Digiqole ad

Bitunguranye u Rwanda na Sierra-Leone byakuwe muri Big Brother Africa

Bitunguranye kuri uyu wa mbere tariki01 Nzeli, ishami rya Televiziyo M-Net ya AfricaMagic na Endemol SA, abategura irushanwa rya “Big Brother Afrca” batangaje ko u Rwanda na Sierra-Leone bitakitabiriye irushanwa ry’uyu mwaka rizatangira ku mugaragaro ku cyumweru tariki 07 Nzeli kubera impamvu zitandukanye zirimo iz’ibyangombwa.

Bamwe mu bahabwaga amahirwe yo kuzaserukira u Rwanda harimo Frank Joe (hejuru iburyo) na Arthur Nkusi (hasi ibumoso)
Arthur Nkusi (ibumoso) na Frank Joe nibo bahabwaga amahirwe yo guhagararira u Rwanda

Abategura iri rushanwa batangaje ko igihe gisigaye ari gito kandi imyiteguro yo kuzuza ibisabwa ngo abazahagararira u Rwanda na Sierra-Leone bahabwe ibyangombwa dore ko bisigaye binagoye, bityo hafatwa umwanzuro wo kubakura mu bazahatanira Big Brother Africa.

Mu itangazo rigenewe abanyamakuru M-Net na Endemol SA basohoye bashimiye buri umwe wese wari wakoze uko ashoboye ngo Abanyarwanda n’Abanya-Sierra-Leone binjizwe muri Big Brother Africa n’ubwo bitakunze.

Kandi ngo barizera ko n’ubwo uyu mwaka bidakunze mu irushanwa rizakurikiraho Abanyarwanda n’Abanya-Sierra-Leone bazaba bujuje ibisabwa byose noneho bitabire irushanwa.

Big Brother Africa ni irushanwa ry’imibanire, aho bahuriza hamwe mu nzu abantu bavuye mu bihugu bitandukanye, imbere y’amacamera hanyuma uko babaho bikajya binyura umunsi ku wundi ku mateleviziyo ari naho bahera batanga amanota, bamwe bavamo kugeza hasigayemo uryegukana.

Ni irushanwa kandi rifite ibihembo biri hejuru dore ko umunyanamibia uheruka kuryegukana yahembwe ibihumbi 300 by’amadolari ya Amerika ($ 300 000) asaga amafaranga y’u Rwanda Miliyoni 200.

Nyuma y’uko bitangajwe ko mu irushanwa ry’uyu mwaka Abanyarwanda nabo batumiwemo, abantu benshi biganjemo abasanzwe bari mu ruganda rw’imyidagaduro “Showbiz” bari barishidukiye ndetse n’amajonjora y’uzahagararira u Rwanda bayitabiriye ari benshi.

Hari amakuru avuga ko Sierra Leone ivanywe muri iri rushanwa kubera ko muri iki gihugu havugwa indwara ya Ebola, naho u Rwanda ngo rwaba rwazize imibanire itari myiza hagati yarwo na South Africa.

UM– USEKE.RW

en_USEnglish