Digiqole ad

Bismack Biyombo wa Orlando Magic muri NBA araza mu Rwanda

 Bismack Biyombo wa Orlando Magic muri NBA araza mu Rwanda

Umukinnyi mushya wa Orlando Magic yo muri NBA, Bismack Biyombo Sumba agiye kuzana n’inshuti ze mu Rwanda, gukina umukino wa gicuti n’ikipe (selection) y’abakinnyi bakina muri shampiyona y’u Rwanda.

Yari yafashije Raptors kugera ku mukino wa nyuma wa Eastern Conference
Yari yafashije Raptors kugera ku mukino wa nyuma wa Eastern Conference

Bismack Biyombo ukomoka muri Repubulika iharanira Demokarasi ya Congo ukina muri shampiyona ya basketball muri Leta Zunze Ubumwe za America (NBA) ategerejwe i Kigali kuri uyu wa gatatu tariki 13 Nyakanga 2016 saa 18h.

Nkuko Umuseke wabitangarijwe n’umujyanama mu bya tekinike muri FERWABA, Richard Nyirishema, ngo azaza n’inshuti ze bakine umukino wa gicuti na selection y’abakinnyi bakina mu Rwanda.

Uyu ni umwaka mwiza muri Basketball y’u Rwanda, ibihangange mu mukino wacu bikomeje kuza kuko muribuka ko Dikembe Mutombo nawe wakinnye muri NBA aherutse mu Rwanda.

Bismack we azanazana inshuti ze bakore ikipe ya Biyombo All Stars. Bakine umukino wa gicuti na selection y’abakinnyi hano mu Rwanda, ikipe izitwa Patriots All Stars kuko umuryango wa Patriots BBC ari wo wagize uruhare mu kuzana iki gihangange.” – Richard Nyirishema

Mbere y’uyu mukino wa Biyombi All Stars vs Patriots BBC All stars uzaba 18h (kwinjira ni ubuntu), hateganyijwe umukino wa gicuti w’ikipe y’igihugu y’abatarengeje imyaka 18, na IPRC Kigali.

Bismack Biyombo w’imyaka 23, ni umukinnyi mushya wa Orlando Magic, umwaka ushize yakiniraga Toronto Raptors.

Yafashije iyi kipe kugera ku mukino wa nyuma wa Eastern Conference) batsindwa na Cleveland Cavaliers.

Biyombo Sumba Bismack yavukiye i Lubumbashi mu kwa munani 1992, afite imyaka 16 umutoza wo muri Portugal witwa Mario Palma yamubonye mu marushanwa y’abato muri Yemen aramushima ahita amushakira uko ajya kwitoza muri Espagne, ku myaka 17 yahise atangira gukinira ikipe ya Fuenlabrada-Getafe Madrid.

Mu 2011 nibwo ikipe ya Sacramento Kings  ariko nyuma gato ihira imugurisha muri Charlotte Bobcats (ubu yitwa Charlotte Hornets), muri Nyakanga 2015 nibwo yasinye mu ikipe ya On July Toronto Raptors agerana nayo muri Final Iburasirazuba.

Tariki 7 Nyakanga 2016, Biyombo nibwo yasinye mu ikipe ya Orlando Magic.

Bismack Biyombo ahanganiye umupira na LeBron James mu mukino wa nyuma w'igice cy'Uburasirazuba
Bismack Biyombo ahanganye na LeBron James mu mukino wa nyuma w’igice cy’Uburasirazuba
Ubu ni umukinnyi mushya wa Orlando Magic iba muri Leta ya Florida
Ubu ni umukinnyi mushya wa Orlando Magic iba muri Leta ya Florida

Roben NGABO
UM– USEKE.RW

4 Comments

  • ARIKO DISI ABAKONGOMANI BAFITE ABASIPORUTIFU BENSHI BARI KU RWEGO RWO HEJURU…

  • Game n’itariki ryari? FERWABA nta website ifite?? Poor planning

  • Bienvenu Biyombo l un des meilleurs pivots de NBA

  • Bamurishya anaghe se buriya? Ese aziko Nzaramba yaciye ibintu?

Comments are closed.

en_USEnglish