Digiqole ad

Bonane: Nyanza Inka 26 nizo zabazwe mu kurangiza 2011

Muri iyi minsi mikuru isoza umwaka, abacuruzi bo mu mugi wa Nyanza badacuruza ibyerekeranye n’ibiribwa batangaje ko ntamafaranga bari kwinjiza, bitewe n’uko abaguzi bari kwibanda kubyo kurya. Abenshi bakibanda mu guhaha akaboga n’ibindi bigendana nako.

Aha ni aho bacururiza inyama mu isoko ryo ku Rwesero
Aha ni aho bacururiza inyama mu isoko ryo ku Rwesero

Gusa n’ubwo ibiribwa biri kugurwa cyane kurusha ibindi bicuruzwa,ibiciro ntibyigeze bihinduka, kuko abaturage nabo barushaho kubigeza mu masoko ngo bazatangire umwaka bafite amafaranga yo kwifashisha mu bikorwa byabo.

Ku isoko ryo Kurwesero,abacuruza inyama z’inka,ubundi bashoboraga kubaga inka imwe ku munsi,kandi bikanashoboka ko yarara.

NDAHIMANA Anastasie, umwe mu bahacururiza inyama avuga ko kuwa gatadantu tariki 30 Ukuboza 2011,babaze inka enye kandi zose ziragurwa zirashira.

NDAHIMANA agira ati:″iyi minsi idusigiye ifaranga, ariko niyo tuba duherutse kuko indi minsi hari ubwo inka imwe idashira.″

Icyakora abacuruzi b’inyama z’inka bavuga ko n’ubwo ibiciro bidahinduka, ku masoko ibiciro by’amatungo biba byarazamutse. Nk’inka yaguraga 100.000Frw irageza ku 120.000frw.

Uretse ku isoko ryo ku Rwesero hacururijwe inka enye zigashira, mu yandi mazu acururizwamo inyama mu mujyi  wa Nyanza, inka 16 nizo zacurujwe naho ahitwa i Mugandamure hacururizwa inka esheshatu.

Haba mu bacururiza ku isoko cyangwa mu mazu yabigenewe,ikilo k’inyama zivanze (cangacanga) kiragura 1700frw naho iroti ikagura 2000fw. Gusa ntibibuza gusanga abandi baguzi bagura izidanditse bitewe n’uko bishoboye.

Uretse inka zabazwe ku bwinshi ugereranije n’indi minsi isanzwe, muri uyu mujyi abacuruza inkoko nabo bemeza ko zabuze, kuko n’izo abaturage bazindukanye zahise zishira.

Buri wese bitewe n'uko yifite,bamuhaga.
Buri wese bitewe n'uko yifite,bamuhaga.
Izo ni inkoko zari zisigaye ku isoko rya Rwesero ahagana saa yine kuwa gatarandatu
Izo ni inkoko zari zisigaye ku isoko rya Rwesero ahagana saa yine kuwa gatarandatu

NGENZI Thomas
UM– USEKE.COM

0 Comment

  • Uburenganzira bw’ibisimba nyamuneka
    ubwo murabona mutarabwangije koko ?

  • yemwe yemwe umwaka mushya,yemwe reka njye nshime Imana cyane yo itarangize itungo ngo mundye kuri za noel na bonane.ndizera ntawutayishima,abashinzw kurengera ibidukikije mwe amatungo yo arazira iki,yemwe Human Right mwe nimwe muri kwirengagiza uburenganzira bwayo matungo?ni muyatabare nyabuna nayo ni ibiremwa.

  • EWANA AKANYAMA KARARYOHA WABA UFITE AGACUPA BIKABA DANGE,WAGEREKAHO KO UMWAKA URANJYIRA NAWE URABYUMVA.PEACE

  • inyanza nibakore uko bashoboye isoko ryuzure bave mugucururiza hanze urebye ntabwo bicyeye cg mugihe bagitegereje bavane inyama hasi bashake ahantu hasaneza murakoze.

Comments are closed.

en_USEnglish