Benjamin Mkapa yifatanyije n’u Rwanda mu muhango wo kwibuka i Arusha
Uyu mugabo wahoze ari Perezida wa Tanzania (1995-2001) wari umushyitsi mukuru mu muhango wo kwibuka Jenoside yakorewe Abatutsi i Arusha muri Tanzania kuwa gatanu w’iki cyumweru, yashimiye cyane inzira u Rwanda rwanyuzemo yo kwiyubaka no kubaka ubumwe n’ubwiyunge mu banyarwanda.
Muri uyu muhango wabereye ku kicaro gikuru cy’Umuryango w’Africa y’Iburasirazuba, Benjamin William Mkapa yabwiye imbaga y’abantu bari baje ko ashimira cyane inzira Perezida Kagame yacishijemo u Rwanda ndetse asaba ko yakomeza gushyigikirwa n’akarere.
Yagize ati “East Africa ikwiye gukomeza kumufasha no gufasha abanyarwanda kongera kubaka ubuzima n’umuryango wabo.” Mkapa ashimira cyane ingabo zari iza APR guhagarika Jenoside mu 1994 mu gihe amahanga yari yaricecekeye.
Uyu mukambwe w’imyaka 75 wari wanitabiriye urugendo rwo kwibuka rwabanjirije uyu muhango mu mihanda y’umujyi wa Arusha, yibukije ko muri aka karere ngo bigishoboka cyane ko hari abashobora kuzira ubwoko bwabo, idini cyangwa akarere bavukamo, bityo ko ibyo bikwiye kwitonderwa kugorango ntibizongere.
Mkapa ati “Dukwiye kwimakaza no gushimangira ihame ryo kungana kw’abantu bose. Tugomba kubaka ibihugu byubakiye ku runyurane rw’abantu babanye bubahana kandi bafashanya.”
Benjamin Mkapa mu ijambo rye yavuze ko u Rwanda rwemerewe kwinjira mu muryango wa Africa y’Iburasirazuba mu 2007 kugirango barufashe gukomeza inzira yo kwiyubaka rufatanyije n’abatuye ibihugu byo mu karere.
Ati “EAC irifuza gusangira n’abanyarwanda amahoro, umutekano, iterambere n’ubwubahane bw’abatuye ibi bihugu maze twese hamwe twishimira ko dutuye aka karere. Iki nicyo uyu muryango rusange duhuriyemo ugamije.”
Nyakubahwa Mkapa kandi mu ijambo rye yasabye urukiko rw’umuryango w’ibihugu by’aka karere (East African Court of Justice) kuba rwakurikirana abaregwa ibyaha bya Jenoside, ibyaha byibasiye inyoko muntu n’ibyaha by’intambara, avuga ko bidakwiye kuba byakoherezwa i La Haye. Ati “Kuki tutaha inkiko zacu ububasha bwo gukurikirana izo manza?”
Amb. Dr. Richard Sezibera umunyamabanga mukuru wa EAC yabwiye abari aho ko Jenoside yakorewe Abatutsi atari ikintu cyabaye nk’impanuka. Avuga ko ari umugambi wateguwe mu myaka myinshi yashize habibwa amacakubiri, abatutsi bitwa ibisimba n’abantu ngo badakwiye kuba mu bandi.
Dr Sezibera ariko mu ijambo rye yashimiye abanyarwanda kuba bareretse isi yose ko nta kidashoboka ubwo bongeraga kubana no gufatanya kubaka igihugu bahuriyeho bose, bakarenga ibibatanya, bakubaka ubumwe bagafatanya guhangana n’ibibazo bireba igihugu cyabo.
Uyu muhango witabiriwe n’abantu batandukanye barimo ndetse na ambasaderi w’u Rwanda muri Tanzania Dr Ben Rugangazi, Mr. Anees Ahmed wari uhagarariye urukiko rwa ICTR rwashyiriwe gucira imanza abaregwa Jenoside mu Rwanda, umuyobozi w’umujyi wa Arusha Gaudence Lyimo, ndetse n’umuyobozi wa District ya Arusha John Mongera, abakozi b’imiryango itandukanye, abanyeshuri, n’abahagarariye urubyiruko muri EAC.
ububiko.umusekehost.com
0 Comment
Aksanti sana Mheshimiwa William Mkapa, atfazali wewe umetuonesha jambo la upendo sisi wanyarwanda kuliko mwenziyako, naamini kwamba naye atageuka muonambali
MBE KO KUVA TWATANGIRA KWIBUKA NTUMVA KIKWETE CG TANZANIA DELEGATION, NKA BATURANYI….BAKAGOMBYE KWIBUKA
Comments are closed.