kimwe nujya kuyamuha uzitwaze police ariko wamufashe video kuko audio yabihakana 4ne uyishyira kumusaya ntamenye ibyo uri gukora. Bonne Chance

  • HAMAGARA URWEGO RW UMUVUNYI BARAGUFASHA CYANE CYANGWA SE POLICE

  • Njye inama nakugira uko nabyumvise nuko uwo boss wawe yakongeje frw menshi udakwiye kuko wari usanzwe uhembwa menshi. None niba yarayakunyujijeho ngo ujye uyamuha ndumva ntakibazo kirimo keretse ahubwo umwatsemo commmission kuko ayagucicaho. kuko uko mbyumva nubu ashaka yayagukta nawe ntuyabone. Muri make rero boss ufite ubushobozi bwo kongeza umukozi 200,000frw kukwezi ndumva afite ingufu kuburyo uramutse wishe amasezerano mufitanye yo kumuha cash ze ushobora kubura nayo make waruri kuririraho amaze kukwirukana. naho ibyo abakugira inama ngo umutange njye siko mbibona kuko uba uhemutse. ayo agusaba kumuha sayawe naye kuko atakwatse muyo watubwiye mbere kandi nayo atari make. uretse nicyo abakubwira kumutanga baragushuka kuko ushobora kumutanga akurusha ingufu ugasanga ubuze na duke waririragaho, ukabura akazi, ukaba wanafungwa ko wamubeshyeye byacangwamo ukaba wanakwicwa. Njye nuko mbyumva kandi bonne chance

  • Komera muvandimwe,reka nkubwire rero ibi bintu bajyaga babivuga tukabihakana none kumbi nibyo?tekerezako buriya ashobora kuba abikora buri mukozi wese uhari kandi atariwe nyiri business,
    reka nkugire inama rero gukomeza guhishira abagome bimaze kutwicira igihugu no kongerera abanyenda mbi gukomeza ubugome,sinzi uburyo uyamyhamo ariko uku kwezi itinze wijijishe noneho akwishyuze ubone aho umuhera kandi ndakubwiza ukuli nubwo uyikuraho ukayamuha ariko umufasha gukora icyaha cyubujura pe,amashuli niwowe yaruhije kandi niwowe ukora aguhemberwaho mubiki niyongera kukubwirako azashyira undi mumwanya wawe azamushyireho uzamurege hari andi ma lettres yari yakwandikira ya remarque se ntacyo yashingiraho akwirukana rero kuko nubwo kabuze age yibuka ko karushya isaba uwakagezemo ntakavamo kenyeje.
    Ese ubwo atunze ibingana iki bitazashira cyangwa atazapfa ngo asige ubuzima bwe buzarangirira muri 1930 asangira nabo yimye ndetse nabo yita abicanyi kuko nawe yica abantu bahagaze pe.
    Njyewe nakoranye numbaza ubugambo kubandi bakozi bukeye mubwirako uretse guhurira kukazi ko ntanazi naho bataho ararakara kandi sinamenyaga ko abo ambaza njye bamvuga birangira anyirukanye arabasigarana kandi ndakubwiye naragiye nubundi bakomeza kuryana kubera amazimwe yo gucinya inkoro kwa boss nuko Imana impemba kubona ahandi none ndatuje njyenda naramubwiye nti qui derange ta vie oriente ton destin arumirwa,none rero muvandimwe wibika ibanga ryoreka imbaga ahubwo nibigutere igumfu maze uhaguruke kandi Imana izaguhemba kuko hari benshi abikora ariko bo bikaba ntacyo bibatwaye kuko badafite inshingano nkizawe.
    Courage

  • Muvandimwe, nakumenyeshaga ko mu gihugu cyacu hari ubushake busesuye bwo kurwanya ruswa. Niba koko icyo kibazo ugifite, hamagara kuri 112 ya Polisi, 199 y’Urwego rw’Umuvunyi cyangwa ayo makuru uyahe Transparency Rwanda abo bose bazaguhishira, kandi babikurikirane bashingiye ku makuru n’ibimenyetso wabahaye bifatika. Tinyuka kandi wihuse cyangwa uzazire ubusa kuko agufiteho ubushobozi n’ububasha

  • Uwo boss na we ashobora kuba yarabisomye akimenya ku buryo n’ingamba zafatwa nko kumufata amajwi, kunyuza FRW kuri compte … yabitahura mbere. Icyakora nta guhishira ishyano.

  • Unva mugenzi wanjye, ihangane. Burya tuge dukora ikintu tudahubutse. Niba ubona amafaranga asigara umaze kumuha ayo, waba wihanganye ukareba ko madamu yabyara ndetse urugo rugakomeza kubaho. erega ushobora kumutanga, nawe ako kazi ukakabura. Icyo nzi cyo nuko Imana ihora ihoze, wowe icecekere, ubwire Imana uti Mana nkiza iki kibazo, maze wirebere muminsi mike uko bizagendekera uwo muhemu.

  • Umva muvandi ndakwanze ntijya ivamo ndagukunze!azakwica nyuma yako kazi kugirango utazamuvamo,ubwo rero inama nkuru nuko wabivuga akazi ko humura uzabona akandi kuko Imana iyo ihari byose biba bihari gusa Imana igutabare.kdi nako ntazindi mbaraga wakoresheje kugira ngo ukabone usibye ukuboko kkw’Imana humura rero uzabona akandi.

  • Yewe nange bimbayeho mbere yo kuyamuha nabanza nkashaka umutegetsi nkamubwira Isaha nzayamuhera agahita amwifatira kuko ashobora kuba azagutanga kukwirukana akagutungura mutange ibindi nibyimana yakuremye gusa Uge uzirikana ko agutanze ntajambo uzaba ugifite .

  • Sha njye ndumva ntabyumva neza, ariko rena kuri ibi: niba business ukoramo yubatse neza (bien structuré/well structured)hari uburyo umukozi ajya cg ava ku kazi, birumvikana ko iyo aba agufiteho ububasha wowe utekereza ni nawe wari kuba yakongereye uwo mushahara kandi iyo aba ayekeneye uko ubivuga byari bimworoheye kutirirwa ayaguha kandi agakoresha ubwo bubasha mu kugusinyisha pay slip uko abyifuza. Uko mbyumva icyo ni igisambo cyagukanze, vugana na HR wawe umutange c’est tout!

  • rwose Badege ndamwemera uzamugishe inama gufata ibisambo arabishoboye kuko uwomuntu araguhemukira cyane.

  • Ndabasuhuje, nijye wandikiye Umuseke iki kibazo, ndanezerewe cyane ku nama zitandukanye mwangiriye, byumwihariko abampaye numero de Tel z’uko nakemura iki kibazo, abampaye e mails ngo mbandikire n’abandi mwese mwampaye inama zitandukanye mukanamagana imico y’abayobozi bameze gutya kuko koko bahari.

    Ubu mfite amatsiko mudashobora kumva uko angana kuko databuja mukanya ampamagaye ambwira neza cyane ansaba ko ejo nyuma y’akazi tuzaganira by’umwihariko ku kibazo cy’agashahara kanjye. Mfite amatsiko n’ubwoba ko yaba yarasomye UM– USEKE mu gihe ntabimukekeraga. kuko mbyandika sinatekereje ku kantu ko kuba yasoma ibyandikwa ku Umuseke kuko nibaza ko atanawuzi kubera uburyo mubona.

    Icyakora ibyavuye mu bitekerezo byanyu byinshi nashimye ni uko UBWOBA uruhande runini nabushize, niba nta kivuye mu nama y’ejo nimugoroba hari imyanzuro imwe n’imwe mwangiriyemo inama nafashe nzahita nkora. Ndetse rwose nawe niba asoma ibi mu gitondo mbimubwiye mbicishije hano nubwo dushobora kuza kubiganiraho twembi nimugoroba tugafata umwanzuro kuko ubusanzwe ni umugabo wumvikana.

    Nshimiye cyane UM– USEKE washyizeho uyu mwanya, rwose nubwo ejo bitatungana ntihazabura n’undi muzafasha cg uzagira ikibazo kigakemukira aha kubera gusangira n’abandi ibitekerezo utanabazi.

    Ni ahejo rero bavandimwe mwamfashije, ndumva rwose nijoro ejo cyangwa mu gitondo kuwa kane nzababwira uko byagenze.

    Nifuje kudashyira amazina yanjye muri commentaire

    Muramuke kandi murakoze.

    • Nyamuneka ntuzihererane amakuru! Nasomye iyi nkuru na comments zose zayitanzweho.Nkeneye rero kumenya icyavuye mu biganiro na boss wawe.Nibishaka abe atari byiza ariko nibura utubwire amaherezo y’icyo gisahiranda kigukoresha icyaha buri kwezi.Akenshi iyo unirukanwe ku kazi uzira amaherere, ubona akandi karuta akambere.Najye byambayeho.Ihangane haguma kuramuka!

  • Icyo kibazo reka nguhe inam akdi yubaka .
    Shaka umwanya ujye kuri office ya ombudsman , usabe audience uvugane na Cyanzaire , ubimutekerereze njye ndabizi neza ibyo nkubwira kuko azaguha umwanya uhagije wo kukumva , kuri ombudsman bagira systeme ya investigation kdi idashyira hanze uwabahaye amakuru , umusobanurire byose nyacyo wikanga .

    Nye uguha iyi nama mfite exp nyishi y ibyo ndimo nkubwira .

    Pliz trust me ubigenze gutyo ntuzaba disapointed kdi trust me.

    Uwiteka akurinde

  • Rwose muvandi,
    Biroroshye, si ngombwa ko wirirwa uyamwoherereza kuri account ye. Birahagaije ko ukoresha telephone ukamufata amajwi.
    Uzabanze umubwireko wagize ikibazo ko ayo mafaranga uzayamuha nyuma ho gato nk’icyumweru. Icyumweru nikigera, wongere umusabe ko yaba akubabariye kuko bikuvuna rwose kandi bikugoye igihe cyose wagiye uyamuha.
    Maze uzashake undi munsi umubwire ko ugiye kuyamuha, maze umufate amajwi nabwo, maze umurege.
    Ibyo rwose bizaba bihagije kumufatisha.

    Komera rwose, bigiye kurangira.

  • Ndabaramukije mwese n’ibyishimo byinshi cyane!!!!!!!!!
    Mbere na mbere ndashimira UM– USEKE.COM iki kintu wakoze kiratangaje, aha hantu niho nsubirijwe.
    Nkuko nari nababwiye ko ndi bubonane n’umukoresha wanjye ejo nimugoroba, ntabwo twabonanye. Yambwiye ko twahura mu gitondo cya none mbere y’akazi kuko yari afite gahunda nyinshi.

    Uyu munsi 7.30 twabonanye, turaganira mubwira ikibazo mfite uburyo kindemereye. Ahita ambwira ati wijya kure narabibonye mu binyamakuru. Rwose sinarinzi ko Boss azasoma ibyo nanditse aha. Byantunguye cyane ndetse nawe nabimubwiye.

    Icyanshimishije cyane ni uko yambwiye ko bitazongera azajya andekera agashahara kanjye kose ndetse niba ngombwa azansubiza buhoro buhoro ayo yanyatse yose. Ndabizi neza ko azasoma ubu butumwa ariko Boss nongeye kukubwira nti “nta kibazo rwose ntuzayansubize, ndagushimiye ko wansubije uburenganzira bwanjye, kandi ngushimiye ko wisubiyeho. IMANA IGUHE UMUGISHA, tugiye gukomeza gukorera iki kigo cy’abandi dukorana umurava ndabikwijeje.

    Nshimiye cyane abasomyi b’Umuseke mwese mwagiye mungira Inama none Imana ikaba yadusanze. Mwirirweho neza.

    Ndakomeza kugira amazina yacu ibanga kuko biri no mubyo yanshimiye.

    • Ariko ubwo nturi kutubeshya koko??

      • urakoze cyane xy ndagukunze uyumuntu aratubeshya yokaaaaaaaaaaaaaaaaaaaaaaa

  • hahhaha!!!!! arikose nkubwo uba wabuze indi nama wasaba igufitiye akamaro ngahorebanawe ndabona ukuze uzigufata umwanzuro nkuko wate cyereje yusaba inama ariko ukirengagiza ko wasizeho ifoto kndi uganshyiraho nayo wongejwe ubwose urabona boss we ahejwi gusoma naramuka abibonye ntakabuza azahita amenya ko ariwowe guhitamo nukwawe si ukwajye arijye namutanga kandi nkamutanga muburyo bwiza butagaragarira buri wese ko arijye umutanze nucyene ubundi bufasha uza shake kuri 07 26 16 33 98 nzakugira inama yuko uzitwara

  • ubwo wanditse iyi nyandiko ndakeka ko nawe yayisomye, ntuzongere kuyamuha ntacyo azagutwara, nakwirukana uzagaragaze iyi nyandiko, naho uwo mutima mwiza wo kutamurega no kworora abajura.

  • ndabona proof yabonetse print these all comments uzishyire munsi y’urugi rwe urebe ko adahunga cg akagusaba imbabazi kuko ntakirenzi iki wamureze byarangiye

  • Mukomere bavandimwe,nyuzwe nigisubizo kiza wakuye mu gutinyuka ugasohora ibyari bikubangamiye byatumaga udasinzira kandi ntushyire uturaso ku mubiri.Ubonye neza ko gutinya kuvuga ukuli ari indwara ishegeshe benshi mu ba nyarda?burya ukuri kuratsinda iteka kandi bigaragaye ko nawe witinyaga kandi ukanatinya n’Imana iyon uyambaza ukanayisunga mbere iba yarakumvishe ikanaguha igisubizo utiriwe ubunza imitima Ngo ahari ukuli hari n’urumuli kandi nta mwijima uharangwa.
    Boss nawe Imana yamubabariye kuko yemeye icyaha aca bugufi kandi yiyemeza gusubiza iby’abandi yariye aka wamugabo mugufi witwaga Zakayo wemereye Yezu kutazongera guhuguza kandi akanemera guha 3/4 by’umutungo we abakene.
    Boss Imana yakubabariye kuko guca bugufi no kwemera amakosa n’impano ituruka ku Mana kandi idahabwa bose buriya uri umutoni ku Mana kandi ntiwicire urubanza hari igihe uwo muntu ariwe wagombaga gukirizwaho Nyagasani aragukunda pe,kandi niba utajyaga ufasha abakene n’abarwayi nubwo umukozi wawe atemera ko uzayamusubiza,yatangemo igitambo uyafashisha abatishoboye.
    Njye nk’inshuti yuru rubuga je t’encourage kandi je t’apprecie aussi uri umuntu mwiza kandi ntawe udacikwa rwose ugucira urubanza asome aka kantu maze akore analyse ze:any one who has never make a mistake,has never tried anything new.
    Murakoze cyane.

  • wamuntu we ufite uruhare rukomeye mu bibazo byawe. komeza ubeho ucecetse wemere ko utanga ruswa ko rero nawe uri umunyacyaha cyangwa ubihagarike wisubireho uve mu byaha. soit rega kuri police soit ku muvunyi soit ku bakuriye umuyobozi wawe. niba ufitiye impuhwe umwana wa boss wawe nagira ikibazo uzajye umuha 100.000 kuri 200000 wagaruje. cyangwa urajijisha?

  • umva rero wamugabo we , nkugiriye inama ya kigabo ! tuzi neza ko ibyo uvuga bibaho , rero egera police ubabwire ikibazo cyawe , noneho wowe nujya kumuha ayo mafranga uzabanze ubibwire police and then umuhamagare uri nkahantu muri cabale napolice ihari uyamuhe bari kubireba ubundi bahite bacakira igisambo naho ubundi uhishira umwanzi akakumara kurubyaro!tekereza nukomeza guhishira umwanzi w’igisambo abawe bakazishwa n’inzaa? kora igikwiye hakiri kare

  • Mwiriwe bavandi. Yego rwose ibyakubayeho birababaje kubona frw aguca mu ntoki kdi akwitirirwa atari ayawe. Ariko reka mbibarize watubwiye ko umushahara wa mbere wari ugushimishije…none kuki uterwa ikibazo na 200000 uha boss kdi nureba nabi nako kazi azakakwirukanaho ugashomera numwana akabura amata numugore akigendera! Tuza tuza ushimishwe nasaguka ujyane ayo

    • Ko ubanza boss yamutanze. Ubwo ntiyaba yaramushutse n’akarimi keza akaruhuka amugeretseho urutsyo rumugeza 1930? Ati:ndebe ko uzongera kunzimurira.Niba atatubwiye icyavuye mu bigaro, abari bugufi mubitumenyeshe.Ahari abagabo…

  • inama naguha nizi:icya mbere banza umenye ko utanga ruswa nuyihabwa bahanwa kimwe, ikindi niba waremeye ko ayatwara , yibagirwe rwose ukomeze ukore nkuko byari bisanzwe ututaye kuri yo 200,000Frws, hagati aho ndakugira inama yo kuba ushaka akzi ahandi mwibanga rikomeye , ubundi wamra kukabona ukahava umutunguye…nibwo uzaruhuka mu mutima….

  • Ahubwo ntakuntanga kurenze uko. Nguhaye amezi atatu gusa ube ushaka akandi. Ikindi abarinzi bajya inama; inyoni zijya iyindi. Nakumenye rero kandi uzayampa mpaka…..

  • Nyemerera nkugire inama nifashishije umugani umeze gutya:
    mu rugo rumwe bari bafite inkoko noneho umwana ayikubita bigezo arayica. umukozi wo muri urwo rugo ati”ndakurega” umwana aringinga cyane ngo ntamurege. Umukozi ati”kugirango ntakurega ugomba kujya umpa umugati wawe wa mugitondo nakantu kose karyoshye bakuzaniye” umwana aremera. hashira iminsi bimeze gutyo, bigeze aho umwana abona agiye kuzarwa bwaki aragenda yegera se ati”Papa ntuzi yankoko yapfuye, ati ninjye wayishe ntabishaka mbabarira” papa ahita aramubabarira.umwana ati maze sinkibona umugati cg akantu kose munzaniye kuko umukozi ahita akiriraaaaa NGO NTAZANDEGEEE!! papa iti “YEEEE!!! umwana asohotse bamuhaye umugati umukozi nkuko yamenyereye ati “MPEREREZA” umwana ati wapi twarababariwe. umukozi bahita bamwirukana.

    nawe rero genda ubiganirizeho boss mukuru cyane ko watubwiye ko nawe afite boss urebe ko bidakemuka. nahubundi ntacyo wazageraho.BE BLESSED

    • Sha iyi nama ni sawa, gusa ushake ibimenyetso simusiga byemeza ko ayo Frw uyamuha kuko ubwo wasanga abikorera abandi. Nta muhwe ku muntu utazigirira abandi!

  • niko sha abarinzi bajya inama ninyoni zijya iyindi… gutangaza ibi ntacyo bimaze ahubwo ndakumenye uraza kumbona. ceceka ujye uyatanga mwibanga kuko hari benshi bemera gutanga arenze ayo ngo bakabone.

  • How are u ? Bite byawe Pole ku byakubayeho ariko nagirango ngusobanurire impamvu Boss yakoze biriya bintu ; ntabwo ibihumbi 200,000 Wongejwe ari ibyawe ahubwo byibagirwe kuko ni uburyo Boss wawe yayanyujije ku mushahara wawe kugirango ajye ayarya! Ubwo rero ntiwongere kwicinya icyara ngo ni ayawe you have to think twice: either ubivuge Boss ahinduke igisambo nawe uhungabane mu kazi or wicecekere ahubwo umusabe ko wakongezwa byibuze ibihumbi ijana abe ariyo usigarana

  • Kevine we Yishyure kandi ujye wishyurira kugihe…. Erega ntago natural kimoronko udakomyeho…nibabikunaniye mbwira nkwereke. Reka kuvigira mumatamatama

  • Ni ngombwa ko wasaba Police ikabikurikirana mw’ibanga, noneho akaba ariyo imenya icyo izakora, ikazifatira n’umwanzuro iramutse ibonye koko ko ibyo wavuze aribyo,ariko ku buryo Boss wawe atazamenya ko ari wowe wamutanze.

  • ihangane bizashira!komeza wakire ayo usigarana wavuzeko atari make!hanza aha nk’ibyo ababyifuza nibenshi cyaneeeeeeee!kuko bagira nayo basigarana!ariko siko biri barahebye!!

Comments are closed.

en_USEnglish