Digiqole ad

Benshi bakomeje gushakisha ibyangombwa byo gutwara ibinyabiziga

Abantu bamaze kubona impushya zo gutwara imodoka mu myaka itatu ishize barenze 72.2% ku mubare w’ibinyabiziga n’ibinyamitende biri mu Rwanda.

Benshi barifuza ibyangombwa byo gutwara/Photo TNT
Benshi barifuza ibyangombwa byo gutwara/Photo TNT

Police yo mu muhanda yatangarije Newtimes dukesha iyi nkuru ko abantu 146,776 babaonye impushya zo gutwara imodoka kuva mu 2009, muri aba 10% ni igitsina gore.

Abantu 31,031 baboye ibyo byangombwa mu 2009, 31,837 bazibona mu 2010 naho 38,908 bazibona mu 2011.

Hagati mu mwaka ushize mu Rwanda habarirwaga ibinyabiziga bigera ku 85 000

Nyamara ariko abanyarwanda baracyafite inyota yo kubona ibyangombwa byo gutwara imodoka, abantu barenga 249 000 bakoze ibizami byo kubona uruhushya rw’agateganyo, aba kandi binjirije Leta amafaranga akabakaba miliyari 2 z’amanyarwanda biyandikisha.

Ku bantu 150,824 bakoze bashaka Provisoire umwaka ushize 62,552 gusa nibo batsinze.

Chief Supt. Celestin Twahirwa ushinzwe Traffic Police avuga ko uku gutsindwa kuva ku kutiga neza amategeko y’umuhanda ku bajya gukora.

Uyu mugabo akaba kandi yavuze ko amwe mu mashuri yigisha gutwara ngo yaba atigisha abanyeshuri bayo uko bikwiye, bakaza gukora ibizami gusa.

Kuwa kane w’icyumweru gishize,  abantu barenga 9 800 biga mu mashuri yigisha amategeko yo mu muhanda no gutwara, bakoze ibizami mu gihugu hose, kwiyandikisha ku bazakora ubutaha byahise bitangira kuri uriya munsi, ikizami kikazaba tariki 12 Gashyantare nanone.

Police nkuko byatangajwe na Chief Supt. Celestin Twahirwa ngo ikaba igiye kujya isaba impapuro zigaragaza ko umunyeshuri ugiye gukora muri Driving school runaka ari yahize koko.

Mu Rwanda ubu ngo hari amashuri 44 yigisha amategeko y’umuhanda no gutwara ibinyabiziga, nyamara ariko ngo 30 niyo yonyine yahawe ibyangombwa byo gukora.

Chief Supt. Celestin Twahirwa kandi akaba yatangaje ko Police igiye gukora urutonde rw’ibibazo byose byabajijwe mu myaka 3 ishize mu gukora ikizami cya Provisoire, maze rushyirwe kuri Internet kugirango ibi bibazo bijye bifasha abitegura ibizamini.

Jean Paul Gashumba
UM– USEKE.COM

0 Comment

  • Chief supt.Celestin Twahirwa murakoze kuricyo gikorwa cyo gushira kurutonde ibibazo byabajijwe,bizadufasha.

  • NASABAGA POLICE KO RWOSE YAKONGERA IGIHE CYA PROVISOIR KUKO IMYAKA IBIRI NI MIKE BAGIRE IMYAKA INE .MUFASHE ABANYARWANDA MURAKOZE.

    • Umva CECENI, urakoze kwifuza neza no kubaza neza ahubwo gir’uti prolongation izabe imwaka itanu kandi ntigapfe ubusa nkuko bisanzwe kuko iba yaratwaye amafaranga n’igihe cyo kuyirukaho.

      Murakoze.

  • ko abakoze le1/12/2011 zidasohoka byagenze bite?nakoreye i musanze ndatsinda ngiye kwandikisha no ntibirashyirwa mu mashini kandi hashize amezi abiri yose.ibi ni ibiki?

  • aliko ibibibazo bisigaye bibazwa bya vrai ou faux (yego cyangwa oya) muzukuntu byoroshye kubikopera,? Uziko hali nabantu batazi gusoma nokwandika basigayebaza mukizami bize kwandika YEGO na OYA (namwemurabonako zoroshe kuzandika; ninyuguti eshanugusa wiyigira) ubundi bakabahatisha muzunguwa ine bakandika YEGO cyangwa OYA batamenye nuko ikibazo giteye kubera kutamenya gusoma

    • xxxxxx we !!

      Uraho urakomeye. vuga ngo bazajya baza barize kwandika zeru cyangwa guca akaziga gato, naho ibindi byo ni kado ariko ihira uwize amategeko y’umuhanda cyangwa wayigishijwe.

      Murakoze.

  • MURAKOZE,NANDIKISHIJE MU KARERE KA NYANZA PROVISOIRE, HASHIZE AMEZI ANE,NI UKURI MWARIMUKWIRIYE NKUMFASHA.MURAKOZE

  • Mwiriwe,

    Mfite icyifuzo cy’uko hajyaho Bureaux zihoraho(5 jours/semaine)zishinzwe gukoresha ibizamini ku buryo umuntu azajya asaba rendez-vous ye agakora ikizamini cye atari muri rusange.

    Byaba byiza kandi, habonetse mudasobwa ku buryo ushoboye kuyikoresha yayifashisha mu kizamini cya théorie.

    Murakoze

  • mwamfasha mukambwira uburyo abashaka gukorera provisoire biyandikisha kuri telephone

Comments are closed.

en_USEnglish