Digiqole ad

Bobi Wine yatorewe kuba Depite muri Uganda

 Bobi Wine yatorewe kuba Depite muri Uganda

Bobi Wine yatorewe kuba Depite muri Uganda

Robert Kyagulanyi Ssentamu uzwi cyane muri muzika nka Bobi Wine yatsinze amatora mu gace ka Kyadondo hagati muri Uganda ngo ajye mu Nteko Ishinga amategeko nk’intumwa ya rubanda.

Bobi Wine yatorewe kuba Depite muri Uganda
Bobi Wine yatorewe kuba Depite muri Uganda

Bobi Wine yiyamamazaga nk’umukandida wigenga yatsinze bane bari bahanganye nawe ku majwi 25 659 mu batoye 33 310 nk’uko bitangazwa na New Vision.

Bobi Wine amaze gutorwa yavuze ko ashaka kunga abayobozi bo mu burasirazuba bwa Kyadondo.

Ati “Ndifuza ko politiki iduhuza nk’uko muzika ibikora.”

Umwanya w’umudepite wa Kyadondo ntawari awurimo kuva mu mwaka ushize ubwo Urukiko rwategekaga ko amatora asubirwamo kuko yirengagije ibikurikizwa.

Dr Kiiza Besigye umuyobozi w’ishyaka FDC ritavuga rumwe na Leta aciye kuri Twitter yatanze ubutumwa bw’ishimwe no kwifatanya na Bobi Wine.

Bobi Wine yatangiye muzika ahagana m 2000.

Nyuma y’amatora ya 2016 yasohoye indirimbo yise “Situka” bivuga “Haguruka” irimo amagambo ashishikariza abaturage ba Uganda kurwanya ruswa n’akarengane.

UM– USEKE.RW   

en_USEnglish