Digiqole ad

Benshi batangiye 2012 bakira Agakiza

Mu ijoro ryo kuwa gatandatu rishyira ku cyumweru, ari naryo ryatangizaga umwaka wa 2012, Restoraiton church zose zo muri Kigali n’abaturutse mu ntara, bahuriye kuri Stade Amahoro ngo barangize umwaka.

Bamwe mu bahise bakira agakiza nyuma y'inyigisho za Apotre MASASU
Bamwe mu bahise bakira agakiza nyuma y'inyigisho za Apotre MASASU

Umushyitsi mukuru yari Nsengiyunva Jean  Philbert Minisiri  w’urubyiruko, hari Apotre Joshua  MASASU NDAGIJIMANA, umufasha we  Pastor Lydia MASASU, aba pastor benshi bo muri restoration church, ndetse n’abantu benshi bari baje gusoza umwaka basenga.

Apotre MASASU mu ifunguro yavuze ko agaburiye abari aho yagize ati “ Imbuto zo kumvira Imana harimo imigisha, hakabamo amahoro ndetse n’ituze”.

Uyu mwaka, ngo umuntu uzumvira Imana, azabona umugisha mu byo akora byose. Ngo iyo wumviye Imana nayo yumva ibyawe.

Kugirango ugire kumvira Apotre MASASU yavuze ko,  icya mbere ugomba kwimika YESU nk’umwami n’umukiza wawe. Kwitandukanya n’ikintu kibi cyose ukagirana igihango n’Imanahango.

Apotre yavuze ko YESU  nta mashuri yize, ariko  bibiliya  ivuga ko amashuri YESU yize “ni ukumvira

Abraham  yumviye Imana  aza gutanga umwana we ISAAC  nyuma yaho  yahawe umugisha, ndetse abamukomotseho bose bagize umugisha.

Nyuma yo kwigisha kwa Apotre Josua Masasu, abantu batari bake bafashe icyemezo cyo gukizwa. Habaye kandi igikorwa cyo gufasha SOMALIA, abari aho bagatanga uko bashoboye.

Aya masengesho akaba yarangiye nyuma y’uko umwana wa 2012 ugeze.

Ijambo ry’Imana Apotre Josua MASASU yigishije mwarisanga mu:

ITANGIRIRO 23:3-6

GUTEGEKA 28:1-15

1 SAMUELI  15:22

ABAFILIPO 2:8-11

Masasu abyinira Imana
Apotre Masasu abwiriza
Apotre Masasu abwiriza
Minister w'urubyiruko wari umushyitsi mukuru mu ijambo rye
Minister w'urubyiruko wari umushyitsi mukuru mu ijambo rye
Umuririmbyikazi Gaby Kamanzi
Umuririmbyikazi Gaby Kamanzi
Ibyishimo byari byose
Ibyishimo byari byose
Pastor Lydia Masasu ahobera inshuti
Pastor Lydia Masasu ahobera inshuti
Shekinah dance
Itorero Shekinah mu mbyino za Kinyarwanda
Iyo ni Drama team ihimbaza Imana muri Drama
Iyo ni Drama team ihimbaza Imana muri Drama
Drama Team y'abana
Drama Team y'abana

Daddy SADIKI RUBANGURA
UM– USEKE.COM  

0 Comment

  • hi

  • IMANA ishimwe ko ijya yumva amasengesho yabakozi bayo.knd IMANA ishimwe cyane ko ubwami bwayo bukomeje kuba bugali.UWITEKA we ntawaje agusanga ngo ubure kumwakira.amahoro nabe kubayishimira. none niteka ryose AMEN.umwaka mushya

  • dat waz very nice.AMEN

  • BYARIBYIZA TURASHIMA IMANA KUBWINYIGISHO NZIZA YATAZWE KANDI YATUMYE BESHI BAKIZWA NIKOKO UYU MWAKA NUGUSHAKA IMANA KWEMERA YEZU NUMUTIMA WACU WOSE KUGIRANGO TUMUKURIKIRE KANDI TWEMERE ATUYOBORE MAZE TURONKE UMUGISHA

  • igihe kirageze ngo abanyarwanda barebe aho imana ibavanye aho ibagejeje naho ibajyana(kuva mu mivu yamaraso no munkongo zihaze imiri yabantu mubwigunge no gutereranwa namahanga) none ubu tukaba twaramaye mumahanga yose nk,igihugu gifite umutekano usesuye itarambere ri kumuvuduko udasanzwe, ubumwe n, ubwiyunge tukaba dufite agaciro imbere yamahanga nokutavogerwa N.B:IBYO N,IMANA YABIKOZE IKORESHEJE ABAYOBOZI BACU dukomeze tuyobonze inzira izatugira ishimwe mw,isi.IMANA IHE UMUGISHAURWANDA.SHALOM

  • Ewe ni byiza pee.nanjye tari 1-1-2012 ahashyira saa00-01narindimo mpimbaza ihoraho nyishimira umwaka ndangije kwndi nyiragiza uwo ntangiye

  • Yesu niwe buhungiro.nnjye namuhungiyeho nonubu anjyejeje ahontarikuzapfa ngeze!England

    • wa muhungiyemo uhunga iki?

      • yamuhungiyeho ahunga ibyaha.

        • Ubu ntabyaha ukigira ?

  • Byiza cyane. gusa bantu b’imana mukwiye kujya mureka gupfukama,kwiriza no kuzamura amaboko munsengero doreko wagirango ;;;;;; ariko mwagera hanze mukiyambura ibyo mwari mo!!! duhinduke tuba bashya muribyose knd tuzirikana ko ALLAH we atajya ahinduka. Amen

  • KURANGIZA UMWAKA — USENGA NI POWER

  • Ikibabaje n’uko usanga umugabo ari Apostle Pastor n’umugore ngo ni Pastor ahubwo ni Pastorkazi ntabwo ari Pastor kuko ntaho bibiriya ibivuga

  • Isengesho rigira imbaraga iyo usenganye umwete kandi ni ukuri banyarda Uwiteka aracyicaye ku ntebe y,imbabazi mureke tumutakambire adukize iri curaburindi ryugarije isi yacu kuko igeze ku iherezo.

  • Ni byiza kwibuka Imana no kuyishimira buri munsi…. kandi ntibibujijwe no kuyisaba. Gutangira umwaka usenga ni sawa kabisa! Gusa “agakiza” ni buri munsi, ntibigombera umunsi runaka… ikindi kandi biri hagati y’Imana nawe, si ngombwa ko bigaragarizwa undi aho usanga bamwe birirwa babungana Bibiliya, abandi babyina umunsi ukarangira ntacyo ukoze: Isengesho rizima ni ugukora utikoresheje, wizamura, uzamura abanyantegenke, wubaha buri muntu, buri cyose ubwo uba uteza imbere isi ya RUREMA!!! Amahoro kuri twese.

    • have se wo kuba umunyadini bigeze aho utazi icyo ijambo ry’Imana rivuga:mugende mumahanga yose muhindurire abantu bose kuba abigishwa banjye,nonese wowe n’imana yawe muzahurirahe?ntuzi ko Imana ikorera mubantu!!

  • kubaha uwiteka nibwo bwenge kandi kuva mu byaha niko kujijuka

Comments are closed.

en_USEnglish