Digiqole ad

Big Brother: Frank Joe yarokotse, Abakobwa batatu bavanywemo

Umugandekazi Esther Akankwasa na Lilian Afegbai wari uhagarariye Nigeria na Sabina Anyango wari uhagarariye Kenya nibo basezerewe mu irusahnwa rya Big Brother Africa ya cyenda  mu ijoro ryo kuri uyu wa 19 Ukwakira 2014.

Lilian (ibumoso) na Esther nibo basohowe mu nzu kuri uyu mugoroba
Lilian (ibumoso) na Esther nibo basohowe mu nzu kuri uyu mugoroba

Ibi byahaye amahirwe umunyarwanda Frankie Joe wari ku rutonde rw’abashobora kuva muri iri rushanwa ry’imibanire riri kubera Johannesburg muri Africa y’Epfo.

Mbere yo kubasezerera babanje  bahamagara batanu bari ku rutonde rw’abashobora gutaha, maze babwirwa ko Lilian na Esther aribo bagomba gusohoka mu nzu, nyuma gato ubwo aba batatu bari bagizengo bo barakomeje, bongeye nabo barahamagarwa maze babasomera agapapuro kanditseho ko n’uwitwa Sabina nawe asohoka muri iri rushanwa agataha.

Hagati muri iki cyumweru dutangira abakurikira iri rushanwa bazabwirwa abandi bantu batanu bazavanwamo abazasezererwa (probation) mu mpera z’iki cyumweru.

Frankie Joe na Arthur Nkusi nibo bahagarariye u Rwanda bwa mbere rwitwabira iri rushanwa. Kubaha amahirwe yo kuguma mu irushanwa ni ugutora kuri Telphone (SMS) no kuri Internet ababa bari muri ‘Probation’ ngo batavamo.

Uwaryegukanye ubushize yatwaye 300 000$ nk’igihembo.

Sabina wari uhagarariye Kenya nawe yahise avanwa muri iri rushanwa
Sabina wari uhagarariye Kenya nawe yahise avanwa muri iri rushanwa

Joel RUTAGANDA
UM– USEKE.RW

4 Comments

  • Joel RUTAGANDA
    Uri SMART kabisa,coup de chapeau
    nibwo nari ngikura amaso kuri TV ndeba Sabina aherekezwa,mfunguye http://www.umuseke.com nsanga inkuru wayikandagijeho!

  • sha nanjye uramfashije , kabisa nari nabuze uko nabireba., nibaza niba umyhungu wanjye yatashye byanyobeye

  • abanyarwanda bacu tubarinyuma kbs nonese kuki bashakaga kubakuramo kandi muri ready gutsinda irushanwa ikibazo cyarikihe gusa mukomerezaho knd turabashyigikiye cyane

  • courrage tubari inyuma kbs mukomereze aho.

Comments are closed.

en_USEnglish