Digiqole ad

Bin Laden yambaraga ingofero y'abakoboyi ngo yihishe CIA

Osama Bin Laden mu gihe yihishahishaga muri Pakistan ngo yakubitagamo ingofero z’abakoboyi (cowboy). Ni ibyatangajwe mu ijoro ryakeye.

Bin Laden yambaraga Sombrero ngo batamumenya
Bin Laden yambaraga Sombrero ngo batamumenya

 

Bin Laden iyi ngofero ngo yamurindaga kubonwa n’abatasi ba Amerika bacungiraga mu kirere mu gihe ngo yabaga agendagenda hafi y’inzu yihishagamo i Abbottabad.

Uyu mugabo wabijije icyuya abamuhigaga, iyi ngofero ya Sombrero ngo yamuhishaga indege kabuhariwe z’abanyamerika zabaga zicungira hafi ziri mu kirere.

Abagore batatu be bamusanganye igihe bamugwaho bakamutsinda aho, niba batangaje ko umugabo wbao yikingaga ingofero z’abakoboyi ngo hatagira umumenya yaba mu mujyi wa Abbottabad cyangwa hafi y’inzu ye.

Mu nzu bamusanzemo yari ahamaze igihe kigera ku myaka itandatu kuva mu 2005 kugeza mu myaka ibiri ishize ubwo abo banyamerika bamuhigaga bahamusanze bakahamwicira.

Aba bagore be ngo batangarije komisiyo muri Pakistan iri gukora iperereza ku rupfu rwe ko yambaraga ingofero z’abakoboyi ngo yirinde ko hari icyamumenya giturutse hejuru.

Mu 2002 yanyuze mu nzara abakomando b’abanyamerika batabashije kumumenya kuko yari yarogoshe ubwanwa bwe, bari bamufatiye muri Pakistan nabwo. Bamenye nyuma ko ariwe wabacitse.

Inzego z’ubutasi, police na gisirikare muri Pakistan ziragerageza kwerekana uko uyu mugabo yabaye muri icyo gihugu imyaka itandatu ntawuzi ibye, n’uburyo inzu yabagamo itari ituwemo naba nyirayo.

Nyakwigendera wayoboraga umutwe w’iterabwoba wa Al Qaeda kandi ngo yabaye no mu yindi mijyi ya Pakistan nka Peshawar na Haripur mu gihe nabwo yahigwaga bukware.

Umukobwa we Sumaya na murumuna we ndetse n’abagore be batatu bari mu bantu 300 bari kubazwa n’iyo komisiyo kuri Bin Laden kugirango bazasohore raporo y’iby’uyu mugabo wahizwe kurusha abandi ku Isi yibera mu nzu y’umutamenwa.

Thesun

 

JP GASHUMBA
UM– USEKE.RW

0 Comment

  • ngo yabaga munzu yumutamenwa none se binjiyemo bate? MUJYE MUREKA G– USETSA

    • nawe urasetsa nonese umutamenwa ntugira umuryango?akadirishya? cfr BNR

  • Imitwe iragwira,mukuruwe akurikira bwa 6 yakoze entaviyu kuri CNN avugako bin laden yapfuye kera.ariko ikinyoma cyambaye ubusa cyabanyamericango baramwishe,mwamurahe:!!!!!!

Comments are closed.

en_USEnglish