Digiqole ad

Belgique: Rutayisire yatawe muri yombi kubera gupfobya Genocide (update)

Boniface Rutayisire uyobora ishyirahamwe yise TUBEHO TWESE ASBL, yatawe muri yombi na Police ya Bruxelles tariki 07 Mata, ubwo yageragezaga gukora imyigaragambyo yo guhakana Genocide yakorewe abatutsi mu Rwanda.

Boniface Rutayisire watawe muri yombi
Boniface Rutayisire watawe muri yombi

Police y’ahitwa Woluwe imushinja kubangamira ituze rusange. Nyuma y’uko uyu mugabo yari yateguye imyigaragambyo avuga ko yashakaga guha icyubahiro “abapfuye bose”.

Rutayisire, ashinjwa n’abarokotse Genocide baba mu Ububiligi kuba mu b’imbere mu guhakana Genocide yakorewe abatutsi.

TUBEHO TWESE ASBL bivugwa ko mu ngengabitekerezo zayo harimo kugaragaza ko ibyabaye mu Rwanda mu 1994 atari Genocide ahubwo ari intambara ya gisiviri.

Rutayisire, kuri iriya tariki (07 Mata) u Rwanda rwatangizanga iminsi 100 yo kwibuka abatutsi bazize Genocide, we akaba yari yahagurukiye kwibuka “intambara ya gisiviri” avuga ko yabaye mu Rwanda.

Nubwo police ya Woluwe, Bruxelles, yamutaye muri yombi, ntabwo iramenya neza niba akwiye gushyikirizwa inkiko, ndetse ntibiramenyekana niba nubu akiri mu maboko ya police cyangwa yarekuwe.

Abantu bagera kuri 700 bo, bari bitabiriye imihango yo kwibuka Genocide yakorewe abatutsi yari yateguwe na Ambassade y’u Rwanda I Bruxelles.

Update (09 Mata 19h):  Boniface nyuma y’igihe gito ari mu maboko ya police yaje kurekurwa. we yemeza ko agomba kubaza police impamvu yatawe muri yombi.

Source:Expatica Belgium

Ubwanditsi
UM– USEKE.COM

0 Comment

  • Abarokotse mujye mukomeza kwihangana kandi dukomeze kumenyekanishe ubunyamaswa bwadukorewe kugirango dushobore guhangana n’abahakana genocide.

  • UWO AKWIYE KWIGISHWA AGASOBANUKIRWA NIBA ATARABAGA MU RWANDA. NONE SE GUERRE CIVILE IBARA RIMWE MU GIHUGU ITARATEGUWE? ABANTU BAGAKORA AMARORERWA AHO BARI HOSE KANDI BAGAMIJE KURIMBURA UBWOKO BUMWE?AKWIYE KURYOZWA IBYO AKORA MU GUPFOBYA GENECIDE.

  • Abacitse kwicumu bakwiye kwihanganishwa no gufatwa mu mugongo muri ibi bihe! gusa uyu mugabo ishyirahamwe rye rifite izina ryiza ryiza ni uko arikoresha mu bihe bibi, hakwiye ubuvugizi no kuganira nubuyobozi bwacu bwiza kandi bukunda abanyarwanda hakaboneka umuti wukuntu nabazize ingaruka za genocide yakorewe abatutsi bazajya bibukwa (abatarabaye interahamwe bien sure) ndavuga nkabagiye mu byitwaga Inama nyuma gato yukko genocide ihagarikwa ndetse nabatikijwe n’intambara y’abacengezi!!! iyi yose nimbaga y’abanyarwanda yatikiraga kandi nyirabayazana ni interahamwe zihaye kurimbura abatutsi zitazi ko nabahuti ziyitiriraga nabo bazabigwamo,uziko hari aho zabaga zumva zamaze abatutsi zigatangira gutoranya mu bahutu ngo ababa basa cg bafitanye isano n’abatutsi?!!!?? Leta nirebe ukuntu natwe twajya twibuka abacu nubwo atarizo zabishe,ariko bazize zo kuko nizo zatangije genocide, Interahamwe nimbi cyaneee! ndisabira ngo umuntu uzajya ukora amabi ndengakamere avanze nubwicanyi nubushinyaguzi, yaba umuhutu yaba umututsi ajye yitwa interahamwe,aho kugirango interahamwe zireberwe mu moko ahubwo zireberwe mu bibi zakoze!!! hanyuma twese tubeho and never again!

  • nimureke twibuke kdi tuniyubaka duharanire kubaho kdi twubaka urda. rwacu rwatubyaye.naho abo bashaka gupfobya genocide ntibaduce intege cg ngo badusubize inyuma mubitekerezo..(bazageraho baruhe)

  • Ariko Mana! Aba baracyahakana iki koko, bigiza nkana; tuzabarwanya twivuye inyuma none dore n’ababafashije batangiye kubabadufasha, Loni yindi bazayikurahe?!

    Batuje tugaturana ko twabyemeye,baracyashaka iki ko Imana yabahakaniye umunsi inkotanyi zibatesha!!!!!

    Abarokotse twihangane dukomeze dutwaze.

    IYaduhanze ntizaduhana.

  • Rutayisire Boniface, twize hamwe kuri collège APAPE i Gikondo ndamuzi neza ntibitangaje kuba yakora biriya. Yarangwaga n’ivangura moko kuburyo burengeje ubw’undi muntu wese wo mukigero nk’icyo yarimo icyo gihe. Ikintangaje nukubona adahinduka ngo yumve ko u Rwanda rudakeneye abantu bafite ibitekerezo nkibye. We n’iryo shyirahamwe ayoboye nibashake ibindi barisha aho bari bareke gushinyagurira no gutoneka abafite ibikomere batewe nawe n’abameze nkawe. Ku ishuli najyaga numva bavuga ko nyina ari umututsikazi yaba yaribyariye ikishi kuko Boniface ni umugome urenze urugero.

  • Ariko abantu babaye bate? Baravuguruza iby’isi yose yabonye kandi yemera? Ese uwo Boniface ko ari muri Belgique, ntazi ko icyo gihugu cyemeye ku mugaragaro genoside yakorewe abatutsi bakanasaba imbabazi zo kuba bataratabaye? Ntaze no kubakina ku mubyimba kuko Ababiligi nabo kuri iyo tariki baba bibuka aba paras babo 10 bishwe rubi muri Kigali.

  • Kuki atazanwa muri 1930,nta soni ngo ahakana iki? wenda ashobora kuba nawe yarayikoze akaba adashaka ko ivugwa,ariko uziko mwidegebya koko?ubwo mwamufashe rero ejo muzamurekura gusaaaaaaa.

  • kiriya kigabo rutayisire boniface ndakizi kiravuga ibyo kizi ahubwo ni amaco y inda kandi gisigaye kimeze nkicyasaze.kiba kishakira ubuhungiro ntakindi . uko nkizi gishobora kuba kirwaye mumutwe.ariko ubutabera bukwiye kumukurikirana kuko ni ukorora abantu.arabizi neza ko genocide yakozwe ariko njye ndamuzi neza simuzima mumutwe ahubwo bamuvuze yarasaze.yahunze amadeni agezeyo yigira politicien, turaturanye mu bubiligi ndakizi neza .

  • Kino kigabo koko ubanza kituzuye namaco yinda kugirango kibone uko kiramuka kirushwa ubwenge ningurube isonza ikarya ibyana byayo nako nimba nayo barayibaga bayikuramo aka benz.

  • IJORO RIBARA UWARIRAYE KUMUGANI WA KIZITO utaranyagiwe ni mvura yu kwakane1994 ngo akubitwe agafuni ajugunwe muri W.C Yuzuye ngo bamusenyereho inzu ye ngo yicirwe umuryango we ntacyababuza gupfobya GENOCIDE hari nabandi benshi mu Rda bigize intagorwa hagowe abayobozi bu Rda

  • Boni,koko urakomeje? Ariko ntibitangaje numva ko ngo na nyoko wari mubamuhize

  • Sigaho yahaya we?Nemera Imana kandi nemera ko Umuntu ari nk’undi mubijyanye n’umubiri,kubaho no gupfa.Mbese ntawakagombye kwica undi cyangwa ngo amugenere kubaho uretse Imana.ariko ku isi njya mbibona>None wikwitiranya Ibintu,abaturage amasasu yo hagati y’inkotanyi n’abatabazi abo yaguyeho, n’abishwe n’inzara yo mu mashyamba ya kongo cg abambaraga imyenda ya Gisivire bafite imbunda ari abacengezi, bose ngo twibuke,ubwo nabazize accident mu muhanda twibuke?Yaha rwose nawe uri Umuhakanyi wa Genocide yakorewe abatutsi kandi urafobya,nawe nutigarura ngo wihane uzisanga mu gihome.Nkugiriye Inama.Siboyintore

  • Baba batinya kwibuka ibyo bene wabo bakoze kubera ikimwaro nibahakane cg bemere ibyo ni byabo amateka yamaze kwiyandika.

  • ariko bakizanye bakagishikiriza inkiko zo mu rwanda nabo gifitiye amadeni bakaboneraho ku kishuza, kirararika urutwe gusa aho muri Belgium, buretse kizahura kizaba kibona!!!!

  • ikintu cyahigaga nyina ngo kimwice ngo n’umututsikazi urumva se atarigikoko nyine cyamaze imfura z’urwanda iyo n’imivumo ikimugendaho y’inzirakarengane ariko ikibabaje n’uko umuntunkuriya ababiligi bamureka akidegebya ahahu karikuwundi karahandurika ubwose bamufunguyiki ariko ababiligi barabesha bajye bakomeza borore izo shetani z’amaze abantu icyonzicyo nabo bafite arikayida irihariya umunsi bazajya babicira hirya no hino ntibazadutabaze ngo turwanye iterabwoba kandi bo bifuzako izonkoramaraso zikomeza kwidegebya no kuvuga ibyo bashaka iwabo nkumwana uriwabo kwa nyina ubwo tuvuze ngo tugiye guhiga el shababu mwadushigikira kuko muzi ko babashimuta burigihe ariko abatwica mwebwe mukabagira bezaaaaaaa mukabadabagiza muribesha cyane harigihe muzadukenera natwe tubime amatwi babatwike tureba.

  • jye narumiwe gusa ntacyo nkivuga nzajya mbibuka buri munsi kuko biri mumaraso jye biranyibabariza ngashaka gusara nonese kwibuka ukabona uwakwiciye cyangwa mwenewabo abarimbere aravuga za discours bintera isesemi sinkubeshya mbwira bene wacu kwihangana birakomeye jye mba numva nakwiruka buri wese afite uko yibuka ariko tugomba kubikora muli rusange naho uriya wiburayi n’umusazi va kumbwa.

  • IYO UBA URI INO AHA NGO NZAKWISHAKIRE BONIFACE.

  • uwo niwe wabishe ahubwo yoherezwe mu rwanda aho yakoreye genocide atwereke abanti tutarashyingura mukyubahiro ni bamwohereze

  • KUBA IMBWA SI UKUMOKA.N’UYU N’IMBWA ITAMOKA. NANGWA N’IMBWA IJORO RIRAGWA IKAKURINDA. PUUU!

  • Mumureke gashiga izagera aho imushigura yisange muri 1930 nka nyirasenge NIGABIRE VICTOIRE na mubyara we Me.NTAGANDA Bernard.

  • Abarokotse nimuhumure tuzabaho kuko kubaturiho simpuhwe nubundi ni jah ukitwitayeho

  • arikose uhiga nyoko ari intambara ya gi CIVIL??? BONIFACE WE!

  • Erega, mureke ni amatakirangoyi, guhakana no gupfobya Genocide yakorewe abatutsi kubera ko kubaho kwacu atari impuhwe batugiriye ahubwo ari ukuboko k’uwaduhanze.
    Arahakana kuko umushinga wabo wabapfanye, uwarokotse wese rero kuriwe ni témoin ya genocide. Ntidutinye kuyivuga ko yarateguwe bihagije ahubwo indege ya Kinani ishyiraho iherezo ryacu. Ariko nyine kuko ataribo baremwe muntu ntibyashoboka kubatsemba burundu.

    TWIGIRE KURI AYO MATEKA BASHAKA GUFIFIKA TWUBAKA EJO HACU HEZA, DON’T GIVE UP!!!

  • Ikindi umuntu uhiga nyina yasonera nde?
    Ahubwo Ububiligi bumubitsemo iki? Ariko bo babifitemo inyungu igihe babona hari uwashoboye kubyaza umusaruro ibyo bigishuje, ibyo babibye. Bakije umuriro nawe araguma arateka ntibyapfuba.

  • yewe njye maze kumva ibya boniface uyu ko yahize nyina, nasanze kuba yarashinze ishyaka rirwanya abatutsi ntamugayo kuriwe biramubereye nakenyere akabaye icwende ntikera niyo keze ntigashira umunuko,aho urwanda rushyitse ntacyo ateze kudukoraho

  • Ariko burya u Rwanda rwaragowe n’abanyarwanda baragowe koko. Ndebye ibyo
    abantu banditse kuri Rutayisire Boniface batamuzi ndumirwa. Ngo yahize
    nyina? Ibinyoma nk’ibyo koko umuntu agatinyuka akabivuga? Ahubwo se
    genocide y’abatutsi yabaye ari kumwe n’ababyeyi be ? Igisubizo ni Oya
    kuko ndamuzi neza twarabanye.  Genocide yabaye Rutayisire Boniface atuye
    mubirometero birenga ijana na mirongo itanu by’aho ababyeyi be bari
    bari. Ikindi ahubwo gitangaje n’uko n’uwo Rutayisire Boniface yahizwe
    n’interahamwe ziramwica arazuka kuko zamuregaga kurwanya politiki
    yivangura igihe FPR yari ikiri mu ishyamba. Ndetse n’igihe bica Bucyana
    na Katumba,  abasederi bateye uwo Rutayisire Boniface murugo iwe
    kugirango bamwice.  Genocide y’abatutsi itangiye Rutayisire Boniface
    yatewe n’interahamwe ndetse n’abapolisi b’umugi wa kigali bamwe bagiye
    kumugiha iwe ngo bamwice basanga yahise ahungishwa n’inshuti zamujyanye i
    Gitarama. i Gitarama ariko naho yahuye n’uruva gusenya kuko abaturage
    baho bahigaga abatutsi bamufashe bakajya no kumuroha muri Nyabarongo
    nk’abandi batutsi. Icyo gihe nabo yagobotswe n’abacuruzi b’inshuti yari
    azi baguriye abari bagiye kumwica bakabaha amafaranga noneho abaturage
    bagahana gahunda yo kuzagaruka kumwica undi munsi. Aboo bacuruzi
    bamurwanyeho bahise bamuhungirishiriza i Kabgayi ariko nabwo bananirwa
    kumugezaho kuburyo bagiye kumubitsa muntoki z’iGahogo ndetse
    abamucumbikiye kuva icyo gihe bamubujije kongera gusohoka kugirango
    atabatera ibibazo.  Ahubwo icyagaragaragaye n’uko genocide
    y’abatutsi irangiye, FPR yishe umuryango wa Rutayisire Boniface
    irawumara maze nawe ahita ayoboka inzira yo kubarwanya rwihishwa ari
    mugihugu kugeza mumwaka w’ibihumbi bibiri. Amaze guhunga nibwo noneho
    yeruye arwanya FPR kumugaragaro ndetse ahinduka uwo basigaye bita
    opposant numero 1 kuko arega FPR kuba yarakoze genocide hutu.

Comments are closed.

en_USEnglish