Digiqole ad

Bitwaje umutekano muke bagereka akarengane ku Rwanda – Dr Bizimana

Ubwo yagezaga ku nteko ishinga amategeko imitwe yombi raporo ku karengane gakorerwa u Rwanda hashingiwe ku mutekano muke mu burasirazuba bwa Repubulika Iharanira Demokarasi ya Congo, Komisiyo idasanzwe iyobowe na Dr Senateri Bizimana Jean Damascene yasabye ibihugu bitandukanye n’imiryango mpuzamahanga guhagarika akarengane bikorerera u Rwanda.

Senateri Bizimana Jean Damascene arimo kugeza raporo ku bagize inteko ishinga amategeko
Senateri Bizimana Jean Damascene arimo kugeza raporo ku bagize inteko ishinga amategeko

Iyi raporo yashyizwe ahagaragara nyuma y’aho ku itariki ya 12 Ukwakira 2012, hasohotse raporo z’impuguke z’umuryango w’abibumbye zivuga ko u Rwanda rufite uruhare mu ihungabana ry’umutekano mu burasirazuba bwa Repubulika Iharanira Demokarasi ya Congo. U Rwanda rwatanze ibisobanuro ariko byirengagizwa nkana ndetse bituma bamwe mu baterankunga bagendeye kuri izo raporo bahagarika zimwe mu nkunga bahaga u Rwanda.

Ku bw’izo mpamvu, Inteko Ishinga Amategeko y’u Rwanda yahagurukiye kumenya neza imiterere y’icyo kibazo niko gutumiza Minisititi w’Ingabo Gen. Kabarebe na Ministiri w’ububanyi n’amahanga Louise Mushikiwabo na Minisitiri w’Imari n’Igenamigambi (yari akiri John Rwangombwa) ngo bagire icyo babivugaho

Nyuma y’ibisobanuro byatanzwe muri icyo kiganiro, (hari ku itariki ya 04 Ukuboza 2012). Inteko Rusange y’Imitwe yombi yasanze ari ngombwa kugicukumbura ku buryo buhagije, nuko ku itariki ya 07 Ukuboza 2012, ishyiraho Itsinda rishinzwe gusesengura impamvu zituma ukuri kuvugwa n’u Rwanda ku bibazo biri mu Burasirazuba bwa Kongo kutemerwa n’amahanga.

Kuri uyu wa 6 Werurwe nibwo Dr Senateri Bizimana Jean Damascene n’itsinda rye bagaragaje iyi raporo bamaze amazi asaga abiri bakora. Nk’uko byagarutsweho muri iyi raporo y’amapaji 160 ngo u Rwanda rukorererwa akarengane n’ibihugu bitandukanye ndetse n’imiryango mpuzamahanga kandi rurengana.

U Rwanda ruzira ibibazo rutateye

Nk’uko iyi raporo ibivuga ngo abantu bose bikoma u Rwanda bakavuga ko ibibazo biri muri Congo biterwa n’u Rwanda kandi iki kibazo gishingiye ku mateka yaranze iki gihugu kuva kera cyane mu mwaka w’1884-1885.

Aha Dr Bizimana yavuze ko icyo gihe ubwo ibihugu by’Afurika byaterwaga imirwi hari ibice bitandukanye by’u Rwanda birimo Intara za Masisi n’ikirwa cy’Ijwi byari byometswe kuri Repubulika Iharanira Demokarasi ya Congo.

Ubwo ibyo bice byajyanwaga muri Congo hagiyeyo abantu bavuga ururimi rw’ikinyarwanda, ndetse ngo uko imyaka yakomeje kugenda yicuma niko abo bantu bavuga ururimo rw’ikinyarwanda bagiye bateshwa agaciro ndetse bakabangamirwa bikomeye.

Dr Bizimana yavuze ko muri Congo bigeze gutora itegeko riha ubwenegihugu abo banyekongo bavuga ikinyarwanda, ariko byaje kuba iby’ubusa kuko kuwa 29/06/1981 abadepite batoye itegeko ribambura ubwenegihu, gusa ngo uwari Perezida yanze kurisinya kuko yabonaga ko rizateza amacakubiri.

Ntibyarekeye aho kuko akarengane n’ivangura bikorererwa abavuga ikinyarwanda byakomeje kuburyo no mu mwaka w’1991 ubwo i Kinshasa habaga inama yiswe “Conference National” abavuga urwo rurimi basohowe shishi itabona.

Bamwe mu ntumwa za rubanda barimo kugezwaho raporo
Bamwe mu ntumwa za rubanda barimo kugezwaho raporo

Ikibazo cyanze gukemuka ahubwo kigaba amashami

Uku kudaha agaciro abakongomani bavuga ururimi rw’ikinyarwanda byakomeje kugenda bikurura umwuka mubi haba ku butegetsi bwa Mobuto ndetse na Desire Kabila.

Abakongomani bavuga ikinyarwanda bakomeje guharanira uburenganzira bwabo ndetse hagenda havuka imitwe itandukanye irimo za RCD, CNPD n’iyindi, gusa ikibazo ngo cyakomeje kuburirwa umuti nk’uko Dr Bizimana yabigarutseho muri iyi Raporo

Ibi ni nabyo ngo byaje gutuma haba amasezerano yabaye kuwa 23 Werurwe 2009, CNDP igirana amasezerano na Congo ariko nayo ntacyo yagezeho; ibi byanatumye havuka umutwe witwa M23 umaze iminsi uhanganye na Leta iyobowe na Joseph Kabila.

Basabwe kureka kwikoma u Rwanda

Mu myanzuro ikubiye muri iyi raporo yatangajwe uyu munsi, itsinda ryayikoze ryasabye inzego zitandukanye kwita ku kuri kwateye ikibazo aho guhora bashaka kugereka ibibazo ku Rwanda barurenganya.

Iri tsinda ryasabye Akana k’umuryango w’abibumye gashinzwe amahoro ku isi gukora ubushakashatsi bwimbitse ku gitera intambara yo muri Congo, kunoza uburyo bashyiraho impuguke zoherezwa muri Congo no gushyiraho uburyo bwo kugenzura imikorere yabo; kuko byagaragaye ko abiswe inzobere batari bashoboye. Ibyo ngo bigaragazwa n’uko abantu batatu kuri batandatu bari bagize itsinda ryasohoye raporo yavugaga ko u Rwanda rwafashije M23 batari bujuje ibisabwa.

Ako kanama kandi kasabwe gufatira ibihano impuguke zako zitubahiriza amategeko zimena amaganga, kwamagana ivangura rikorerwa abaturage ba Congo cyane cyane abavuga ikinyarwanda.

Iri tsinda ryanasabye Akana k’umuryango w’abibumye gashinzwe amahoro ku isi guhindura abagize itsinda ry’inzobere za Loni bashinzwe gukora ubushakashatsi muri Congo kuko ngo barimo abantu babogamye kandi banga u Rwanda na Perezida warwo Paul Kagame.

Iri tsinda ryanasabye ako kanama kureka gushingira kuri raporo z’imiryango nka Human Right Watch, Amnesty International n’iyindi kuko baba bishakira inyungu aho gushakakira akarere amahoro.

Perezidante w'Inteko ishinga amategeko (iburyo) aganira na Senateri Bizimana nyuma kubagezaho raporo y'amapaji 160
Perezidante w’Inteko ishinga amategeko (iburyo) aganira na Senateri Bizimana nyuma kubagezaho raporo y’amapaji 160

Mu byasabye ibihugu by’amahanga bitandukanye harimo: Kubahiriza amasezerano y’ubutwerereane bifitanye n’u Rwanda, kwitondera inyandiko zose zisebya u Rwanda, kudahagarika inkunga zigenerwa u Rwanda kuko ziba zigamije kuzamura ibikorwa by’amajyambere n’ibindi.

Muri iyi myanzuro kandi, imiryango mpuzamahanga yasabwe kwirinda gusebya u Rwanda no kurukomanyiriza mu byo batangaza, kureka gukoresha no gukorana n’amashyirahamwe y’Abanyarwanda n’Abanyekongo bagamije gusebya u Rwanda. Iyi miryango kandi yasabwe kwirinda kugura amakuru n’ubuhamya babanjye gutanga amafaranga cyangwa izindi ndonke nk’uko bagiye babikoma mu myaka ishize.

Mu bushakashatsi bakoze, abagize iri tsinda bifashishije inyandiko zitandukanye zirimo raporo zagiye zikorwa n’imiryango mpuzamahanga yaba iya Leta n’itari iya Leta ku kibazo cy’umutekano muke mu burasirazuba bwa DRC, bifashishije kandi impuguke zinyuranye ku kibazo cy’umutekano n’amahoro muri aka Karere, bifashisha abatangabuhamya n’inzego zagiye zigira uruhare mu gushakira umuti iki kibazo.

Abagize iri tsinda banagiye muri Repubulika Iharanira Demokarasi ya Congo baganira n’abantu batandukanye barimo abayobozi, abahohotewe, MONUSCO n’abandi.

Daddy SADIKI RUBANGURA
UM– USEKE.COM

0 Comment

  • Nta kindi Bizimana yari kuvuga, ntibyari nagombwa kwirirwa birushya ngo barashyiraho commission. None se ko atavuga icyo aba bantu bose bangira u Rwanda, none se niba yikomye HRW, Amnesty, na UN ko atatubwiye we organization yishimiye kandi ashaka. Biteye agahinda. Ariko kuki bumva ko unenze u Rwanda wese arwanga? None se twemeze ko mu Rwanda byose ari shyashya nta nenge? Icyakora ngo umusazi arasara akagwa ku ijambo areruye atubwira ko Laurent Kabila yazize u Rwanda..

    • Icyo utazi ni iki se wowe uretse kwirenga giza? harya ngo ukurikiye abo bazungu bagushuka? wapi bwana! nawe nubwo wabajya inyuma ntabwo bagukunda. nta narimwe umuzungu yakunze Africa nushaka umushyigikire cyangwa ubireke. Please tandukanya kunenga no gushinjwa ibinyoma! u Rwanda rurashinjwa ibinyoma ntabwo rurimo kunengwa. Ntacyo bitwaye ariko, Abana b’uRwanda bazajya bakomeza bagaragaze akarenga nubwo hatazabura inkoma mashyi kubazungu nkawe.

      • Umbabarire nkubaze none se wowe wakunze umuzungu ryari ? Niba ufite umutima mwiza wakagombye kumva ko umuzungu agera ho nawe akamera nkawe nawe akikunda akumva ko nawe agomba kurya nkawe. Nagusaba ukamwima kandi afite ingufu azikoreramo. Arega mukinyarwanda baravuga ngo ingufu nke zitera ubugwaneza niba wumva ko ukubwiye ukuri wese ari inkomera mashi umunsi umwe uzabona ijuru rikuguyeho twerebera.

    • UN ikwiye kwita kuri kiriya kibazo kuko umuzi wacyo nkuko Bizimana yabigarutseho ushingiye kuli partage de Berlin ( 1884) na intengibilité des frontières héritées par la colonisation ya U A .
      Niba hatabayeho ubutabera ngo ubutaka bwometswe kubihugu bujyane n’abari bahatuye isi izatungurwa nuko kiriya kibazo kizafata indi ntera kuko uno munsi ni Congo , aje bishobora kwaduka no muri Uganda cyangwa Tanzania niba ikibazo kiri mu congo kidakemutse ku buryo nakwita préventif.
      None se niba iriya teritoire uko ingana uko yarituwe muri iyo myaka abo bantu batemererwa Nationalité bajya he?
      Harabibeshya ngo ntibibareba ngo sa batutsi ariko nabo ejo bagerwaho.
      Union Africaine na U N baba bakwiye kwita kuri kiriya kibazo kuko ab bita impuguke usanga ari ba Rusahurira mu nduru bakora kuburyo akavuyo kakomeza imbehe zabo ntizubame, batitaye ku buzima cyangwa ku mutekano w’akarere.

      • Musema ibyo uvuzi sibyemeye na gato. Ubu urashaka ko dusubira i Berlin ho mu 1884. Icyo nigikemuka, abandi nabo bazavuga mbere y’aho ko bari bafite ubutaka bwabo aha n’aha. Twemera uko imipaka yakaswe, ahubwo dushyire imbere amahoro. Ubuse Congo itekanye, si umugisha ku rwanda??!! Ngaho bwira.

        • Nagirango mbwire Veritas ko ntamusubiza i Berlin kuko igitekerezo cyaruko ahubwo partage yitirirwa Berlin yakwemera ko niba ubutako bwometse kuri Congo ababutuyeho nabo baba babaye abanyekongo automatiquement niyo baba bavuga ikinyarwanda , ariyo mpanvu nanabifatanije niriya principe ya Union Africaine ya intengibilité des frontières héritées de la colonisation.Kuko bibaye uko ntabapfa imipaka cyangwa ngo baryozwe ko batavuga ururimi rwaho bometswe batabyihitiyemo.

    • Wowe Yadudu, ibyuko L.Kabila yazize u Rda ubisomye hehe? waguze lunettes niba utabona!

    • Yemwe vs n’etes pas patriotes, mwe ndabona muvugira ababasenya, n’uko mukomeze mwisenye ariko byaba byiza mwikubise agashyi mugashyigikira igihugu mukubaka urwababyaye.

    • Ariko ubunyarwanda bwawe bushingiyehe ko numva warugambanira!!! ese wowe ubona biriya
      birego ari ukuri?
      niba ari ukuri wakoze ubushakashatsi bukubiyemo ukuri maze ukarenganura abanyekongo kuko niba urwana rutarengana congo irarengana.Gusa ikinyoma ntikiramba.Imana ifashe u Rwanda, abanyekongo bavuga Ikinyarwanda naho ababangabo sibo Mana!

  • Unva baraduthuye,nigute gen.
    Nkunda congo na ict bamusha
    Ka ngo abazwe ibyo aregwa
    Ukamwimana ukavuga ko
    bakurenganya?

  • Mbona byarabayobeye!! Sindumva muvugira abaturage ahubwo muvugira ubutegetsi!!

    • Iyo bavugiye igihugu se baba batavugiye abaturage? ee! uziko ufite ubwenge butari bwinshi! pole sana!

      • Bavugira ubutegetsi, ntiyigeze avuga ko batavugira igihugu. Kandi wowe ufite ubwenge bwinshi, ujye unavugisha ukuri.

        • aravuga ngo afite bwinshi se yabupimiyehe ngo natwe tuhagane. Abanyafurika turi beza muguhimba amagambo gusa: agaciro,compatriote, patriotisme nandi ntavuze uzasanga mubanyapolitique kandi ngirango bubahirije 1 % yibyo bavuga twatera imbere nkabandi aho kumva ko bagomba guterana bakarinda ibehe yabo gusa aho kurinda iyababatoye niba baba babatoye koko kuko njye mbyangora kubyumva iyo amatora yagiwe mo nabantu 100% maze hagati ya 75 na 100 % bagatora umuntu umwe keretse ari amatora yabasazi naho ntawabyumva. Kandi kudatorwa kwabo nibyo bituma barinda imbehe yabo iyo batorwa bagombaga kurinda ababatora kuko nibo bakagombye kubagenera imbehe ni abakozi babo aho kubabesha.

  • Rwanda uragana he??????????????

  • Kuki muhora mucuranga inanga imwe gusa? Ibyo abayobozi bacu babivuze bihagije wowe rero ntacyo utwunguye tutari tuzi.

    • copy paste kabisa nkaba bahemberwa iki

      • Impamvu basubiramo bimwe bagirango nibyo biri bibubigire ukuri.

  • Nyamara abayobozi bacu nta
    Patriotisme bafite ntibashobo
    ra narimwe kuvuga ikosa ly
    a leta kabone niyo impumyi
    Irireba.

  • ibyo senateri bizimana yagaragarije inteko y’urwanda nibyo rwose.kuva mu mwaka 1994 nyuma ya genoside yakorewe abatutsi,leta yahagaritse genoside ntagahenge namba yariyabona kugezubu aho ihanganye nabatarava ku izima babanyamahanga ndetse nabamwe mu banyarwanda bokamwe nivangura rya moko bigishijwe kuvakera.babanje kurwanya leta yacu bakoresheje intambara nyuma babonye ntacyo bagezeho bakurikizaho itangaza makuru,imiryango y’ikiremwamuntu,ubucamanza bufifitse ndetse n’ubuhanuzi bwinshi bukoresha imbaraga z’umwijima.nkurugero rwa hafi reba muri kongo abirirwa bica bagafata abagore ku ngufu ntibavugwa nyamara abaharanira guhagarika ako karengane bahita bahabwa ibihano na l’onu ndetse bagahabwa za manda zo kubatamuri yombi.ibi rero bigaragaza uburyo imigambi ya bampats’ibihugu irwanya abantu bose babanyabwenge baba baberetse amafuti yabo nyamara bakiyibagiza ko isi yacu twayihawe twese na rurema.muhumure banyarwanda IMANAyacu irahari iba yitegereza ibyo byose rugirirwa, ntabwo izabakundira ninacyo gituma urwanda rutaneshwa kugezubu.

  • Badushyizeho ariya makosa kuko twigize abapolisi mpuzamahanga mugihe twafungaga Nkunda bityo tumubuza guharanira uburenganzira bwe. Birashoboka ko ikibazo cya Congo cyari gucyemuka natwe tukagira umutekano n’amahoro tubanye neza n’ibindi bihugu. Batubonyemo ko bashobora kudutera ubwoba tukarwanya m23, ibyo lero biduhe isomo rikomeye. Icyindi ese twebwe iyo Museveni aza kuba yarafunze bamwe mubayoboye urugamba rwo kwibohora, ntitwari kuba tukiri mukarengane nk’ako impunzi z’abanyekongo ziri mu Rwada zifite? URwanda rwari rukwiye kugira ubushishozi mumasezerano tugirana na Congo kuko bahindagurika nk’igicu, byaba ngombwa tukabatera umugongo tukabana n’ibindi bihugu kugirango tutazahora turyozwa ibibazo byabo.

  • Arikomana tabara urwanda rwacu,mwabavandimwe mwe mwese nabuvise ariko jye icyo nakogeraho nuko umunsi umwe mutazi abana bacu cg se twe tuzabohora urwanda urwanda mvunga ni masisi,ruchuru,idjwi,mbese nord kivu na sud kivu mwe muravuga ntabwo muhazi muzana hasure muharebe muzahava mumenye ubugome bwabazungu,mujye munasoma muzasobanukirwa uburyo mose ya vanye ubwoko bwabo muri ejipty.

    • @mose abantu nkawe nibo
      Nimwe muzana ibabazo wibuk
      e90 saddam yigarurira kuwait
      kubera oil wibuke uko byamugendekyeye.twitonde

  • Seul Dieu sait ce qui se passe en réalité.
    Nous, nous ne sommes ques des hommes pouvant changer à tout moment.

    Je prie pour les pauvres rwandais, ceux-là memes qui ne savent pas ce qui se trame dans les hautes sphères, mais qui sont les premiers à subir des conséquences.

    Que Dieu nous bénisse et nous pardonne.

    • Apparemment Maniraho lui est averti de ce qui se trame à l’horizon et se tait, et pourtant il se contredit en précisant que seul Dieu sait ce qui se passe en réalité nous dit il.

  • Njye narinzi ko u Rwanda barurekuriye inkunga kera ! Kuva Ubwongereza ndetse n’Ubudage byakwemera guha inkunga u Rwanda se ikibazo kirihe?

    Ahubwo ikibazo mbona ni uko u Rwanda rwagiranye ibibazo na Congo kuva inkotanyi zafata ubutegetsi mu Rwanda naniho umutekano w’akarere k’iburasirazuba bwa Congo kagize umutekano muke , none se mwigeze mwumva abakongomani bavuga ikinyarwanda muri Congo barwana na leta yabo mbere y’1990? None se ibyo bibazo by’abavuga ikinyarwanda u Rwanda ruburana bivumbutse kuri leta ya FPR iri mu Rwanda? Ese ko u Rwanda rwibagirwa ko rufite FDLR muri Congo rudashaka kuvugana nayo kandi ari abanyarwanda atari abakongomani !

  • Ariko rero tujye tunagira umutima wo gushyira mu gaciro; ubwo bavugaga ko u Rwanda rufite ingabo muri Congo, abategetsi bacu bararahiye bati nta ngabo dufiteyo; aho bokerejwe igitutu, ingabo zirenga 350 zitahuka ku mugaragaro!

    Iyo abagize inteko ishingamategeko bihanukiriye bakigaragaza kuriya nyuma y’umwaka wose bicecekeye, sinzi niba ari ugukunda igihugu koko kuba kubashishikaje! ku bwanjye Komisiyo nta mpamvu zayo zo kubaho!
    Ikindi umuntu atabura kwibaza, ni igihe tubwirwa ko inkunga zatangiye kurekurwa n’ibihugu by’amahanga, nyamara twarangiza tukayifatira mu gahanga, sinzi niba ari Politiki tuba dukora. Wagira ngo ni Ghadafi, Hugo Chavez, Ahmadinajadi, Castro,…nigeze mbona kuri TV!

    Erega u Rwanda si Akarwa, ni igihugu gifite aho gihurira n’ibindi, igihugu kidashobora kwibeshaho nta nkunga y’amahanga!

  • Mu rwanda ntabavugizi barubanda bahaba,hibereye inkoma mashyi gusa. Birababaje ko nabize ubu bari mu rwanda bahindutse ibigoryi bagahitamo kwanga ukuri ntacyo gutwaye,ahubwo bagahitamo kwimika ikinyoma kigahabwa intebe. Nyumvira nkiyo njiji ngo ni dogiteri mubiki,mukinyoma cg mugusehera indaye? Ukuri kuryana mujisho ariko ngo guca muziko ntigushya. Mukomeze mudushuke,ariko iminsi yigisambo irabaze. Muzagaragara mukorwe n’ikimwaro. Abo bavugizi barubanda batajya impaka ngo bavuguruze ibinyoma nkibyo baba bagejejweho,ni abavugizi bwokoki? Ibyo mu Rda bisigaye biteye isesemi. Mukurikire umukino. Ikibuga cyanyereye nond musigaye kumatakirangoyi. Congo muyikure mumutwe itabasama. Mbwira abumva.

    • nkurikije ibyowanditse,abavugizi ba rubanda kuriwowe, ni basowanyu bakirukanka mumashyamba ya congo, kubera ibyo basize bakoze. umunyabwenge kandi niwowe leta yahaye uburyo ukiga ntavangura iryo ariryo ryose, none icyo uyitura nukuvuga amagambo nkaya. akabaye icwende ntikoga koko. ngo niyokoze ntigashira umunuko.

  • YEGO RATA BA SENATERI BACU, NIBURA MWAGUSHIJE KU NGINGO, naho ureke TONY BLAIR hari ukuntu njya mbona anyuzamo akatuvangira. Muti gute?
    NK’UMUNTU ISI YIZERA, NTABWO YERUYE NGO AVUGE KO U RWANDA rudafasha M23. Aho kwerura usanga avuga ngo ikibazo cya CONGO ntikigomba kureberwa ku ruhande rw’u Rwanda gusa, ubundi ugasanga arashishikariza amahanga gufasha u Rwanda kuko rukoresha inkunga neza, kandi ko rumaze gutera imbere mu bukungu, nyamara aba akwiye no KUVUGA KO U RWANDA RUDAFASHA M23. Nta n’ubwo arerura ngo yamagane IBINYOMA BIRI MURI ya Raporo y’abiyita aba EXPERTS ba UN. Jyewe rwose hari ubwo ibisobanuro bye mbona bitagusha ku ngingo neza.

    • Ariko mwagiye mureka kuba indashima, Tony Blair ni iki atakoze avuganira u Rwanda?

    • ariko sha FERARI SAYS nukuri uwambwira amashuri ufite kuko ndabona isesengura ryawe rirenze rikaba riruta umuntu wintiti nize mumwaka wagagatatu witwaga JORIJI BANETI kuko ndabona amashuri BANETI yize akurengeje ho nkumwaka umwe gusa niba mutarize hamwe mukomoka mumuryango umwe

  • mureke twibonere inkunga za mahanga ubundi uRWADA rwibere paradizo,ubundi ibya CONGO mubiharire aba congolese

    • uvuze ukuri, nuko ntakuzi ariko mba nguhaye agacupa. tureke kwivanga mu bya congo, kabisa tubirekere aba congolese…

  • ubwenge bwaragabanutse hiyongera amayeri n’imitwe byo gushaka cash.
    Mwanyumviye imyanzuro ya commission y’abasenateri… Ubwenge burimo koko ni ubuhe??????
    Ko baduhinzeho ngo nta nkunga none twiheshe agaciro, ya mafranga y’agaciro arihe??? Akora iki??? Acunzwe nande????
    Ko inkunga zagatutse, zigasanga agaciro gahari, ni iki kiyongeye ku byagombaga gukorwa????

    Mureke gukomeza kutubeshya no kutumaramo amaraso, dore ko kuturya imitsi mwabigize intego.

  • Ariko u Rwanda rwaragatoye:Dr Mugesera,Dr BIZIMANA, Yewewe ni za njiji zize MUZEHE wacu ajya atubwira!!! Umudogiteri muzima bamushinga komisiyo akamara amezi abiri anyunyuza imitsi ya rubanda kenshi runashonje yarangiza agaserukana indirimbo imaze imyaka kwisoko! ibi ni ryari bitavuzwe? none se ubu kubisubiramo hari ubwenge burimo!!iyo akora analyse ihwanye numudogitere ufasha uRwanda gutera imbere.!!Ubundi se ko Rwangombwa yabwiye intumwa za rubanda (nako z’imiryango yazo)ko ubukungu bwiyongeryeho 7% bakamuha amashyi inkunga barashaka iziki? erega mu miryango yabo ho ubukungu buriyongera buri mwaka ko dusora bagahembwa se,ikindi baganya n’iki??

Comments are closed.

en_USEnglish