Digiqole ad

Bienvenu Kayira azakoresha igitaramo muri USA

 Bienvenu Kayira azakoresha igitaramo muri USA

Bienvenu Kiyira ufite igitaramo muri USA ku cyumweru

Bienvenue Kayira umwe mu bahanzi nyarwanda baba muri America (USA), agiye gukoresha igitaramo kizaba gikubiyemo ubuhamya bukomeye bw’ibyo Imana yamukoreye, avuga ko yamukijije Cancer. Azanashyira hanze Album ye izaba yitwa “Mu nzu y’Imana”.

Bienvenu Kiyira ufite igitaramo muri USA ku cyumweru

Bienvenu Kayira ni umusore,  atuye mu mujyi wa Phoenix muri Leta ya Arizona. Ubusanzwe asengera mu itorero rya HOPE OF LIFE INTERNATIONAL CHURCH, igitaramo cye kizaba tariki 16/7/2017, ku Cyumweru.

Mu kiganiro yagiranye n’Umuseke yavuze ko mu gitaramo cye azatanga ubuhamya kuko yasanze atabasha kubuvuga mu magambo  byatwara igihe n’imyaka, bituma abushyira muri Album imwe yise “Mu nzu y’Imana” (In the house of God).

Ati “Nasanze mu nzu y’Imana hahora umunezero, ni ahantu h’igikundiro aho tuzana imitwaro yose ituremereye tukahava turuhutse. Muri Yesu harimo amahoro y’akataraboneka iyo wagezemo neza, nta handi wakwifuza kwibera.”

Bienvenu Kayira avuga ko iki gitaramo cyateguwe nka “live recording”, bisobanuye ko hari indirimbo zizafatwa amajwi n’amashusho ku rubyiniro, kandi bazaba baririmba.

Igitaramo kizatangira mu masaha ya saa kumi n’imwe z’umugoroba ariko imiryango zizaba ifunguye kuva saa kumi za ni mugoroba  kandi n’abana ntibahejwe ariko bagomba kuza baherekejwe n’umwe mu babyeyi cyangwa undi muntu ukuze.

Mu gitaramo cya Bienvenu Kayira hateganyijwe ko hazacurangwa, Live Band ndetse bafite team ihagaze neza kandi intego nyamukuru ngo ni ukuzana benshi kuri Christo si uko baziyereka.

Yongeyeho ati “Ubu ni igihe cyo kugarura intama kuri Kristo.”

Igitaramo cyateguwe mu bufatanye n’isengero Kayira asanzwe asengeramo nk’umuntu ukuriye kuramya “worship leader”.

Kayira avuga ko imyiteguro imeze neza
Icyo ngo agamije ni ukubona abantu benshi baza kumva ubutumwa bwiza

Daddy SADIKI RUBANGURA
UM– USEKE.RW

en_USEnglish