Digiqole ad

BOEING yambere muri Africa ifite Sky Interior ishyikirijwe Rwandair

Nkuko twari twabibatangarije mu nkuru yacu yo kuri uyu wakane, inkuru ibaye impamo rwandair ishyikirijwe ya Ndege rutura Boeing 737-800  ifite ikoranabuhanga rya Sky Interior, imihango yo kwakira iyi ndege ikaba yabereye i Kanombe ku kibuga cy’indege mpuzamahanga kuri iki gicamunsi cyo kuwa gatandatu 27/08/2011.

Ngiyi indege rutura  Boeing 737-800 yibitsweho na Rwandair kuri uyu wagatandatu 27-08-2011
Ngiyi indege rutura Boeing 737-800 yibitsweho na Rwandair kuri uyu wagatandatu 27-08-2011

Iyi ndege imaze hafi amezi abiri iri kubakirwa ku kicaro cy’ahakorerwa indege za Boeing, ku busabe (Command) bwa Rwandair.

Ikoranabuhanga rya Sky Interior ryatangiye gukoreshwa n’indege mu kwezi kwa kane 2010, iyi Boeing 737-800  iguzwe na Rwandair ibaye iyambere igiye  gukoreshwa ku mugabane w’Africa.

Sky Interior ni ikoranabuhanga rishya mu ndege zigezweho, riha abagenzi uburyo bwo kugenda neza (Comfort) mu ndege, uburyo bushya bwo guhumeka, ndetse n’uburyo bushya indege igaragara imbere hayo n’ibindi byinshi bishya bikubiye muri iri koranabuhanga rya Sky Interior.  umuhango wo kwakira iyi ndege witabiriwe na  Minisitiri w’ibikorwa remezo Albert Nsengiyumva ndetse na Minisitiri w’ububanyi n’amahanga Louise Mushikiwabo hakaba hari hari nanone  ushinzwe ubucuruzi bwa Boeing muri America Adam Morgan.

Minister Albert Nsengiyumva asobanurira abanyamakuru iby'iyi ndege.
Mirenge John CEO wa Rwandair asobanurira abanyamakuru iby'iyi ndege.

Twabibutsa ko ubu aribwo bwambere mu mateka Rwandair yiguriye indege ikayikurira muruganda ikazanwa mu Rwanda.  Afurika irikuzamuka kurugero 7,7% mukuzana indege zikora ingendo zubucuruzi kandi ikaba ari umugabane wa kabiri mukuzana indege. ubu afurika ifite gahunda yo kuzana indege zigera kuri 700 kugeza 1000  mu cyerekezo 2030 kugirango hagerwe  ku iterambere mu byo gutwara abantu n’ibindi hakoreshejwe ingendo z’indege.

u Rwanda muri iki cyerekezo rukaba rwifashe neza kuko mu 2009 Rwandair yakiraga abagenzi bangana ni 5000 ku mwaka, kuri ubu nyuma y’imyaka ibili gusa aba bagenzi bakaba bamaze kwikuba inshuro zirenze ebyili  bingana na 200%,  abagenzi k’umwaka bagana Rwandair baka bageze ku 15000.  intego y’u Rwanda ni ukugeza muri 2020 rufite indege zinga na 18.

 

UM– USEKE.COM

38 Comments

  • nukuri turashimira leta yacu ikomeje kutugezaho ibyiza byinshi
    nkiyi ndege ibaye igitangaza muri africa
    banya Rwanda namwe banya Rwanda kazi muze dukomeze dutange inkunga yacu twiyubakira igihugu muguteza imbere ibyiwacu
    ngo ivubi riba rito ariko ryakurwinga ukabyumvira mubwonko
    byose kubigera nukwiyemeza . IMANA ikomeze gufasha abayobozi bacu tubarinyuma

    • Ni byo rwose Niragire, turashima leta yacu itugezaho ibyiza byinshi nk’iyi ndege y’igitangaza. Bazaduhemo umunyenga aliko tujye twamamaza ibyo batugezaho tubizi.

  • Iyo ndege nize turabishimye. Ariko kdi nanone Leta itekereze ku banyarwanda barara batariye kubera ubukene, abantu bahembwa make nka mwarimu cg abasirikari n’abapolisi, ndetse itekereze no ku bashomeri bakomeje kwiyongera. Iterambere turaryishimiye ariko nirigere kuri bose. Nta terambere bamwe barara bijuse abandi baburaye kdi bose bakorera Leta.

    • mwagiye mwishimira ibimaze kugerwaho aho kugaya gusa?ubu usanga nta byinshi byahindutse?ubona se nta kizere cy’ejo hazaza ko n’ibitameze neza bizajya mu buryo?kandi nakubwira ko ntawuzagukemurira ibibazo utivanyemo ubunebwe n’imitekerereze nkiyo ugaragaza.

      • ikizere kirihe ra?abantu baburara,rangira ahubwo imitekerereze nkiyo itareba kure niyo itazagira aho ikugeza

        • u people do u think Kagame is God??? nIKO Mwumva Leta y’u Rwanda ari Imana?? N’Imana ubwayo ntikimuririra ibibazo byose icyarimwe kandi ibishoboye nkanswe leta y’u Rwanda!!Yes simpakana ko hakiri ibibazo byinshi mu Rwanda ibyo mwavuze n’ibyo mtavuze cyangwa mutazi ariko na none hari na byinshi cyaaaane byakozwe!!! So mujye mushima Imana ubundi dukore dusenge dukomeze dutere imbere. Ubu hari uwakwirengagiza uko u Rwanda rwari rumeze mbere ya genocide??? duhereye hafi tukava muri 1970 kugeza 1994 ibyo rwagezeho hari nubwo ari 1/20 cy’ibyo ubu tugezeho mu myaka 17 nyuma ya genocide??? MWGIYE MUREKA KUBA BA NTAMUNOZA KOKO!!!!

        • ubuse niba uvuga ko nta kizere gihari,ubwo ubona urwanda rutera inyuma?ubu urashaka kuvuga ko ubuzima bw’umuturage butarushaho kuba bwiza ugereranyije n’igihe cyashize?ubona mutuelle ntacyo itumariye kuba tutakirwara ngo duhere mu kirago?ubona kuba umwana ashobora kwiga akagera muri tronc commun nta mpinduka byazanye?hari byinshi wirengagiza kandi sinaguhindura ubwo mu miterere yawe uri ingayi.

    • Uwavuze ngo abantu barara ubusa! abwiwe n’iki niba iyge itazabakemurira ibibazo by’imirire ko byose ari amafaranga yinjira mu Rwanda kandi ntabwo abantu babuze ibyo barya mu Rwanda ahubwo abarusebya nkabo bo bary iki ko bataratwereka muri abo bavuga baburara bakabwirirwa uwo bafashije! ahubwo babwejagura gusa jye niko nabyita! murarusebya ariko nurwanyu! imvura iragwa mu Rwanda ibigega turahunitse nawe urasakuza gusa ubwo nabwiye wowe wabivuze!! Naho ubundi congs for Rwandaire!!

    • Ni ibyigiciro kubona u Rwanda mugihe gito rumaze rushubijwe ibuntu rukuwe ibuzimu rubasha kwigurira indege nk’iriya , umva ko rushimwa noneho abashima baracika ururondogoro pee!! by the way w’re proud of our country and specially of our leaders including our President! God bless you and God bless the Republic of Rwanda!

    • mahoro we!kuki utekereza muri metero imwe gusa?iyo bagutungiye urutoki ureba aho rwerekeza cyangwa nirwo ureba?ubu wirengagije ko iriya ndege izakenera abakozi bayikoraho?wirengagiza ko izatanga imisoro?iyo misoro se ntituma hahangwa imirimo mishya?urebye inyungu zizava kuri iyi ndege ntiwazirondorera hano ku museke,ujye ugerageza gusesengura nshuti

  • ikoranabuhanga muri byose niryo rizatugeza ku musaruro no gutanga serivisi nziza twifuza kubona

  • Limousine ya Ndengeye nayo Leta irayifaririye ngo yashatse kwigira le patron de la capitale!

  • Namwe ntimunyurwai! None se nyine iyo ndege ntizinjiza agatubutse maze abakene muri rusange bakahazamukira??!! Ariko se mubona Leta ntako itagira ngo iteze imbere buri kose?? Erega igihugu na leta ni abagituye bose iyo usesenguye… naho iyo utibonamo ubwo ntacyo uba ukora ngo wizamure kuko burya uba uzamura igihugu. Mujye mumenya ko ntawe ukira atarushye… bizageraho twese tunyurwe umunsi buri wese yashyizeho ake uko ashoboye kose naho nihagira abkomeza kugendera mu kigare gusa abandi bake aribo banyonzi ntabwo tuzisunika… muve mu bujiji mwumva ngo leta yakoze ibi aho kubyibonamo ngo ni ibya leta!

  • NIZERE KO HARI NAHO BAZAJYA BABIKA IMBWA
    NANJYE KUBURYO NZAYIGENDAMO
    ARIKO MURWANDA KU IKORANABUHANGA NDABEMERA
    WALLAH WA MUNGU
    REBA INDANGAMUNTU,
    PERIMI
    PASSPORT
    NONE NI KUNDEGE

    • Ha ha ha ha! Imbwa we, wallah wa mungu twateye imbere ku buryo n’imbwa zigiye gukorerwa amarangamuntu azatuma zijya muli boeing

    • ARIKO WA MBWA WE NDAGUKUNDA!!!

  • Kagame oyeeeeeeee!!!!!!!

    • ???

  • Jya ureka kurebuzwa uwaraye ariye ahubwo kora ahobwabaga urebe nawe kubona ibyo urarira naho inzara nubukene birakwivugana ngo utegerje Leta ko ikugaburira kandi nawe uri leta.Ibyo babyita kwitera ukanitabaza nkaho utazi ko ariwowe nyirubwite.

    • Yego rata willis… Ibihe byiza banyarwanda kandi dukomeze umurava ishyaka n’ubutwari twikundira igihugu cyacu kuko inyungu zose ari izacu… maze bizaherekezwe n’ishema mu buzukuru n’ubuvivi!!!!!

  • Indege nize ture icyo bita ky interior ra, ariko aba burara ntabwo begera nyobozi z`ibanze ngo bamenyekane baje muri gira inka munyarwanda.

  • ariko birasekeje!turimo gusirimuka tukarenza abasilimu ese tuzagarukira he? ikoranabuhaga riba ryiza iyo risangiwe ,rikagerwaho na benshi,naho hasigaye hari Kigali nu Rwanda rusanzwe,umuntu umwe arahembwa 2milions undi biganye muri university ahembwa ibihumbi ijana!!ubu sebose ikoranabuhaga rizabageraho kimwe ra? ni byabindi ngo abandi barya natwe tugahaga!!!abayobozi bafurika batandukanye niburayi: aho leta ikorera abaturage naho muri afrika abaturage bagakorera leta,ninayo mpamvu ugabiwe bavuga ngo arongeye arariye,uwuvuye ku mwanya ngo yubikiwe imbehe!!!batwake imisanzu,ayirondo,imisoro ihanitse kugira ngo babone ibyo birira nabarangiza badushukishe ubuhenda bana bwikorana buhanga mwene ngofero azageraho bimugoye.

    • niko se di!urwanda ntituri muri systeme communiste,icyo ni kimwe,aho uhembwa miliyoni yabonye akazi ni uko yapiganwe muri benshi bagashakaga na wawundi uhembwa mirongo itanu atari ahejwe,kandi nagirango nkubwire ko muri systeme y’ubukungu urwanda tugenderaho (capitalisme)ari ipiganwa rigenderwaho,buri wese akirwanaho ubundi leta ikareberera niba ntawuhonyora abandi,naho niba utegereje ko hazagira uza akaguterura akagutereka muri NGO cyangwa ahandi bahembesha igitiyo,nakubwira iki tegereza!!!

  • ariko abanyarwanda twagorwa twagorwa bazatubeshya kugera na ryari koko?iyo ndege bita ko ari iya mbere muri africa za ETHIOPIAN AIRLINES cg EGYPTAIR n,izindi zikomeye muri Africa zizimaranye imyaka irenga 20.abanyarwanda dukwiye kureka ingeso yo kubeshya ubu noneho ndumva ejo bundi bazatubwira ko Rwandair ariyo compagnie ikomeye muri Africa.bavandimwe jyewe sindwanya ko twatera imbere ariko ntibakajye badufata nk,ibicucu bitazi ikintu na kimwe.jyewe nkora muri iyi domaine ya voyage ibyo mvuga nabihagararaho kuko Rwandair ifite ibibazo by,imikorere mibi yo gukoresha abakozi batabishoboye niyo bazana za Airbus A320 ntacyo bizatanga ihora mu gihombo.bahindure imikorere n,ibindi bizaza bareke gusimbuka etape.compagnie itera imbere iyo ikoresha abakozi babishoboye ubundi ugashaka apareils nyinshi zishobora gukora ingendo ahantu henshi niko izindi zikomeye zatangiye.

    • bande batubeshya ko ahubwo ari wowe mbona ushaka kubigerageza?ubwo company yakorera mu gihombo igakurahe inguzanyo yo kugura indege nk’iyi?ubwo uzi icyo bisaba kugirango ubone inguzanyo?ubwo uri inzobere ki niba wihandagaza ukavuga ko rwandair ikoresha abakozi badashoboye?wakoze ubushakashatsi ?wabajije nde?uzabeshye abandi batari abo ku museke!

  • Ariko abanyarwanda dufite ibibazo, nta kibazo mureke dutere imbere naho iby’abakene n’abafite umushahara muto nabyo mubigaragaza ariko ntimukabuze ikintu nk’icyo kibonetse kuza mu Rwanda bwaba ari ubukene bwatwokamye. Naho n’abakene LETA rwose ntako itagira ngo ibafashe niyo mpamvu itanga inka, basaranganije amasambo kugirango babone aho bahinga bubakiwe imidugudu mwo kabyara mwe mwakwihanganye ko nibindi bizabageraho naho ubushomeri bwo nuko twese twashoboye kwiga kubera igihugu cyiza ariko twige kwihangira n’imirimo.

  • IMBWA BITE BYAWE ARIKO BAGUCIRIRIYE HEHE ARIKO NABERA NIBWO NABONA IMBWA KURUBUGA NKURU ESE NTAZINDI WABWAGUYE NGO TUZAZICIRIZE KUBANYAMAHANGA BADUHE AMADEVISE, IKINDI NAVUGA NIKUBANTU BIRIRWA BATAKA NGO LETA NTIBAFASHA ARIKO NDABAMENYESHA KO NO MURI AMERIKA ARIBO BATEYE IMBERE ARIKO NAHO HARI ABAKENE, INAMA NATANGA NUKO MWAVA MUGAHINDA MUGATANGIRA GUKORA KUKO ICYAMBERE ARI UBUZIMA N’UMUTEKANO GUSA NTIMWIHEBE (GURIPATARO NUKURI KURAMABOKO MUMUFUKA)

    • ufite bitekerezo byiza byunve we!uti “umutekano n’ubuzima nibyo byambere”
      nange turemerenwa kuri ibi,kuko hari benshi nange ndimo twatangiriye ku busa ariko ubu duha abandi akazi;icyo mbona abantu benshi bishyize mu mitwe yabo ni uko buri wese ashaka gutangirira mu bushorishori,agashaka gutangira ahembwa miliyoni,kuko hari uwo yunvise uyahembwa,akagirango niyo yatangiriyeho,hakaba hari na babandi babona ufite imodoka nziza,ati inyana y’imbwa ifite imodoka we!ukagirango yarayitoraguye ntiyayikoreye;nabwira abantu kugabanya irari,bakamenya ko byose biva mu maboko,ko ishyari ntacyo ryungura nyiraryo

  • Ndasubiza MAYITA ANTONIA.

    …….GUKORESHA ABAKOZI BATABISHOBOYE!!!

    Yewe Antonia we, ndagushimira iyi message uduhaye, kuko nsanga ibintu uvuga ubizi neza neza, no hasi ku ndiba. Nicyo gituma ngirango unyibwirire niba muli Rwandair nta programu yitwa „Skills management and improvment“ ihaba. Kuko kiriya kibazo uvuga atali muli Rwandair kiri gusa. Ahandi abantu bigira akazi nyine ku kazi. Icyo nakwita mu cyongereza: „Permanent training on the job“.

    Aha reka nkwerurire nkubwize UKURI, kuko nubwo ntakuzi imbonankubone, nasanze duteye kimwe. Kimwe na njye nasanze wanga ibintu bitatu: „Ikinyoma, ikinyoma, ikinyoma“….

    Rero nuramuka ugize amahirwe ugahura n’Umukru w’Igihugu, akaba yaramutse neza kandi afite igihe gihagije, uzamwibarize mu cyubahiro kinshi, aka kabazo uti:

    „Nyakubahwa bwana Perezida….kuki kera wakoreshaga wowe n’abaminisitiri bawe inama z’urudaca. None nkaba mbona bene izo nama zaragabanutse“.

    Ndakurahiye azakureba mu maso, yongere akurebe, maze amwenyure. Azagusubiza ko byaterwaga n’ubumenyi buke yasanganaga benshi mu baminisitiri be.

    Perezida kera yasangaga ali ngombwa kwigisha baminisitiri be, kwigisha ahozaho, gusubiramwo kenshi, gusobanura no kwisobanura. Kuko iriya migambi, biriya bitekerezo ubu byatugiye mu mico, ntabwo kera byali ibintu byoroshye guhita wumva, kabone niyo wabaga wahawe akazi ko kuba minisitiri!!!….

    Ikindi cya kabiri. Ndagusaba guca nkoni zamba, maze twemeranye ko iriya ndege ikenewe, kandi ko isoko rihari. Nicyo gituma ikwiye gufatwa kandi igakoreshwa neza, maze Rwandair ikabasha kwishyura vuba ideni yafashe muli banki yo muli Afrika Yepfo…

    Murakoze, mugire amahoro kandi mukomerezaho, dukomeze dusangire ibitekerezo, dusangire ubumenyi n’ubushobozi. Maze imitima isubire mu ruterekero, maze twese hamwe dutere imbere.

    Uwanyu Ingabire-Ubazineza

    • ndashaka kukwibariza niba icyo kibazo gihari waba waragerageje kwibaza impanvu?ikindi nakubaza niba hari abakozi badafite ubushobozi hari ababubarusha ariko ntibahabwe akazi? ngewe mbona ko niba hamwe na hamwe hari abakozi badafite ubumenyi,ari impanvu z’amateka dusangiye nk’abanyarwanda tudakwiye kwirengagiza.

  • iriya ndege si iya mbere muri africa ethiopians yaraziguze 10 muri avril 2011

  • Dear rwandans general i’m challeged because of the Rwandaise development because of the anointed blessed president Hon presindent paul kagame. this young president is un usual, he has the wisdom from God no where else. i wish if Great God reveals my desire for one day to him and shake his hands and ask him just one idear alwayss rings in my heart and then after my life will be contented . but my big or wish request to rwandans surely if you believe that this man has done great things in this country why dont make samething fro rememberence during his absence like amonument or a statu of his ,so that he becomes a role modale to in comming incubents.those who have the same idear as me we can keep in touch and brain storming ideal.thank you and may Godbless you all.

  • Ndashaka kubaza akabazo kamwe Ingabire-Ubazineza and sayinzoga. Mubyo mwasubije Mayita Antonia byose, hari akantu kamwe mwirinze kugarukaho aho Mayita Antonia yavuze ko iriya ndege ya Boeing atari yo yambere ije muri Afrika kuko naza Ethiopian Airlines, South Africa Airways, Egyptair, zisanzwe zifite indege nkaziriya zifite LED Lighting Technology. Ibyo se murabibeshyuza cyangwa se mwemeranya na Mayita. Niba rero mwemeranya na Mayita kuri ako kantu, at least mwabyemera (give credit where it is due). Abanyarwanda dukunze gukora icyo nakwita mu cyongereza: “selective criticism”. Come on, jye nk’umunyarwanda bintera ishema kubona igihugu cyacu kigura indege nkiriya, ariko rero leta ntikadufate nk’ibigoryi itubeshya ko iriya ndege ariyo yambere muri buriya bwoko iguzwe muri Afrika. ALUTA CONTINUA.
    CHEERS,
    NK.

  • haaaaaaaaaa! congletulation 2 Rwavdair it’s very nice for having the new technology like that,nukuri ndishimye bitagira urugero none abo babeshyuza babe bihanganye natwe dutere imbere

  • Hi Brother „Ntwari Kagame“,

    nice to read your message, full of deep thinkings about selective criticism and genuine pride….

    „Come on, jye nk’umunyarwanda bintera ishema kubona igihugu cyacu kigura indege nkiriya, ariko rero leta ntikadufate nk’ibigoryi itubeshya ko iriya ndege ariyo yambere muri buriya bwoko iguzwe muri Afrika“.

    Muli make ndagirango nisobanure.

    Jyewe nanga icyo wise „selective criticism“, kuko byerekana ko umuntu abogamye cyangwa arimangatanya. Ababikora kenshi ntabwo baba bumvise ikibazo neza. Jyewe rero nsanga abanyarwanda, muli rusange tudakunda guta umurongo!!!Iteka dutanga ingingo ku yindi, ndetse byaba ngombwa tukemera ko ibintu bimwe tutabisobanukiwe….

    Jyewe ntabwo ibyerekeye tekinike y’iriya ndege mbizi bihagije. Nicyo gituma aha ibyo wowe na Mayita muvuga mbyemera. Kuko sinumva inyungu mwaba mufite yo kutubeshya. Ibiri amambu, jyewe nyine bintera ishema kubona hariho abantu nka mwe bakurikirana neza, buli kantu bakagashyira k’umurongo…

    Ariko ndakumenyeshako mu byerekeye „engineering“ muli rusange na njye mbizi bihagije. Usibye ko mfite impamyabushobozi ebyiri, bene ibyo bintu bindi mu maraso. Ibyo ntazi neza yego ndicecekera, ariko ngerageza gukoresha „Intuition“. Aha rero nzi neza ko, cyane cyane muli ziriya tekinike zihanitse, hafi buli kintu gishya haba harimwo inyongera. Urugero: Ibyerekeye mudasobwa, usanga „product version 1.0“, hashira amezi make ukabona „product version 1.a“. Ibi biterwa n’umuvuduko uhanitse w’ubushakashatsi….

    ….NTIKADUFATE NK’IBIGORYI!!!

    Jyewe ndakurahiye nkomeje, mu bantu nkabo ntabwo mbarirwamwo. On the contrary, nkunda cyane URUBYIRUKO. Buli gihe mfata igihe, nkagerageza kubatega amatwi. Usibye amakabyo, biratangaje kubona UBUHANGA buli mu mitwe yanyu….

    Let me put it short and simple. You really have a lot of innovative ideas inside your brain. The problem is that you have to recognize it. AWARENESS is the key. And please try to structure it. That is why I am here, just to help and show how to structure ideas. I work in a so called „Innovation Team“ in a multinational firm. Really on the cutting edge of technological research…

    Ikintu kinshimisha cyane usangana abanyarwanda ni iki: „We use not only mechanical logic but also holistic and flowing logic“. Iki kintu ntabwo ali abantu benshi bagifite, wagirango ni impano twihariye.

    NTA MUNYARWANDA W’IKIGORYI JYEWE NZI. UZAMOBONA AZAMUNYEREKE!!!….

    Murakoze mugire amahoro.

    Uwanyu Ingabire-Ubazineza

  • @Ingabire-Ubazineza,
    urakoze cyane nshuti mbonye message yawe aribwo nkigera aha none nanjye nifuje kugusubiza na Sayinzoga nawe abyumvireho ariko mbanje kukwiseguraho kuko inyandiko yanjye iraba ndende kugira ngo ubashe kumva igitekerezo cyanjye.Ubusanzwe habaho amasomo menshi ajyanye no gukora mu ndege arimo ibyiciro byinshi:

    arizo izi zikurikira:

    Airline Cabin Crew
    Airline Customer Service
    Airline Finance and Accounting Management
    Airline Marketing
    Airport Ramp Services
    Airline Revenue Management
    Airport Operations
    Air Transport Fundamentals
    Ground Operations Management
    Introduction to the Airline Industry

    ariko muri izi zose iyo nibandaho ni iyi ya Airline Customer Service kuko ni ingenzi cyane kuko niyo iba ifatiye runini industrie de voyage.kuko niyo aba passagers bakoresha,haba mu gusaba informations, gukoresha reservation,kugura ama tickets y,ingendo.usanga rero biba bisaba abakozi bafite experiences surtout muri iyi domaine aha wambwiye ko umuntu amenya akazi kuko agakora kandi najye simbihakana.ariko rero nashakaga kukumenyesha ko iyi Airline Customer Service yigwa muri program yitwa “Operations de voyage” ni cour imara neuf mois byibura uyitangira ufite A2 hanyuma ifite amasomo ahiniye muri modules 12.buri module ifite ibyo yigisha iyo uzirangije hari examen ukora bakaguha certificat iyo ufite ubushobozi hari izindi examen ukora za IATA ziguhesha diplomes internationals urumva rero ko utajya kubikoramo udafite notion de base cyane cyane ko higanjemo ingingo nyinshi z,amategeko ku bijyanye n ingendo.Rwandair rero mu bakozi ikoresha bose uko bangana abarimo babishoboye ni bake cyane pe.abandi bose bateruye muri Kist baraza batereka aho nt ana training babahye byibura.umuntu uramubaza igiciro cyo kujya Nirobi ati ihangane gato akabanza kujya kubaza ubizi kandi computer iri imbere ye.ubwo se mutekereza ko nk,umugenzi ubibona adushima cg aratugaya jye kuko aribyo nkoramo ni kenshi batugeraho bitotomba.ikindi Sayinzoga we uvuga ngo mperahe mvuga ko Rwandair ikorera mu gihombo?nagira ngo nkwibutse ko yatangiye yitwa Air Rwanda,ihinduka Alliances express,nyuma ihinduka Rwandair express icyo gihe yari ikiri no muri IATA(International Air Transport Association) , hanyuma irahomba leta ishoramo akayabo ubu noneho yitwa Rwandair gusa yarahombye rero binandikwa no mu binyamakuru uburyo ibona inguzanyo byo sinabitindaho kuko mu bumenyi buke bwanjye nziko habaho assurance ku nguzanyo nk,izo kabo naho waba warahombye ibyo si igitangaza.icyifuzo cyanjye ni iki Rwandair nishake inzobere zize zigishe abakozi bayo yirukane bariya banyakenya bahembwa akayabo nta ni cyo bakora ubundi murebe ko itazatera imbere naho ubundi ni “ukuvomera mu kiva”.

  • Hi Antonia, hail you Sister-In-Mind, hail you Hardworking Lady….

    ndagukunze ni impamo. Kuli jyewe, message ishobora kuba ndende nta kibazo….

    Igisubizo cyawe nkinyujijemwo amaso, ndi bwongere ngisome nitonze. Non seulement je veux relire le message, mais aussi je veux prendre du temps et le méditer….

    „….icyifuzo cyanjye ni iki Rwandair nishake inzobere zize zigishe abakozi bayo yirukane bariya banyakenya bahembwa akayabo nta ni cyo bakora ubundi murebe ko itazatera imbere naho ubundi ni “ukuvomera mu kiva”…..“

    Iki cyifuzo cyawe nizeye ko na mugenzi wacu SAYINZOGA alibuze kugisoma neza….

    Kuli jyewe rero, iyi myiyumvire yawe ni myiza cyane. Ni byo mu cyongereza bita „SELF-RESPONSIBILITY“. Ni ngombwa gutanga umuti w’ikibazo uko uwubona, hanyuma ababishinzwe bagaheraho bagafata umwanzuro ukwiye….

    Muli rusange ndakumeshako, igitekerezo kiza kidakenera umuvugizi. Kiragenda kikarenga impinga. Kiragenda kikiherekeza kikagera i Nyarurembo. Iyo kigezeyo gisuhuza Nyirurugo. Maze igihe cyagera, kigahabwa ijambo…

    Banyarubuga nimurebere kuli uru rugero MAYITA ANTONIA aduhaye. Ni byo mpora mvuga, ni byo mpora mbasaba. Rwose nimwige kuvuga icyo mutekereza kandi mwige gutanga umuti w’ibibazo….

    YOU ARE RESPONSIBLE. IT IS YOUR SOCIETY. YOU ARE THE SO-CALLED CIVIL SOCIETY…..OKAY!!!

    Uwanyu Ingabire-Ubazineza

  • no comment nibyiza pe ko tubona indege ninishema kurwanda aliko ndasaba abashinzwe akazi abashinzwe amashyaka si ubwambere mbivuga hari injustice muri domaine zose za kazi kandi nibikomeza bizatera ikibazo,gutera imbere nibyiza aliko akarengane mu miishahara l homme qu il faut a a place qu il faut ni mukomeza sentiment muzagira ibibazo,simvuze menshi abumva bumve guha umuntu akazi ntako azi ngo nuko arimwene wanyu customer cure pse irakenewe cyane en plus ngo ntibahembara amashuri bahembera iki se wangaja ukurikije iki licence nizimwe niba mutazi equivalence de diplome muzabyige ubwo se mubona bizakomeza guryo rwandair ihemba neza controller agahembwa 200000fr ministere ibishinzwe izagende irebe nairobi,entebbe dar es salaam irebe aba techniciens bahandi uko bahembwa dukora nkipundu ntanamazi yo kunywa tubona,rwandair ikirirwa ihemba yarangiza ntirihe caa twarambiwe akarengane turasaba caa na ministeri yibikorwa rememezo imenya ko amashuri ya aviation ntaho ahuriye na mifotra kuko nayo hanze kandi nta equivalent agira koko ushobora kumbwira gute ukuntu administration ihembwa neza technicians bize ibintu byindege controller meteo air navigation ahembwa nkumuntu ufite categorie b ngo bose na batenicien parlemet ntibyumva ministere ntibyumva twarashakuje none turashaka kurenganurwa murakoze. rwandair ntijya iriha na rimwe civial aviation services zose tubakorera ntibaziriha bakariha banyamahanga kandi bakabyica yahomba ngo ni nita muri reta yose kuki ihomba rwose nibyiza pe ko tugira indege nyinshi aliko castomer cure ntabwo arinziza ndabivuga nkubizi exemple f passengers bariha mri ticket kugirango iyahe caa nikibazo kandi nayacu ubwo se kuki bahomba.kandi bafite aba clentsukwivanga si no kwirata niba dukunda igihugu tugomba kuvugisha nukuri wajyana abantu babiri kuva kigali brazaville urumva hari umubare urimo wagira wenda rimwe mu cyumweru aliko ukagenda indege yuzuye byibura so tugire imibare kandi twubake twese ntawe ufite iagahinda mwize hamwe mwese mufite diplome zisa zo muri kist cyangwa ulk umwe ahgahembwa 500000f undi ijana ngo bahembera akazi twinjiye muri east afrika ntibaho dukurikize amategeko.tks

Comments are closed.

en_USEnglish