Digiqole ad

Bimwe mu byo bakuririza ku gitsina atari byo

Abantu benshi bumva byinshi ku bijyanye n’ibitsina, ibindi bamwe bagiye babyibonera. Ku babyiruka batabizi ntibabiganirizwe mu ngo n’ababyeyi, bashaka kwikorera igenzura cyangwa ubushakashatsi bwabo bakabyishoramo bikabagiraho ingaruka zikomeye. Ariko nyamara igitsina ntigikwiye kuba ikintu cy’igitangaza gihishwa umwana mu byo akwiye kumenya imikorere yabyo.

Bimwe mu bivugwa ku bitsina si ukuri
Bimwe mu bivugwa ku bitsina si ukuri

Abahanga mu myororokere bavuga ko guhishiira ubumenyi ku bitsina ku bana bituma habaho ibintu bimeze nk’inkuru zisa n’ukuri ariko zikabiriza ibitsina uko bitari. Bigatera kubyibandaho no kumva ari ikintu umuntu yararikira kumenya no gukorera cyane mu buto bwe.

 

Bati “Ku mugabo intoki ndende, n’igitsina kirekire birajyana”

Abantu benshi niko bakuze bababwira, bagapimira igitsina cy’umugabo ku ndeshyo y’ibirenge bye, intoki ze cyangwa izuru rye.

Aha bisa n’ibitangaje kuko koko imikurire y’ibirenge n’igitsina gabo muri ‘science’ bifite ihuriro rito, ku karemangingo fatizo bita hox kagira uruhare mu gukura kw’amano, intoki, igitsina cy’umugabo ndetse n’agace k’igitsina cy’umugore bita ‘clitoris’.

Ako karemangingo iyo gatanze gukura ku mano n’intoki ni nako bigenda kuri iyo myanya ndangagitsina, igakura cyane nayo cyangwa ntikure.

Ariko mu by’ukuri abahanga mu mikorere y’umubiri bavuga ko nta kintu gifatika kigaragaza ko abagabo bafite ibirenge birebire n’intoki ndende baba banafite ibitsina binini. Kuko na kariya karemangingo fatizo si buri gihe gakuza igitsina cy’umugabo.

Ubushakashatsi ku bagabo 63 muri Canada bwagaragaje isano nto cyane hagati y’ibirenge birebire cyangwa bigufi by’abagabo n’uburebure bw’ibitsina byabo. Nubwo hari ubundi bushakashatsi ku bagabo 105 bwagaragaje ko hari ihuriro rito cyane hagati yabyo.

Umwanzuro ni uko warekera aho kugereranya intoki cyangwa ibirenge by’umubabo n’uburebure bw’igitsina cye.

 

Imibonano yagufasha kugabanya ibiro

Hari aho uzumva babivuga, ariko kereka ubaye uyikora by’agatangaza, ariko ntabwo byoroshye ko wakora imibonano kugera ku kigero cy’imyitozo ngororamubiri ishobora gusa kugufasha kugabanya ibiro byawe.

Imibonano mpuzabitsina (ikozwe neza) ishobora kugufasha gusa kuruhuka mu mutwe, kandi igihe kigereranyije nyacyo cyo gukora imibonano mpuzabitsina ntikirenga cyane iminota itanu. Bara muri iyo minota ibinure waba utakaje ku mubiri wawe. Ni hafi ya ntabyo.

Abagabo batekereza ‘Sex’ buri masegonda 7

Bivugwa ko abagabo bakunda imibonano mpuzabitsina kandi bayitekereza cyane kurusha abagore. Bivugwa ko ngo abagabo batekereza ibijyanye n’ibitsina inshuro 6 000 ku munsi cyangwa se buri uko bahumetse.

Ariko usibye no kubasaza nta kindi kintu byatuma bakora. Gusa ni ukuri abagabo batekereza imibonano mpuzabitsina kenshi kurusha abagore nk’uko byagaragajwe n’ubushakashatsi bwakozwe mu 1994, aho abagore 19% ugereranyije n’abagabo aribo gusa batekereza ku by’iyo mibonano kenshi ku munsi.

Abagabo 4% mu babajijwe nibo gusa bavuze ko batekereza imibonano mpuzabitsina nka rimwe mu kwezi.

Nibyo koko rero abagabo batekereza iyo mibonano kenshi kurusha abagore ariko ntabwo ari kenshi cyane nk’uko bikuririzwa na bamwe ko abagabo nta bindi biberamo.

Akabariro ni kabi ku muntu urwaye umutima

Nabyo hari ababyemeza benshi, ndetse bakabara inkuru z’abafashwe n’umutima ukanabahitana bari kugira uko biigenza, ndetse bituma hari abarwayi b’umutima bahorana ubwoba bwo kuba bagwa muri ako karimo. Gusa ibyago byo gufatwa n’umutima (ku bawurwaye) muri iyo gahunda ari hasi cyane.

Ubushakashatsi bwiswe “Framingham Heart Study” bwagaragaje ko niba uri umugabo utarwaye diyabete cyangwa unywa itabi cyane ibyago ari rimwe kuri miliyoni. Ikindi kandi abarwayi b’umutima basabwa gukora imyitozo ngororamubiri bityo rero ntibakwiye kugira ubwoba bwo gukora imibonano.

Ibinini bitera kubyibuha

Nibyo imiti yose igira ingaruka zimwe na zimwe ariko ntabwo ari ukuri ko ibinini (bikoreshwa mu kwirinda gusama) bitera kubyibuha, ntabwo buri gihe ariko bigenda. Mu gihe byariho bikorwa bwa mbere byarimo imisemburo ya oestrogen na progestin ishobora gutera kubyibuha k’umubiri, ariko imiti ikorwa muri iki gihe ngo nta ngaruka zitera umubyibuho ifite.

Amabya ananirwa uko umuntu asaza

Niko abagabo n’abasore benshi babizi. Ko udusabo tw’intanga ngabo tugenda ducika intege uko umuntu agana iza bukuru, ko utu dusabo tugenda dukora intanga nke, intanga zigenda buhoro n’intanga zidafite ubushobozi buhagije bwo gukora igi. Ndetse ko bimwe mu bigize utwo dusabo bihindukana n’imyaka, tukaba duto ari nako dushiramo intanga.

 

Nubwo aribyo koko ko hashobora kubaho gucika intege k’uruhu rw’utu dusabo ku buryo bugaragara ndetse no ku mitsi igenzura utu dusabo, ariko intanga zikorerwa imbere zo zikomeza gukorwa hatitawe ku myaka, ndetse udutsi tw’imbere dutwara ibyakozwe ntabwo dukunda gusaza.

Gutera akabariro mbere ya Sport ni bibi

Bibwirwa cyane abakora sport zo kurushanwa ko badakwiye kugira uko bigenza mu ijoro rishyira umunsi w’amarushanwa cyangwa wa sport zindi kuko ngo bibatera gutakaza ‘concentration’ cyangwa bagatakaza imisemburo ya ‘testosterone’ akanyabugabo no gukora cyane.

Siyansi y’ibikorerwa mu mubiri mu gihe cya ‘sex’ igaragaza ko ahubwo umu ‘sportif’ ashobora kurushanwa neza mu gihe yakoze imibonano mpuzabitsina.

Mu bushakashatsi bwakozwe, bwerekanye ko abagabo bateye akabariro ijoro ribanziriza igikorwa cya siporo bagize imisemburo myinshi ya testosterone umunsi ukurikiye kurusha abaraye bifashe.

Ibi ni ibyatangajwe na Dr Aaron Carroll wo mu ishuri ry’ubuvuzi rwa Indiana muri Amerika na Rachel Vreeman wo muri iryo shuri.

ububiko.umusekehost.com

en_USEnglish