BK yizihiza isabukuru y’imyaka 50, irashaka Abakiliya bashya ibihumbi 100 muri 2017
*1966 – 2016, imyaka 50 irashize Banki ya Kigali ibayeho, uyu munsi ku mashami yose ya BK bakase umutsima bishimira iki gihe Banki imaze
*Banki ya Kigali yabaye Banki ya kabiri yigenga mu Rwanda, ubu niyo banki y’ubucuruzi ikomeye mu Rwanda
*Ngo muri uyu mwaka wa irashaka kubona Abakiliya bashya byibura 100 000.
Kuri uyu wa mbere ubuyobozi bwa Banki ya Kigali ku kicaro gicuru mu mujyi wa Kigali rwa gati bwakase umutsima wo kwizihiza isabukuru y’imyaka 50 iyi banki imaze ibayeho. Butangaza ingamba nyinshi zigamije kurushaho kwegera umukiliya, ngo zizatuma byibura babona abakiliya bashya muri uyu mwaka bagera ku bihumbi 100.
Umuhango wabanjirijwe no kurahirira no kwakira ubwenegihugu bw’u Rwanda ku muyobozi w’Inama Nkuru y’iyi Banki Marc Holtzman ubundi ukomoka muri Kazakhstan, nyuma yo kuzuza ibisabwa ngo abe Umunyarwanda.
Muri uyu muhango wo gutangiza gahunda zizamara umwaka zo kwizihiza isabukuru y’imyaka 50 BK imaze ibayeho, ubuyobozi bw’iyi Banki bwatangaje ingamba zinyuranye ngo zizatuma bakomeza kuba banki ya mbere mu Rwanda kandi bakomeze no kwagura ibikorwa byabo.
Umuyobozi w’inama y’ubutegetsi, Marc Holtzman yavuze ko muri iki gihe Banki zitorohewe n’ikoranabuhanga rishya rigenda rizanwa n’ibigo bikomeye by’ikoranabuhanga, ari nayo mpamvu ubu ngo Banki zigomba kurushaho kwegera abakiliya bazo kandi nazo zikagira ikoranabuhanga rigezweho rijyanye n’igihe.
Ati “Nubwo BK ubu ari banki ya mbere mu Rwanda, ntabwo dukwiye kwicara ngo twumve ko twagezeyo, hari ibindi bishya biri kuza muri iri soko ry’imari buri munsi, banki ntizikiri za zindi twari tuzi, ubu hari Apple Pay, Google iri kuza mu Serivise za Banki, hari Kompanyi z’ikoranabuhanga, hari Kompanyi nka M-Pesa,…ibi bivuze ko tugomba kurushaho gutekereza uko twatanga Serivise nziza kurushaho.”
Yizeza ko Serivise z’ikoranabuhanga batanga nka ‘ATM’ n’izindi, ngo muri uyu mwaka bagiye kuzivugurura ku buryo zirushaho kunogera abakiliya babo, ndetse atangaza ko hari ikarita bagiye kuzana muri uyu mwaka izorohera buri muntu wese mu gihugu ariko ndetse n’amafaranga yose yaba akoresha.
Diane Karusisi, umuyobozi wa BK yashimiye cyane abakozi ba Banki ya Kigali bakomeza kwitanga kugira ngo itere imbere, ndetse by’umwihariko ashimira ababizera bakabagana bakaba abakiliya babo.
Karusisi yizeje abakiliya ba BK ko muri uyu mwaka, ubuyobozi bwa banki bugiye kurushaho kubegera no kumva ibyifuzo byabo ku buryo banogerwa na Serivise zayo.
Ati “Twashyizeho uburyo bwo kurushaho kwegera abakiliya bacu, turashaka kuba aba mbere bazaga bagezaho ibibazo bahura nabyo mbere y’undi uwo ariwe wese.”
Karusisi yavuze ko BK igiye gutangiza ubukangurambaga bwo “Kwizigama” mu gihugu hose bakangurira abantu kwizigama, biteganyiriza ejo hazaza.
Ati “Nk’uko mu bizi mu gihugu cyacu ubwizigame buri hasi cyane, bikagira ingaruka mbi ku ishoramari. Turashaka kwegera abakiliya bacu tukabereka amahirwe n’inyungu zo kwizigamira tubafitiye.”
Umuyobozi wa BK kandi yavuze ko bagiye gushyira ingufu muri muri Serivise z’ubwishingizi n’ubwizigame batangiye muri Nzeri 2016.
ndetse n’ishami ry’ikoranabuhanga “BK Tec House”, iyi Kompanyi mu yindi ngo izafasha mu guhanga udushya mu ikoranabuhanga twatuma BK irushaho kwegera abakiliya bayo no kuyiha Serivise zinoze.
Karusisi yavuze ko imwe mu ntego nyamukuru bashaka kugera by’umwihariko muri uyu mwaka ari ukwegereza abakiliya Serivise za BK ku buryo umuntu ashobora gukoresha Telefone ye akaka inguzanyo nto, ndetse agakoresha n’izindi Serivise za BK atavuye iwe.
Karusisi akizera ko izi gahunda zose, no kunoza izisanzwe ngo zishobora gutuma babona byibura abakiliya ibihumbi 100 muri uyu mwaka.
Mu rwego rwo kwizihiza iyi sabukuru y’imyaka 50 kandi BK ngo ifite ibikorwa binyuranye byo gufasha abaturage n’igihugu muri rusange gutera imbere. By’umwihariko uyu munsi batanze Imirasire y’izuba (solar panels) zizahabwa abaturage bakennye cyane, zigafasha abarenga ibihumbi bibiri (2 000).
Igitangira kugeza za 2007, Banki ya Kigali 50% yari ifitwe na Banki Belgolaise y’Ababiligi nyuma Leta y’u Rwanda igura iyo migabane y’Ababiligi.
Mu 2011 Leta y’u Rwanda yashyize ku isoko ry’imari n’imigabane imigabane yayo 25% ifite muri BK, ndetse ikomeza no kongera indi ku isoko buhoro buhoro.
Kuva mu 2012 iyi Banki yatangiye kwagura amashami yayo no muri Uganda na Kenya.
Kugeza ubu niyo Banki y’ubucuruzi ifite ubutunzi bwinshi mu Rwanda. Imibare yo mu Ukuboza 2015 igaragaza ko BK yari ifite agaciro ka Miliyoni 774,1 z’Amadorari ya Amerika.
Kuva mu 2010, BK iza muri Banki 15 za mbere zikomeye mu karere ka Africa y’Iburasirazuba.
Venuste KAMANZI
UM– USEKE.RW
5 Comments
Iyaba bizihizaga iyo myaka yose byibuze ATM department bagatanga services nziza..
Services za BK rwose nasanze atari nziza habe na mba
Amafaranga mwirirwa mudukata bafuhaye cheque ubona mutaturenganya koko??? kuk mutayakata kuri account y’uwatanze cheque mukayaca uwo bayihaye??!!!
Banki zose ni zimwe. Icyo ziba zigamije muri rusange ni ukwiteza imbere. La banque est comme un voisin qui te prête un parapluie pendant la saison sèche et qui te demande de le lui remettre pendant la saison de pluie !
Ko muvuze abakiriya muzinjiza ntimuvuge abanyarwanda muzaha akazi. ndumva nibura abo bakiriya 100 0000 bagomba kubona abakozi 1000 babakira naho bundi ntacyo byaba bimariye abanyarwanda nigihugu muri rusange
ESE KONDEBA NTABAKOBWA BAGIRA BULIYA BK IHEMBITE? KERA BANK YIYUBASHE YAGIRAGA ABAKOBWA BASANEZA NAWE UGAHITAWIBUIRA UKUNTU BAHEMBWANEZA, NONABA RWOSE NDABONANTAHOBATANIYE NABAZA MICRO FINANCES, REBA DISI NUKUNTU ABAKOZI BASHUKULIYE ILIYA CAKE WAGIRANGO INZARA YARABISHE . NUKULI RWOSE BK NKA BANK TWEMERA IRIKUISONGA NIMUIKUBITAGASHYI MUHEMBE NEZA ABAKOZI, EREGA ABOBAKOBWA NINABO BADUKURURA TWEBWE ABA CLIENTS
Comments are closed.