Digiqole ad

Bob Marley burya nta mupira yari azi!

Benshi babona Bob Marley ku mafoto akina umupira, benshi kandi bemezako ngo yaba yaracongaga ruhago byiza byiza, ariko siko biri kuko igihangange muri Ruhago Paulo César Caju wakinnye mw’ikipe y’igihugu ya Brazil yemeje ko Bob Marley atarazi gukina, ndetse ko yakinaga nabi cyane.

Bob mu mukino wa gicuti

Mu 1980, Bob Marley yagiye muri Brazil aho yateguraga Tour ye ya Muzika, gusa ngo bitewe n’uko yakundaga umupira cyane, ngo yerekeje ku gicumbi cya ruhago i Rio de Janeiro maze ategura umukino wa gicuti n’inshuti ze zo muri Muzika ndetse kandi bifatanya na kiriya gihangange Paulo César Caju.

Bakinnye umukino wa gicuti kukibuga bwite cya Chico Buarque  (umunyamuzika muri Inner Circle) gusa ngno muri uyu mukino Bob Marley yeri igitangaza mu kugaragaza ubuswa bwe.

Dore uko bari bigabanyije:

TIkipe  A:  – Bob Marley, Junior Marvin (umwe mu bagize Wailers), Paulo César Caju (yakinnye igikombe cy’isi mw’ikipe ya Brazil 1970), Toquinho (Umuririmbyi wo muri Brazil), Chico Buarque na Jacob Miller (Abaririmbyi bakuru ba Inner Circle)

Ikipe B:– Alceu Valença (Umunyamuzika muri Brazil), Chicão (yaririmbaga muri Jorge Ben band) n’abandi bane babanyamuzika batazwi cyane

Amafoto y’umukino:

Awutera

Bob Marley na Chico

Bob Marley na Chico

Mbere y'umukino wa Gicuti

Inyuma: Junior Marvin, Toquinho e um penetra.
Imbere: Jacob Miller, Chico Buarque, Paulo César Caju, Bob Marley

Paulo César Lima bita “Caju”, wakinnye mu makipe nka Olympique de Marseille, Batafoto, Corinthians na Vasco da Gama ndetse agatwara igikombe cy’isi nka rutahizamu wa La celecao ya Brazil mu 1970 yatangaje ko muri uriya mukino Bob Marley yamutangaje cyane, ati ntiyarashoboye gukina na gato

Ati: “Imana ishimwe kuko uwo mukino warangiye, Bob yarirukaga gusa, gusa afite imbaraga, ariko gukina byo ashwi da! Yateraga umupira yawubura agakubita akaguru, kumucenga byari byoroshye cyane, mu byukuri yakundaga gukina ariko ntabyo yari azi, ku manota 10 namuha 1.5 gusa

Moraes Moreira waririmbaga muri Inner Circle nawe yarabyemeje nyuma, avugako Bob yirukaga ikibuga n’ingufu kubarusha, cyane ko bakinaga ari bake, ariko umupira wo kuwuconga ntiyari abibashije, yarateraga gusa, nkuko yabitangaje nawe.

Bob ntiyanirwaga cyakora, gusa nyuma y’umukino twisangiriraga agatabi, tukamucyocyora ko ari umuswa nawe akisekera cyane, bikaturyohera tukumva twakwigumanira” Moraes Moreira


Bob Marley yagize abana benshi kandi ku bagore batandukanye: Batatu na Rita ariwe mugore we, batatu bari aba Rita, n’abandi benshi batazwi. Urubuga rwa internet rwa Bob Marley rugaragazza abana cumi n’umwe ari bo:

1.Sharon Marley, wavutse ku ya 23 Ugushyingo 1964, kuri Rita atarabana na Bob.

2.Cedella Marley wavutse ku ya 23 Kanama 1967, kuri Rita

3.David “Ziggy” Marley, wavutse ku ya 17 ukuboza 1968, kuri Rita

4.Stephen Marley, wavutse ku ya 20 Mata 1972, kuri Rita

5.Robert “Robbie” Marley, wavutse ku ya 16 Gicuransi 1972, kuri Pat Williams

6.Rohan Marley, wavutse ku ya 19 Gicuransi 1972, kuri Janet Hunt

7.Karen Marley, wavutse ku ya 1973 kuri Janet Bowen

8.Stephanie Marley, wavutse ku ya 17 Kanama 1974; Gusa ngo nyana ntavugwaho rumwe  n’abantu    bagiye batandukanye, kuko bamwe bavugako ari uwa Rita abandi bakabihakana gusa cedellar   Bookar nyina wa Bob Marley niwe ubyemeza wenyine.

9.Julian Marley, wavutse ku ya 4 Kanama 1975, kuri Lucy Pounder

11.Ky-Mani Marley, wavutse ku ya 26 Gashyantare 1976, kuri Anita Belnavis

12.Damian Marley, wavutse ku ya 21 Nyakanga 1978, kuri Cindy Breakspeare

 Ziggy-Marley-umwe-mu-bahungu-ba-Bob

Ziggy Marley na Famille, umwe mu bahungu be bakuru

Kuri ubu Bob Marley akaba yibukwa nk’uwatumye Raggae itera imbere ku isi yose ndetse na Rastafari ikamenyekana cyane.

Munyampundu Janvier

Umuseke.com

 

2 Comments

  • ni ibintu byunvikana ko yakina ku rwego rw’uriya wakinnye igikombe cy’isi,ariko ku rwego rwe,yari awuzi,kuko urebye na biriya bi cuisse ukuntu byiyashije,ubona ntaho atandukaniye na carlos.

  • Aka gakuru karashimishije kabisa.

Comments are closed.

en_USEnglish