Belgique: Igikomangoma cy’Ububiligi ntikizaza mu Rwanda kwizihiza ubwigenge
Prince Philippe, Igikombangoma cy’Ububiligi ntabwo azaza mu Rwanda kwizihiza isabukuru y’Ubwigenge bw’u Rwanda kuko u Rwanda rutamutumiye.
Didier Reynders, Ministre w’Ububanyi n’amahanga, Paul Magnette Ministre w’Ubutwererane ndetse na Prince Philippe na Madamu izi nizo ntumwa z’Ububiligi zizajya i Bujumbura tariki 2 Nyakanga kwizihiza isubukuru y’ubwingenge bw’Uburundi nkuko byemejwe na Joseph Smertz ambasaderi w’iki gihugu i Bujumbura.
Nta ntumwa z’Ububiligi zizaza i Kigali muri uyu muhango uzaba ku ya mbere Nyakanga, abayobozi ku ruhande rw’Ububiligi ngo ntabwo batumiwe i Kigali, muri uwo muhango utazizihizwa ku buryo buhambaye i Kigali nkuko byemezwa na Jeune Afrique.
Ministre w’ububanyi n’amahanga w’Ububiligi yabwiye Jeune Afrique ko kuba u Rwanda rutarabatumiye ari uburenganzira bwabo kandi bubaha uguhita kw’u Rwanda.
Didier Reynders yavuze ko mu Rwanda ubu tariki ya mbere Nyakanga 1962 batayifata nk’itariki bigobotoyeho ingoma ya gikoroni ahubwo nk’itariki ubutegetsi bwafashwe n’abashyize imbere ivanguramoko ryaje kuvamo Genocide yakorewe Abatutsi.
Tariki ya mbere Nyakanga uyu mwaka, mu Rwanda hazizihizwa imyaka 50 y’ubwigenge (19962 – 2012), hanizihizwe imyaka 18 yo kwibohora (1994-2012).
Iyi minsi yombi Leta y’u Rwanda ivuga ko ari umwanya wa buri munyarwanda wo kwibutsa ibitekerezo bye amateka yaho igihugu cyavuye no kureba imbere aho agomba kucyerekeza.
Jean Paul Gashumba
UM– USEKE.COM
0 Comment
Ubundi yazaga gukoriki ? Bashenye ubwami bwacu biri no mubyateje ibibazo bitwara imbaraga nyinshi gukemuka,none ngo ntazaza mu Rwagasabo , nasige ho agahinda gake.
mwe se ko mwafashe ubutegetsi ntumusubizeho umwami kandi ahari!!ari muri Anerica ngaho nimumuhereze ubutwari mureke gutuka ababirigi!!!
uvuze ukuri rwakana we,reka abo ngabo baba bakorera ku marangamutima gusa ubwo se kudatumira Prince biramuvana ku kuba uwo ari we?Nyamara iyo aba ari umunyamerika mwari kureba!!!
no comments!!!
uyu musinzi wirirwa yafashwe na polisi hejuru yo kugendesha imodoka yasinze yazaga gukor,icyi ubundi. urwagasabo ntabasinzi bakirurangwamo hano turakora gusa.najye mu baturanyi bifatire kuri k,amstel nibyo bashoboye bombi. hi hi hi hi ese ubundi se azamuha k,ubucyi ryari yanze kurekura ingoma kuko azi ko umuhungu we ar,umunyamanyanga.pole sana
kotaniro, ko uri umunyamatiku cyane????ukabivanga no kuvuga ibinyoma??
kotaniro wagiye uvuga uziga!!!!!!!!!!!!!!!!??????????????????
Umu”Prince” w’abandi muramuhora iki?? Ikindi kandi amateka yacu, n’ibyayaranze byose, si we cg se bari ku ngoma kandi n’ubwo abari ku buyobozi bafitanye isano, tuge tumenya gutandukanya politique n’umuntu ku giti cye… Nkawe (uranibeshya) uvuga ngo yirirwa afatwa na police yasinze… Birazwi ko ari murumuna we Prince Laurent uzwiho gutwarira ku muvuduko urenze… ubusinzi bwo sindabyumva! UYU RERO NI Prince Philippe ari nawe bakeka ko azasimbura se! Ntitugashyanuke rero!
Yemwe abazi ikinyarwanda, tell me: Bavuga igikombangoma cyangwa igikomangom???
Mbaye confused.
Mwese muravuga amafuti . Mukosore mwe kuguma kudutobera ururimi.
Ariko mwagiye mureka kwirirwa musetsa abantu,ubundi se icyo batumariye niki? Mujye mwibuka uko baje,basanze dukundanye tubanye neza yego batuzaniye amajyambere ariko batugiriye nabi baraduteranya nibo nkomoko ya genocide,nki igikomangoma se yakoze iki in 1994 igihe imbaga y’abatutsi yoramaga haba no gukopfora bajye bakorwa nisoni twarenze uko batekerezaga,ubu natwe isi iraza kutwigiraho ,batubeshye ngo turibohoye baduteza kumarana! Batorongeza igikomangoma cyacu bo kandi iwabo arahaguma birabaje badukiniho barakabya,urwanda rwaramaze no kutamutumira,ariko mwabwiye umwami agataha(KIGELI)ko njya numva ngo ariho azaze urwanda rushya n’abatamuzi tumubone,imyaka yose ishize koko nturahaga amahanga koko ngwino murwakubyaye,wirebere uburyo duturanye amahoro.
Umutoni, mukinyarwanda baca umugani ngo”Vuga uziga”.
Birashoboka kuba warigishijwe amateka atariyo cyangwa se ukaba uyagoreka kubushake n’inyungu ubifitemo.
Ababirigi ngo niyo nkomoko ya genocide? Uzabeshye abatari bariho!!Harya bicika ku Rucunshu, ababirigi bari bahari? Harya Habyarimana n’agatsiko ke bica abanyagitarama bo muri Repubulika ya mbere ni Ababirigi baboheje? Ese ubwicanyi bwabaye kuva 1/10/1990 kugeza kuri 6/4/1994 ni ababirigi babuteye?Genocide yabaye kuva le 7/4 kugeza le 4/7/1994 yo urayishinja ababirigi!!Hanyuma se nyuma y’aho kugeza n’uyu munsi abanyarwanda bicwa nk’ibimonyo???
Birakwiye ko buri wese muri twe yemera uruhare rwe mu mabi yagwiriye u Rwanda kuko niyo nzira yo gukira indwara itwugarije yo kutubaha ubuzima.
Kubemera Yezu yasubije abafarizayo n’abandi bari bafite ubwirasi k’umutima barigize abatagatifu ati: “Mbere yo gutokora agatotsi kari mujisho rya Mugenzi wawe, banza uvane umugogo uri mujisho ryawe”. Mbere yo gushinja abandi ububi, banza urebe ko wowe waba uri intungane!!!
Reka nsubize kiradodora nawe ntacyo warushije abandi kuko nawe wabyanditse nabi(Igikomangoma) kandi kwibeshya jye nemera ko bibaho.
Nibyo koko kudaha agaciro umunsi w’ubwigenge kuko ntiturigenga kuko havuyeho ubukroni bw’ababirigi ku banyarwanda hajyaho ubw’abanyarwanda ku banyarwanda ari nabwo bubi cyane kugeza n’ubu
ariko we ababahungu baterana amagambo mu biki aBarundi bibuka prince luis rwagasore,abaganda nuko,Congo Lumumba Zambia bakibuka Kawunda twe koko ni FPR,yirukanye ababiligi?kwikuririza non,hanyuma ikindi twibihoye iki?ko nanubu ubushomeri bukinuma,AKAZI ni ikimenyane cg amahirwe ubukire ndetse n’ubutegetsi biri kuri bamwe bite wana!ntabwo ari ingangas
Mwese murapfa ubusa?
Ooh Rwanda i Love u
Hahahahahahahaahahah!!! sha se murapfa iki ko mwese muribene ngofero!!! Muzasya mvome!!!
Yes. Ndemera bavuze ko abazungu baduteranyije. Aliko ikibazo nkomeza kwibaza ni iki: Ko twamaze kubona ko baduteranije, kandi ko mu kinyarwanda baca umugani ngo IBUYE RYAGARAGAYE NTIRIBA RIKISHE ISUKA. Ubu ubwiyunge bwacu bugeze he? Ese buri mu magambo gusa, cg tugiye no mu bikorwa twabona ari sawa?
aho bukera abarundi n abanyarwanda bazaterana amagambo kubera agasuzuguro gakabije abanyarwanda bari kugaragaza muri izi genres d interventions. Be care mwubahane
mureke amagambo kuko ingoma zose nikimwe
zirya amaraso buretseko hari udushya!!!!
dukeneye umucunguzi ariwe isumba byose Yesu Kristo ngo aducungure tuve mubyabaye twese tubebamwe kuko biteye agahinda mu rwanda.
mu rwanda hari icyo nakwita IKIBURI NO KWISHYIRA AHEZA kandi imitima icumba imyotsi. raison by dukeneye umucunguzi.
Twigenge nyabyo! Ubundi se nyuma y imyaka 50 umubano hagati y umugaragu na shebuja uba ukiiho? Nooooooon!
Ko nta minsi mikuru yabo badutumiramo, twe turabashakaho iki! Niho hava agasuzuguro kabo !
Kagame yaduhaye agaciro ni tukacyire!
Kagame azanadukiza pee! Na bwabufashanyo bwabo babureke, ahubwo natwe tujye tubafasha!
WOWE WIYITA “machine” UVUGA KO MUTEGEREJE UMUCUNGUZI, WOWE NA NDE. VUGA KO UTEGEREJE UMUCUNGUZI WENYINE KUKO NTA WAGUTUMYE. URI MURI BABANDI BIRIRWA NGO BATEGEREJE “INDAGU”! MBEGA GUTEGEREZA BYA GIPAGANI!!! WIZANA YESU MU MABI YAWE. APUUUUUU! N’ABIYITAGA “ABACUNGUZI” (FOCA) UBU NI ABAYOBOZI MU GIHUGU, THANKS TO THE GOOD POLITICS OF HIS EXCELLENCY PAUL KAGAME.
ooh! dufite abarakare benshi, ndabona mushaka gutera ikirenge mucya basogokuru banyu, muve ku izima, mwemereko RPF ari umuryango muzima uhuza abanyarwanda bose, ububirigi ni igihugu nkurwanda barutumiye cg batarutumiye ntacyo byica cg ngo byongere, itiku ryavutse ngo abami; repuburika ya I iya II, ese mbabaze kimwe mubyo wifuza ko bihaba wari kuba iki?
Comments are closed.