Big Brother: Frank Joe yarokotse, Abakobwa batatu bavanywemo
Umugandekazi Esther Akankwasa na Lilian Afegbai wari uhagarariye Nigeria na Sabina Anyango wari uhagarariye Kenya nibo basezerewe mu irusahnwa rya Big Brother Africa ya cyenda mu ijoro ryo kuri uyu wa 19 Ukwakira 2014.
Ibi byahaye amahirwe umunyarwanda Frankie Joe wari ku rutonde rw’abashobora kuva muri iri rushanwa ry’imibanire riri kubera Johannesburg muri Africa y’Epfo.
Mbere yo kubasezerera babanje bahamagara batanu bari ku rutonde rw’abashobora gutaha, maze babwirwa ko Lilian na Esther aribo bagomba gusohoka mu nzu, nyuma gato ubwo aba batatu bari bagizengo bo barakomeje, bongeye nabo barahamagarwa maze babasomera agapapuro kanditseho ko n’uwitwa Sabina nawe asohoka muri iri rushanwa agataha.
Hagati muri iki cyumweru dutangira abakurikira iri rushanwa bazabwirwa abandi bantu batanu bazavanwamo abazasezererwa (probation) mu mpera z’iki cyumweru.
Frankie Joe na Arthur Nkusi nibo bahagarariye u Rwanda bwa mbere rwitwabira iri rushanwa. Kubaha amahirwe yo kuguma mu irushanwa ni ugutora kuri Telphone (SMS) no kuri Internet ababa bari muri ‘Probation’ ngo batavamo.
Uwaryegukanye ubushize yatwaye 300 000$ nk’igihembo.
Joel RUTAGANDA
UM– USEKE.RW
4 Comments
Joel RUTAGANDA
Uri SMART kabisa,coup de chapeau
nibwo nari ngikura amaso kuri TV ndeba Sabina aherekezwa,mfunguye http://www.umuseke.com nsanga inkuru wayikandagijeho!
sha nanjye uramfashije , kabisa nari nabuze uko nabireba., nibaza niba umyhungu wanjye yatashye byanyobeye
abanyarwanda bacu tubarinyuma kbs nonese kuki bashakaga kubakuramo kandi muri ready gutsinda irushanwa ikibazo cyarikihe gusa mukomerezaho knd turabashyigikiye cyane
courrage tubari inyuma kbs mukomereze aho.
Comments are closed.