Digiqole ad

Blatter yabivuze: Tombola za UEFA udupira tumwe tuba dukonje utora akamenya iyo atoye

 Blatter yabivuze: Tombola za UEFA udupira tumwe tuba dukonje utora akamenya iyo atoye

Sepp Blatter wahoze ari perezida wa FIFA yavuze ko tombola z’ibikombe bikinwa iburayi ziba mo amanyanga, kandi ko n’ahandi henshi ku isi ngo bikorwa. Mu gutombola udupira tumwe tuba twakonjeshejwe ku buryo uhitamo amenya niba agakonje ari Real Madrid amenya niba agahitamo cyangwa akohorera.

Ngo udupira dukoreshwa mu gutombola hari ubwo dukonjeshwa cyangwa bakadukobora ku buryo ufata ahita yumva ako afashe
Ngo udupira dukoreshwa mu gutombola hari ubwo dukonjeshwa cyangwa bakadukobora ku buryo ufata ahita yumva ako afashe

Sepp Blatter yamennye aya mabanga mabi ko ibi bikorwa muri tombola z’amarushanwa nka UEFA Champions League, Europa League, UEFA European Championship bita ‘EURO’, n’ibindi.

Blatter aganira n’ikinyamakuru ‘La Nacion’ cyo muri Argentine yavuze ko uko amakipe azahura mu bikombe by’iburayi, biba byapanzwe.

“Biriya si tombola. Birumvikana ko umwanya nari mfite unyemerera kumenya amanyanga yose akorwa mu mupira w’amaguru ku isi.

Abanyaburayi, hari ubwo bafataga udupira dukoresha muri tombola, bakabanza kudukonjesha cyangwa bakadushyushya. Uwo bashyira imbere ngo ajye gutomborera amakipe aba azi ikipe iri mu gapira gakonje cyangwa agashyushye. Ni ibintu byoroshye kubikora.

Usibye no gukonjesha udupira dukoreshwa mu gutombola, hari nubwo badukobora ho, bakakubwira ikipe iri mu gapira gakoboye. Byose byakoranwaga amanyanga menshi, kugira ngo tombola igende uko babyifuza.” – Sepp Blatter aganira na ‘La Nacion’

Uyu musaza w’imyaka 79 atangaje ibi nyuma yo guhagarikwa imyaka itandatu (6) atagaragara mu bikorwa byose by’umupira w’amaguru, kuko yahamwe n’ibyaha bya ruswa.

Blatter yavuze ko ibi abizi neza kuko yabibayemo
Blatter yavuze ko ibi abizi neza kuko yabibayemo
Udupira tumwe tuba dushyushye utundi dukonje kugira ngo utora amenye ikipe ahitamo bitewe n'uko babivuganye
Udupira tumwe tuba dushyushye utundi dukonje kugira ngo utora amenye ikipe ahitamo bitewe n’uko babivuganye

Roben NGABO
UM– USEKE.RW

3 Comments

  • Kuki se atabivuze mbere akiri ku buyobozi bwa FIFA?? n’UKO NAWE AZI KO YAKORAGA AMANYANGA.

  • Ibi ni ibigaragaza ko nta mikino ikibaho nk’uko abahimbye iyi mikino bari bagambiriye kwishimisha.
    Ubu bisigaye byarabaye business mbi irimo amanyanga mabi cyane,mafia gusa.
    Nawe nyine yarabikoraga nonese arya ma cash bamwagiriza hari ahandi si mu manyanga nk’ayo! Abasifuzi ni ugusifura yahawe check! Umukinnyi ni ugukina yahawe akantu ngo yicindishe, coach ni uko!!!!! Mbese ibyo tureba si umukino! Agakino kaba kakiniwe inyuma bakatwereka film yarangiye kareeeee!. N’ino iwacu ni ugucunga neza!

  • Uyu iyo tugira imana yarikuba arumunyarwanda i Kigali ubu abari muri 1930 police yacu ikomeje iperereza akaba arikurya kumpungure.

Comments are closed.

en_USEnglish