Digiqole ad

Beken yasinye imyaka ibiri mu Amagaju FC

Bizimana Abdou yemeranyijwe n’ikipe y’Amagaju kuyitoza mu gihe cy’imyaka ibiri nk’uko byemezwa na Kabanda Jean Claude umunyamabanga w’iyi kipe.

Umutoza Bizimana Abdou bita Beken azwiho cyane kugira ibisubizo bitanagje aha abanayamakuru (Ifoto/Ngendahimana S)
Umutoza Bizimana Abdou bita Beken azwiho cyane kugira ibisubizo bitanagje aha abanayamakuru, rimwe yavuze ko ikipe mukeba yayikubise inkoni bita “Umunzenze” bukeye iyo kipe imutsinze ati “Bamenye aho umunzenze nawuciye nabo bawunkubise”  (Ifoto/Ngendahimana S)

Kuri uyu wa mbere nibwo yatangiye imirimo nk’umutoza mushya w’Amagaju, uyu mutoza uzwi ku kazina ka Beken ariko akaba mu myaka ibiri ishize yari umutoza w’Amagaju.

Agaruwe nyuma y’igihe gito Amagaju atandukanye n’umutoza Okoko Godfroid werekeje mu ikipe ya Musanze bitunguranye kuko hari hashize igihe gito yumvikanye n’AMagaju kuyatoza igihe cy’imyaka itatu.

Bizimana Abdou yahawe amasezerano y’imyaka ibiri, Kabanda Jean Claude yemeza ko Abdou azabafasha muri gahunda yabo yo guteza imbere umupira w’amaguru mu bana i Nyamagabe, gahunda ngo bari bumvikanyeho na Okoko.

Paul NKURUNZIZA
ububiko.umusekehost.com

en_USEnglish