Blatter na Platini, bahagaritswe imyaka 8 batagera mu bikorwa bya ruhago
Kuri uyu wa mbere tariki ya 21 Ukuboza 2015 nibwo akanama ka FIFA gashinzwe imyitwarire gatangaje ko uwahoze ayobora ishyirahamwe ry’umupira w’amaguru ku isi FIFA, umusuwisi Sepp Blatter n’uwayoboraga ishyirahamwe ry’umupira w’amaguru iburayi UEFA, umufaransa Michel Platini, bombi bagomba kumara imyaka umunani batagera mu bikorwa byose by’umupira w’amaguru.
Icyo Bazira:
Aba bagabo bombi barashinjwa kunyereza umutungo wa FIFA. Urukiko rwabahamije inyerezwa ry’amadorali miliyioni ebiyi. Aka kayabo ngo Sepp Blatter yayahaye Platini muri Gashyantare 2011 nk’impano.
Kuva muri 1998 kugeza 2002, Michel Platini yakoze muri FIFA nk’umujyanama mu bya tekiniki. Urukiko rwemeje ko aya mafaranga Blatter yayasohoye kuri konti ya FIFA, ayaha Michel Platini mu buryo butemewe n’amategeko, cyane ko atari ateganyijwe mu masezerano yanditse uyu mufaransa yari afitanye na FIFA.
Aba bagabo bombi bakaba bahamijwe icyaha cyo kunyereza umutungo wa FIFA, no kuwukoresha mu nyungu zabo bwite.
Ni bantu ki? Ni iki bahanishijwe?
Sepp Blatter w’imyaka 79 yabaye umuyobozi wa tekiniki muri FIFA kuva 1975 kugeza 1981. Kuva ubwo kugeza 1998 yari umunyamabanga mukuru w’iri shyirahamwe rya ruhago.
Kuva 1998 kugeza ubu, yayoboraga FIFA nka perezida wayo. None kubera ibi byaha byamuhamye, yahagaritswe mu bikorwa byose bya ruhago imyaka umunani, anacibwa amande y’ibihumbi 33,700 by’amapawundi.
Michel Platini ni umufaransa w’imyaka 60 yabaye icyamamare muri ruhago nk’umukinnyi, cyane ko afite imipira itatu ya zahabu yikurikiranya, 1985, 1986 na 1987. Akaba yarayoboye UEFA kuva mu 2007 kugeza ubu.
None kubera ibi byaha byamuhamye, yahagaritswe mu bikorwa byose bya ruhago imyaka umunani, anacibwa amande y’ibihumbi 53,940 by’amapawundi.
UM– USEKE.RW
3 Comments
Yewe Ntagiti Kituma Koko!
Bazahite bahagarika na Dogoli.
Ariko @ Rudomoli upfa iki na de Gaule Kweli? Ahubwo wowe urabura gutanga igitekerezo kijyanye na inkuru gusa urasekeje cyane.
Comments are closed.