Biravugwa ko Isimbi Deborah Miss NUR 2012 atwite
Aya makuru araturuka ku kuba bivugwa ko Isimbi Deborah w’imyaka 21 gusa, kuwa 6 Mata 2013 azarushinga n’umusore w’ikigero cye nawe wiga muri Kaminuza y’u Rwanda.
Nta yindi mpamvu uretse ngo kuba yaba atwite inda yatewe n’uyu musore bityo igisubizo gishoboka akaba ari ukuba imiryango yabo igiye kubashyingira.
Isimbi Deborah yiga mu mwaka wa kabiri muri Kaminuza y’u Rwanda mu ishami ry’ubugeni, itangazamakuru, ivugururamibereho (Faculty of Arts Media and Social Sciences).
Ibi biravugwa kuri uyu mukobwa nyuma y’iminsi 394 atorewe kuba Miss Campus 2012 mu muhango wabaye tariki 21/01/2012 muri Kaminuza y’u Rwanda imbere y’abanyeshuri benshi ba Kaminuza ndetse n’umubyeyi we Umuvugabutumwa ukomeye Antoine Rutayisire wari waje gushyigikira umukobwa we.
Abanyeshuri ba Kaminuza batuye ahitwa i Madina ku nkengero za Kaminuza y’u Rwanda bamwe muri bo banze gutangazwa amazina batubwiye ko baturanye na Deborah ubu wibanira mu cyumba kimwe n’umusore bivugwa ko yamuteye inda witwa Safari Bryan banigana mu ishuri.
Isimbi Deborah ntabwo abasha kuboneka kuri Telephone ye igendanwa, ndetse umubajije kuri iyi ngingo amwegereye ahitamo kutagira icyo amusubiza.
Bibaye impamo, Isimbi yaba ari undi Nyampinga utewe inda mu gihe acyambaye ikamba nyuma ya Miss Rwanda 2009 Bahati Grace wabyaranye n’umuhanzi K8 Kavuyo ubu bakaba bibanira muri USA.
Plaisir MUZOGEYE
UM– USEKE.COM
0 Comment
Mbega ba Miss ibyo badukoreye, mbega urugero bari guha bashiki bacu bato!!!!
Sha abasore ntiboroshye hanze aha kbs, bigize ba rutikura neza neza
abapyatuzi s’abantu kabisa!!!
Ariko ba nyampinga bacu kuki bakunda gukorera aho, campagne ya préservatif ikwiye kubageraho
aramaze.abashaka ingero zo gukurikiza bajye basoma bibiliya kuko nta mwana w’umuntu wo gukurikiza kuko buri wese ari umunyacyaha.miss komera rero wibyarire wirerere,abakuvuga utarabikora agutere ibuye nkuko Yesu yabivuze
Njye ntabyo ndakora, narifashe.
aramaze mbisubiremo ngo aramaze.mind your own business that Deborah’s and his man business
Niyihangane siwe wambere uyitwaye , inshuti n’abavandime babashyigikire bubabake urwabo
Itandukaniro nyine ararikoze
ubundi se Pasteur arabona atari yamushoye mu ngeso mbi, harya ngo ni ukugirango akunde avugwe?abe star?Satani aberetse ko batiganye, iyo amureka ubu niyo atwita nta n’uba abizi none abashyize ku ka rubanda!!Ni ubundi ba pasteur b’iki gihe bakunda iby’isi wagirango nabo ntibazi iyo bajya!Gukina miss se tuvuge ko bikomoka kuri Christ ku buryo Pasteur akwiye kubishyigikiramo umwana we?Ahandi ho banambara isiripe yonyine bakareba ko afite imbere heza, ngayo ng’uko!babashyingire, babjye banabaha ibibatunga kugeza bakuze kandi n’iryo sezerano Imana ntiryemere keretse niba babashyingira nk’abagabo n’abagore!
Kuba nyampinga ari umuntu nk’abandi nta kibazo mbibonamo kuko ntabijijwe gukunda no gukundwa ahubwo jye ikintangaje ni ukubona umukobwa wa pasteur yifatisha amafoto asa n’uwamamaza inzoga!
Ninde wakubwiye ko ba Pasteurs bazirana n’inzoga? Ni wowe usigaye utabizi barivugira ngo “aragowe unywa Vino ibishye naho kunywa iryoshye ni ukwiyubakira umubiri”. Rutayisire ninde wakubwiye ko atanywa inzoga? Uretse nawe hari abiharaje Skol ngo ntitera Diabète ubu niyo bagize ifunguro ryera. Ujye ukurikiza ibyo bavuga ntugakurikize ibyo bakora!!!’
ikibazo si ugutwita, ikibazo n’uko abo ba miss babatora babita ba nyampinga icyitegererezo nuko bagakora ibyo ikindi n’ukuntu pasiteri uwo yari yabishyushyemo, ndibuka ko yakanguriraga abantu kureka abana babo bakajya bajya mu bintu bya miss… ko ntaho bihuriye n’ingeso z’ubusambanyi n’ubundi burara ahubwo bituma abakobwa bigiramo confidence bagatinyuka…..none ndorera !!!!
Kuba yarabonanye n`uwo musore ari Miss cg ari umwana wa Pasteur si cyo kibazo cyane kuko kuba Miss cg umwana wa Pasteur ntibimukuraho kuba umuntu ufite umubiri, ukunda agakundwa kandi watwarwa n`ibyumviro birwara abandi. Ikindi kenshi abana b`abapasteur si ko bose batera ikirenge mu cyabo uretse ko abapasteurs bamwe nabo ubu basigaye biyunyuguza udukumi n`utugore twiza dutandukanye. ( Gusa uko nzi Pasteur Antoine Rutayisire iyo ngeso we ntayo muziho kugeza ubu nta n`iyo namwumviseho) Ikibabaje rero ni ukuba abakobwa bacu biga Kaminuza n`amashuri makuru babarwa mu bajijutse bemera gukora imibonano idakingiye n`umuntu utari umugabo basezeranye. Sensitization mu ikoresha ry`agakingirizo iracyakenewe cyane mu rwego rwo kwirinda ubwandu bwa HIV ndetse no gutwita bitateguwe.
bareke babarye baba biyemeye!!!
abaha urugero se yarababyaye?yamaze yamaze namwe niko mwavutse hari uwavukiye inyuma se mwese si imbere?
Isimbi muvandimwe ihanganire ibyakubayeho kd ubyakire!!! Umwana avuke umuhe urukundo! Birumvikana haribyinshi umwana w’umuntu ategenya ariko Nyagasani abategura byinshi kuritwe! IMANA ikurinde!
Ikibazo si uko ari miss,iby’uko ari umwana wa Pasteur byo nimubireke kuko se niwe pasteur kandi umwana ntiyabimuhitiyemo. Umwana rero siwe pasteur nimumureke. Ikindi kandi abavuga ngo niwe wamushoye kuko yamushyigikiye ngirango ntimurabyara. Umunezero w’umwana ni ikintu gikomeye mu buzima umubyeyi ashakisha ni gute se yari kunanirwa kuza kumuba iruhande muri biriya birori bye byo kwambara ikamba hari ubwo byari ibyo kumusambanya? Ntaho bihuriye ntitukitiranye ibintu. Niba umwana yaratwaye inda bibaho n’ubwo atari ibyo twashima ariko ca arrive kandi ntibisobanuye ko aribyo ababyeyi be bamutumye. Iyaba Imana yari idufashije rukubakwa rugakomera nta bindi
Bareke bavuge nibarambirwa bazaceceka.
MBEGA URUGO 21ans AHUBWO TUBASENGERE KUKO NDABONA ARIMIGURUGO GUSA
Ahahaaa!!!ibyandagaye birandururwa di!!agapfundikiye gatera amatsiko!!nimureke uduhungt dufite swaga tubahekenye!!none se ntibaba baruta abandi ubwiza???bagomba gukoresha amatalanto yabo!uwangira umuhungu nkagira na cash ngo urebe,miss nur mpekenya,miss kist mpeke….,miss sfb,miss wote,ngahekenya,none ko batimana!!!!
Big up sister!
Iyo mutwereka n’uwo mu type wa musobetse inyubahiro. Nibasubireyo nta mahwa.
Rwose abasore nabo bakwiye kureka ingeso z’IMISURE ! Imisure ni inyoni ijya ku gitoki ikajya igikubita amababa kigashya kitarakomera ikabona uko ikirya. Ubu se koko bibaye byo uyu mwana yaba azize kuba mu rupangu abisi atabazi. Ariko abikoze bitamugwiririye nta kibazo ubwo ababyeyi n’inshuti babashyigikira bakarushinga MU IZINA RYA YESU urugo rwakomera. Ariko bigize indara nyine ubwo IMBWA ZAMURYA. Yimenye rero ntazapfe kabiri. Imana imurinde. “Menyereza umwana inzira akiri muto azarinda asaza atarayivamo” nayivamo nabwo ati “Wamwanzi wanjye we, ntunyishime hejuru ningwa nzabyuka, ninicara mu mwijima Uwiteka azambera umucyo”. Iryo ni ijambo ry’Imana.
Ariko abanyarwandakazi ni beza peeee. Urambonera umugabo watinyutse uyu mwana mwiza koko nta burenganzira abifitiye. sha mwakiyubahye. Ubukoko urabona utari kwishima byimazeyo iyo umutwara ari uwawe iteka n’iteka. Maze aka kwiha wese by’igihe cyose. Murambabaje.Umwana muto wihangane, iby’Imana yaremanye abantu biragoye.nii UMUSARABA UTARI IGITI. Imana igufashe.
BISHOBOKA BITE KUGIRANGO INYIGISHO ZA PASTEUR ANTOINE RUTAYISIRE ZITAGERA KU MWANA WE? NTA MUHANUZI IWABO KOKO.
BIRABABAJE, MBEGA INGERO MURIMO GUHA BARUMUNA BANYU! BURYA UTIHESHEJE AGACIRO NGO WIYUBAHE NTAWAKUBAHA.
None se ko mbona ni agasembuye akemera cyane ko kazamusiga amahoro. Pasteur ararengana niwe wamushoye mu nzoga se?wenda gusambana yabivaho Pasteur akabaha umugisha bagatera akabariro k’abubatse nubwo bafite ikinyetaje dore ko indaro zajyanye na nyakatsi urushungandushyi rwo azarureka n’ariya macupa ya liqueur mbona.Nabyara nzamuhemba igaziye ya Mitzing Tu! ndetse n’amarura Pasteur abisengere maze!
IBYARIRE SHA ABANDI BARABABUZE BAMAZE IMYAKA N’IMYANIKO BARASHATSE KANDI NTIBASIBA KUBIKORA ARIKO NTA KANA KARAZA.IBYARIRE RATA UMWANA NI UMUGISHA UTURUKA KU MANA.
Dudu, ihorere abo batesi bihaye Deborah sha, ntibazi impungenge yari kuba afite iyo abona babikora buri munsi ariko ntasame, ku ruhande rumwe yakwishima nk’umwana ukibitangira, ariko ku rundi ntiyazibigirwa ko yamaze igihe aryamana n’umuhungu zikajya zimenekera ubusa. Umuhungu nawe cyaba ari ikibazo abona buri munsi akora ibintu ntihagire ikivamo, ahubwo Umusaza nashime Imana abonye umwuzukuru kandi n’umuhungu akunda uyu mugore we. Miss ni umugore kandi abagore bose iyo babwiwe neza bakunda kurongorwa, atameze atyo yaba arwaye ari uwo gusengerwa. Abandi ntibarabona n’akana na kamwe kandi badasiba kurongora cyangwa kurongorwa, ahubwo nibakore ubukwe vuba batangire bitegure aka kamalayika shenge.
Nibyo koko Ntabeshya. Itandukaniro rye n’abamubanjirije kuri iryo kamba ni iryo niba batamubeshyeye.
bibaho, gusa ababyeyi twabyaye abakobwa iyo ubonye yubatse urwe rugo nugushyima imana mur’ikigihe. mana udufashirize abana banone.
Sorry for that news ariko kandi dushime Imana ko babyumva kimwe na Bryan kuko jye mfise ungan na deby watewe inda n’umusore umurusha 11ANS agahita yi mariya n’undi bari barabyaranye huti huti ubu araririra mu myotsi kubera kutamenya icyo umuntu ashaka n’agaciro afite mu buzima!Abahungu bararengana ahubwo abakobwa,bimeze bite???Enjoy the fetus and blessing 2 the new family kdi nta kigeragezo kizabageraho mutabasha kukihanganira!courage deby and bryan
Hhhah uyu musore ariko rwose ntiwamurenganya pe! ni bake baresista uwatwa miss abahaye! naho uyu mukobwa akwiye umugayo yari akwiye kuzirikana ko ari miss nubwo nawe afite umubiri ariko akamenya izindi responsabilites afite nka miss nyine!! Niba yarikundiye rwogamabondo cyane nyine ingaruka ni izo,, ubwo aciye akenge
sha rwose P.S.I igomba kujya yigisha ba nyampinga bu RWANDA gukoresha preservatif naho ubundi birakabije pe ?
ikibazo si pasiteri kuko icyaha ni gatozi, kandi satani agerageza uwambaye umubiri wese, ihangane pasite icyo ni ikigeragezo ariko usenge imana wizeye izagufasha koku itari kure yacu
ibyo muvuga ntabyo munazi baramaze utarabikore atari ikiremba agejeje mukigero nki icyabo azabatere ibuye Gusa bazane neza kandi ndabiza bazabaho kandi nyampinga numuntu nka abandi .urumva
baca umugani ngo ntawusekana umukora ahetse umukobwa gusa nanone iyo hari urwego, cg ikizere abantu bakubonamo hari byinshi wakagombye kwitondera. Abadatwite bose siko ari amasugi niko bazi uko babyitwaramo! Miss urugo ruhire
uwo musinzi nubundi sinzi uko bamutoye bakima amajwi abana bagifite umuco no kwiyubaha nawe se urabona ataribereye kanyota koko reka rero bamwende kizimbabwe nkinjiji.ubuswa.com
Deby iwe yakoze ibyo yagakwiye gukoro uyo umaze igihe kiruta kiriya utara byara ,ubana nu mugabo arakundi babifa ?ntikuberi iki ise pasteur arasa nu muntu washigiye umwana nta famille ya tumeye ,wa munsi amutwa mamariza? Na jye turigana uriya musore arikintu ya dushije bitari ibyo kwiyemera,na ho umukobwa yabaye umugure usazwe ahubwo mwatize kubimenye?
sory !
hano tuba dukeneye amakuru yanyu yose
rero koresha uko ushoboye wige ikinyarwanda neza uduhe ibintu bisomeka
urakoze cyane !
KUBA MISS NTIBIVUZEKO ATATWITA KUKO ATABAYE MASO YABIBONA DA .NUMUNTU NKABANDI BOSE
Nta kibyara uretse intare n’ingwe!
Biriya bibaye ndabishinja se umubyara na nyina kuko batereye iyo bumva ko umwana yageze aho agomba kwirera biyibagiza impungenge umukobwa atera ababyeyi. Mu Rwanda uwazanye ubu Miss nawe azabakoraho, abana baragenda bakirarika kandi iriya myaka nta mukobwa uba mubi bose baba bashyushye itoto ritemba bamuramburiraho ibiganza rero namwe murumva urwego aba ahagazemo. Hanze aha kandi n’abagabo n’abasore ni kimwe nta warongoye ntawutarararongora bose barazisokoje barabarongora ivumbi rigatumuka. Ubwo Leta yikebuke niyo yashimurije abakobwa abahungu. Na Madam President aribaza icyo yavunikiye akakibura. Reba ku kigo cy’ishuri abana 26 bagatwita, 32 bagakuramo inda, ikigo cyose nta sugi gifite! Nyirinkwaya afite akazi!!!!
Yewe hari aho nemezanya nawe gusa,ababyeyibe wibarenganya buri uburye mukwe ntako taba yagize,naho uawzanye miss mu Rwanda yaroshye abanape!kwa mamaza ubwami bwa satani gusa ntakindi biganije,murambabaje mwabakobwa mwe!
navugako abagore badakunda cg badashaka condoms mukanseka. Bashaka gukoreraho, ariko batinya inda. Niba atwite koko nuko yabishakaga, kdi yarabonaga ko nta ngaruka mbi nyinshi bizagira ku mibereho ye.
Ubwo cash nta bwoba, kubana nta kibazo cy’ijibereho bizatera, amasomo nta kibazo. Ikindi kandi nabandi nkawe barabikoze kdi ntacyo byabatwaye. Ibyo byose niko aba abitekereza.
Ikindi kdi nawe ni umuntu usanzwe, elle veut qu’on la touche,qu’on l’embrasse, qu’on la baise,qu’on la fasse jouir, coe d’autres femmes. C’est tout.
ndakwemeye Zubeda we hahahahahah uranyishe uvugishije ukuri pe iriya paragraphe yanyuma niyo
Hahaha c sûr!!!!
Ntabwo kuba umwana yabyarwa na Pasteur uzwi nka Antoin Rutayisire bimugira umukiranutsi kuko umuntu abyara undi basa ku mubiri ariko umubiri siwe ugena imibereho, imyifatire cyangwa imitekerereze!Umwana rero ashobora kunanirana kabone niyo yaba avuka kwa Mariya na Yozefu bivugako yaba akurikira Yesu ku mubiri!Si igitangaza rero gutwara inda kandi uri umusambanyi kandi n’udasambana ariko agakora ibindi byaha, bose igihembo ni kimwe ni ukuzacirwaho iteka niba batihannye!Gusa iyo umuntu agihumeka Imana ishobora kumuhindurira amateka nk’uko byabaye kuri Sawuli cyangwa natwe twakijijwe twarabanje kuba imbata z’ibyaha!Reka rero aho kumuciraho iteka ahubwo tumusengere Imana imuhindure akizwe azabone ubugingo buhoraho naho ibyaha byo ni uko ufashwe ariwe gisambo naho ubundi abasambana bose batwaye inda z’indaro buri wese nibwo yabonako ubusambanyi bukabije cyane muri iyi si!
sinemeza neza ko aba bamutuka bose abahaye bakwanga!uyu mwana mumuhe amahoro murebe ibyanyu ningo zanyu.
iyi nkuru yarakunzwe pe!..Erege inkoni ikubiswe mukeba uyirenza urogo.batwereke ifoto y’agahungu kamwagaje akakereka akenda k’imbere maze kakayimucoma.
bareke bavuge bazagera aho bahore.
Sha nanjye uwamumpa nkamukoreraho nkumva, ni kedjaa
Nukuri ni mureke kuvuga Pasteur. Kuko niyo ataba we,nta mubyeyi ushimishwa no kuba atategera urugori umwana we yashyingiwe,neza nta nda yikoreye. Koko usibye kuvuga ibigambo,ninde wifuzako umwana we bamutera inda? Mushiki we? Nuko rero,tujye tumenyako uko utabyifuza,arinako n’undi atabyifuriza umwana we. Icyaha bakiguyemo,kandi satani nyine we icyo yifuza ni ugushyira kukarubanda. Abo bana nibihangane,gusa byaba byiza uwo Miss atuje,adahungabanya uwo atwite kuko we ni umwere. Mwibuke ko hari na ba mariye abana muri toyi.
iyi nkuru irakuzwe pe!..batwereke ifoto y’agahungu kamwagaje kakayimucoma nzagasabe kihane gushuka miss nk’uriya.Yamweretse akenda k’imbere disi.nibarwubake kdi ruzakomere.
Mwaramutse bavandi! Mwasenze Imana ikabaha icyo muvuga kuri iki kibazo atari ibyo mwishakiye ngo muve aho mucumuzwa ni Ururimi? Ubu aya magambo murimo muvuga kuri Paster murabona mutarengera ubuse usibye we wamenye Imana uwambaza ryangombe we yatuma umwana yabyaye kujya gutwara inda? Mu kinyarwanda baravuga ngo ntawusekana umukori ahetse umukobwa mwafatiye ku munywa mukarekera iyo mwaba intwari mukabasengera mutabishobora nabyo mukicecekera. Niba musoma Bibilia mwakabaye muzi icyo Imana ivuga ku Batambyi bayo. Niba n’agakiza karabuze tujye twibuka icyo ababyeyi badutoje kubaha abakuru, no kuvuga izina rye ntitwakabaye tubitinyuka.nkawe uhamya ko anywa inzoga murasangira? ubundi se yazinywa ho ko tutaramubona mumuhanda atembagara ko ari Umubyeyi wiyubashye mwe mwamwubashye.
Njye ahubwo mbona ntanimpamvu yokwiha pastor Rutayisire kuko we yakoze inshingano ze neza cyane nkumubyeyi. Yareze umwana we, amushyira mushuri ararimukundisha kandi nawe ararikunda, ajyeza imyaka yubukure (21) ahitamo uwo ashaka kurushingana nawe bikaba birimo gutegurwa; Ibi bishoborwa n’ababyeyi bake cyane sinumva rero aho abantu bafite ikibazo!!!!
Mufite ikibazo cy’uko atwite gusa. Muri mwese ntawe uvuga sida cyangwa izindi ndwara zandurira mu mibonano mpuzabitsina idakingirijwe. Nyamuneka , nyamuneka agakingirizo.
NTAWE BITABAHO AHUBWO NI MUMUHUMURIZE SHA!, NJYE NDUMVA ATARI WE WAMBERE KANDI SINAWE WANYUMA
Ubukwe bwa Miss UNR buri le 06 Avril 2013!! mbega agahoma munwa!! gukora ubukwe uhita ujya mu cyunamo!!!!??/ birababaje
Niba nawe ntiyayikuyemo abazikuramo bangana iki?umwana azasabe imbabazi Nyagasani wenyine n,ababyeyi be abandi bazavuga bazahora.Rutayisire na Peninah bihangane. burya umubyeyi ahabwa impundu atabarutse jyewe sinabaseka nanjye ndi kubyara.
ahahahahah!
sha ubahaye inama ntugasekwe!
komereza aho ubyare wuzuze isi !
@emmy,
ushobora kuba utanyumvise neza ,ntabwo nshyigikiye ko umwana w,umukobwa abyarira iwabo atararushinga.abo mvuga ntaseka ni ababyeyi be kuko nanjye ndi kubyara wenda n,uwanjye byazamubaho.
Wabibwirwa niki koatazikuyemwo se?
NYAMPINGA NI UMWE WENYINE! NI URUSARO CARINE NIWE WIBANZIRIRZA AKANIHERUKA ABDNI BOSE NI PUMBAFU!!!!! UBIHAKANA AZABAZE I BUTARE MURI NUR BOSE NIYO BARI GUTORA NYAMPINGA BABA BAVUGA CARINE KUBERA UBURYO YIHESHEJE AGACIRO!
Yoo, kandi disi buriya ushobora gusanga aribwo bwa mbere yari akoze imibonano mpuzabitsina, sha ihangane uzirerere umwana ariko uri mwiza kabisa
Miss, ihangane rata nanjye ndumva wari wishakiye IBINTU
Naho ibindi byo shaka vuba kuko bazakurongoye kenshi cyane !
Mwa bantu ni mureke miss unr urabona ukuntu mwamwibasiye.
Humura rata Imana igufashe.
Njye mbona umunyarwanda wavuze ko MISS ari NYAMPINGA ari guca umuco. Abo mu nteko izirikana ni mutabare abana bacu batazibwira ko Nyampinga agomba kuba akora nkabiriya.
Ubu ndi se mu masomo bahabwa iyo bitegura kujya mu marushanwa ya miss, kuki BATIGISHWA GUKORESHA AGAKINGIRIZO? Naho MISS WE YATWITA DA! EREGA NI UMUNTU NK’ABANDI.
baba bamunyabitse se.
ihangane debollah, kandi ukomere ntuhagarike umutima Imana iragukunda. Ntiwite ku magambo y`abantu, Imana izi byinshi biba muri bo ni uko igira imbabazi nyinshi. Komera kandi ndasabira na Papa wawe kwihanganira ibi byose akwakire nk`umubyeyi, ntituragera aho satani atarasa imyambi. Komera.
bibaye ari byo ba nyampinga baba bakabije kuduhesha isura itari mbi
Byose byapfuye mu iterura. nguwo pasteur muri politiki, nguwo umukobwa we mu marushanwa y’ubwibone nduzi ko ubwiza bumenywa n’Imana. Illuminati irabigaragaje nta kundi mwemere.
MUREKE MBABWIRE IYO WAGIYE MUGUHATANIRA KUBA MINSI NIKO ABANSORE NABO BAGUHATANIRA ABESHI BABA BUMVA BATANGA IBYO BAFITE BAKARONGORA MINSI EREGA IJAMBO RYIMANA NARYO RIRAVUGA NGO HAHIRWA UMUNTU UDAKURIKIZA IMIGAMBI YABABI NTAHAGARARE MUNZIRA YABANYABYAHA NTIYICARANE NABAKOBANYI AHUBWO AMATEGEKO YUWITEKA NIYO YISHIMIRA MURAKOZE
niyuzuze isi . ariko niyayo ibikobwa bya bapasteur birabikunda cyane 2.
Illuminati ni uko ikora. Pasteur muri politiki, umukobwa mu marushanwa y’abasitari. None tugire dute?
Pasitoro muri politike.
Umukobwa we mu marushanwa y’ubwiza.
Inda y’indaro kwa Pasitoro.
Fora ikizakurikira?
bajye baryoherwa ubudasigaza nababwira iki gusa ni mwiza bravo safari
Sha uriya mukobwa ni mwiza, ese umhungu wamuteye inda byamutwaye igihe kingana iki? Ariko rero igikorwa cyaba MISS bagitesheje agaciro, ngaho Bahati none Isimbi nguwo, ubwiza bwabo bubakozeho.
Se abivugaho iki? mu izina rya Yese.
Pastor, can’t you say anything about your beautiful daughter who is getting married on condition of being pregnant?
menya ko umupasteri atabyara umupasteri naho nturenganye umusaza mmwiza ntako atagize ngo arere neza umwana we!
kwa Pasitoro!nyuma ya politiki,amarushanwa y’ubwiza,gusambana,ubusinzi no gutwita hazakurikiraho ubukwe ari imvutsi,umwuzukuru ukunzwe impundu zikavuga inyigisho z’abashakanye. Imana yaza rugakomera Satani yateramo rugasenyuka nawe Fora ibizakurikira Kwa Pasitoro.
ko umutega iminsi wowe uzi imbere hawe bimeze bite? jya witonda
BAVANDIMWE DUSANGIYE URUBUGA NASOMYE COMMENTS ZANYU NTANAHAMWE NASOMYE BYIBUZE IYU MUGANGA WABA YARA MUPIMYE CG IVURIRO RUNAKA MWARETSE GUCUMURA BATUBWIRA GUKORA IMIRIMO NTIBADUKANGURIRA KUVUGAGUZWA IBITATUREBA BIBI RWOSE.
Ariko noneho uwo wiyise nyiraburyohe zoubeda, arandangije !!! Ndasetse none DG aranyirukanye pe!!!! Nanjye uwo mwana twahuriye Muri club university hari ikirori dusangira akantu, ndara nicaye nirebera amaso ye n’inseko ye!!! Si ukubyina ararenze, taille ye Ni injyanamuntu!!! Ahubwo Safari arampemukiye Nari mfite gahunda Yo kuzamwisabira pastor!, none ndorera!!!!!! I Ruhande we????? Si ahantu, Ariko Nubundi nagiye mfite amakenga!!!!!!naramurebaga nareba uduhungu tw’imitereri duhari nti Ni aha Rwogera!!!!!
Mbiswa ra!!!!!!
@rwogamabondo uri ikibwa pe! Ngo wasanga aribwo bwa mbere! Ahubwo wasanga yarabaye umumama hashize imyaka inzovu n’agahumbi
Bibaho , ahubwo nukumusengera akazagira urugo ruhire; nonese ko afite aho yarageze mumashule, ntaho ahuriye nababandi bazitwara ntacyo bazamarira abana babo; nonese Kuba miss bisobanuye ko azima Boyfriend we? Gusa yagize umwaku atararushinga yihangane
iyaba imana yerekanaga ibyo buriwese akora,nkareba ko abo bamucira urwiteka ururimi rwabo ruva mukanwa bavuga ibyo baziko birirwamo!mujye mwicecekera imana niyo izi ibyacu!erega ndumva mwabigize ibintu byahatari,ko ntarumva muvuga kubabata muri wese??????ese ubundi ayo magambo yose ninde muganga muri mwe wamupimye?????tujye twiyoroshya turi munsi y’ijuru!
Arikose baba banyampinga bazi nyampinga uko agomba kwitwara my Gad tabara iyisi gusa bihe isomo abategura icyogikorwa.
jyewe harikintu kimbabaza kwumva miss(nyampinga) yakabaye atanga urugero rwiza kubandi bari wajya kwumva ngo yatwaye inda,mubyukuri ntago bikwiye then surugero rwiza bari burwanda mwihe agaciro nikizere nkuko muba mwakigiriwe.yego wenda bazabashyingiranya arko igisebo kizamuhoraho nkamateka yagize atari meza .
Comments are closed.