Bemera ko bibye Imodoka ya miliyoni 5Rwf bakayigurisha 500 000 gusa
27 Mata 2015 – Kuri station ya polisi ya Remera kuri uyu wa 27 Mata polisi yerekanye abasore batanu bemera ko bibye imodoka yo mu bwoko bwa Toyota Rav4 bakayigurisha ibihumbi 500 nyamara nyirayo (wayibwe) yatangaje ko yayiguze miliyoni 5 n’ibihumbi 300.
Iyi ni imodoka ya kane yibwe mu kwezi kumwe gusa nk’uko byatangajwe na polisi aho ivuga ko muri izi modoka zibwe itarafatwa ari imwe.
Izafashwe zose Police yasanganga abajura bakuyemo (kuyibaga) ibikoresho by’ibanze byazo.
Aba bafashwe bemera ko iyi modoka bayigurishe bamaze kuyivanamo bimwe mu bikoresho byayo.
Sayinzoga Patrick waguze iyi modoka atangaza ko yayiguze ibihumbi 500 ndetse ko ubucye bw’aya mafaranga aribwo bwatumye ayigura.
Ati “numvaga bashakamo macye ndavuga nti reka nyigurire wenda nazajya nyigendamo, mbaha ibihumbi 500 bayishakagamo.”
Sayinzoga avuga ko n’ubwo aya mafaranga ari macye atamuteye impungenge ngo abe yakeka ko ishobora kuba yaribwe.
Ati “ Kuba yari macye nta kikango nabigizemo nakekaga ko ari uko bashobora kuba bakeneye amafaranga cyane.”
Uyu musore yemera icyaha akanagisabira imbabazi aho avuga ko nyuma yo kumenya ko iyi modoka yari inyibano atabimeneyesheje inzego z’umutekano ahubwo akihutira kujya kuyishakira plaque y’impimbano.
Mugisha Rashid ufatwa nk’uyoboye batanu bafatiwe muri ubu bujura, n’ubwo atemera icyaha mu buryo buziguye, avuga ko ubu bujura yabukoranye n’abandi basore nyuma yo kubimusaba ngo bayifashishije bajya i Kabuga kwishimana.
Mu magambo ye agoye kuyakuramo ibisobanuro, yagize ati “ byajemo no kuvuga ngo tujye i Kabuga,.. tureke kwangiza amatiki, turayifata duhita tugenda tuvuga ngo tujye kwinjoyinga (kwishima)”.
Uyu avuga ko iyi modoka bayikuye ku Gisimenti kuwa 29 Werurwe bakaza gufata umwanzuro wo kuyigurisha nyuma y’iminsi itatu biturutse ku bitekerezo bagendaga bungurana.
Police ivuga ko uyu atari ubwa mbere afatiwe mu bujura bw’imodoka kuko ngo mu 2013 yafatiwe ahitwa Papyrus (Kimihurura) yibye imodoka yo mu bwoko bwa Mitsubishi agashyikirizwa ubutabera icyaha kikamuhama.
Kabandana Damien avuga ko nyuma yo kubura iyi modoka ye aho yari yayiparitse yaguye mu kantu ariko yitabaza polisi n’abakanishi barashakisha kugeza ifashwe.
Aba basore batanu bari muri barindwi polisi ikurikiranyeho kugira uruhare muri ubu bujura buciye icyuho bw’imodoka, polisi ikaba ibakurikiranyeho ibyaha bitatu aribyo ubujura buciye icyuha ari nacyo cyaha fatizo, icyaha cyo kugurisha ikintu kitari icyawe no guhishira ibijurano.
Spt Mbabazi Modeste, umuvugizi wa Polisi y’u Rwanda mu mujyi wa Kigali, avuga ko umutafatanyacyaha mu bujura buciye icyuho ahanwa kimwe n’umunyacyaha ndetse ingingo ya 326 mu mategeko ahana igena ko umuntu wagurishije ikintu kitari icye ahanishwa gufungwa imyaka iri hagati y’ibiri kugeza ku myaka itanu n’ihazabu yikubyeinshuro kuva kuri nye kugeza ku 10 by’icyo yagurishije.
Photos/M Niyonkuru/UM– USEKE
Martin NIYONKURU
UM– USEKE.RW
7 Comments
Izi ngegera rero,zirananirwa gukura amabokomu mpuzu ngo zikore none ziriba biracika bari bakwiye kubakata ibiganza byombimwo gahona mwe!!!!Bamwe barara badasinziriye bashakisha icyabatunga namwe mukarazwa ishinga no kubacuza utwo bavunikiye!!!mURAGAPUUUUUUUUUUUUU!!!!!!
Abajura baragakubitwa ninkuba baherutse kunyiba ibihumbi 100 kuri Tigo cash none ndigusaba uwo nimye sha muzajya namwe mufatwa gake gake nubwo nge mwa mpejeje
Emmy tubwire uburyo bakwibye kuri Tigo cash. Wasanga warashatse menshi nayo ufite bakayagutwara
Theo sinzi uko babonye umubare wibanga ntago nigeze nshaka men shi ahubwo nibisambo biteye ubwoba kuko nge ubusanzwe nkora Tigo cash nubutubuzi utamenya uko bavidura konte yawe agahinda banteye sinziko kazashira
Ubushomeri burarikoratu!Ariko izi ningegera ntanubwo zashakaga igishoro nibura?kwishimisha byabamariye iki?Kigaliwe!
Umuntu washyikirijwe ubutabera muri 2013 se kuki atahanwe? Uriya waguze iriya modoka njye ndabona icyaha cye atari ukugura ibyibano gusa, kuko nawe ni umujura ruharwa: ntawe ugura imodoka atandikiranwe n’uwo bayiguze ngo anamuhe ibyangombwa byayo birimo carte jaune n’amasezerano y’ubugure mugihe uwo muyiguze atari we yanditseho. Ibyo ntawe ubiyobewe ko imodoka itagurwa nk’ugura shikereti ku muhanda. Yabikoze abizi agomba guhanirwa ubujura, kandi bose bagahanwa by’intangarugero apana nk’uko byagenze muri 2013.
NDABONA ITERAMBERE MURIGEZEHO MU’RWANDA. VISION 20/20 IS IN FULL SWING !!!.
Comments are closed.