Updated: Yageze i Kigali kuwa gatanu n’indege ya Qatar Airways avuye muri Jamaica iwabo. Bitandukanye n’abandi bahanzi bo ku rwego rwe aje yiyoroheje, nta barinzi nta bantu benshi inyuma ye. Kuwa gatandatu nibwo yataramiye abanyakigali mu mihango yo gusoza FESPAD.
Anthony Moses Davis (amazina ye) ku myaka 39, yatangiye muzika iwabo muri Kingston, Jamaica afite imyaka itanu gusa abifashijwemo na nyirarume wavugirizaga ingoma Jimmy Cliff.
Beenie Man ubu ni izina rikomeye muri muzika ku Isi, we yiyise umwami w’injyana ya Dance Hall, akaba aje kuririmbira abanyarwanda mu Iserukuramuco nyafrica kuri uyu wa gatandatu guhera saa cyenda z’amanywa.
Uyu muhanzi ufite Album zirenga 25 yatangiye gusohora kuva mu 1983, yamenyakanye cyane mu ndirimbo nka “Love Me Now” ye na Wyclef Jean, “King of the Dancehall”, “Girls” ye na Akon, ndetse n’izindi nka “Hmm Hmm”, “Wine Gyal”, “Gimme Gimme”, “Back It Up” n’izindi.
Ageze ku butaka bw’u Rwanda, yinjiye aramutsa abantu mu buryo buzwiho umunya Jamaica mugenzi we Usain Bolt wamamaye mu kwiruka n’umuvuduko mwinshi kurusha abandi ku Isi.
Yabwiye umunyamakuru w’Umuseke.com ati “ Ni ubwambere ngeze mu Rwanda, ariko najyaga numva baruvuga amakuru meza ko ari igihugu cyahindutse bitangaje nyuma ya Genocide yakibayemo. Nje nanjye kureba rero.”
Mu gitaramo cyo kuri uyu wa gatandatu cya FESPAD kizabera kuri stade Amahoro , Beenie Man azaririmba, ndetse n’abandi bahanzi bakomeye nka Kidumu, Jay Polly, Dream Boys, Dr Claude, Princess Priscilla n’abandi baririmbe.
Mu gitaramo gisoza FESPAD kuwa gatandatu, benshi uyu munya Jamaica niwe bari bakereye kuza kureba.
ntayindi mpamvu Kwicisha bugufi, thats Rasta mouvement. Peace & Love
BYIRINGIRO says:
03/02/2013 at 12:09
yea
UMUSOMYI says:
03/01/2013 at 18:51
Ahahahah umuseke.com ndabakunda cyane muranezeza, reba nkukuntu mwakoze inkuru iryoshye n’amafoto ariko mukadushyiriramo n’akantu kuri iyi foto yanyuma ngo “Akaboko ke ubona ko koko kakoze” ahahahhaha
ariko koko birasekeje wagirango yotsa runonko kubera ukuntu akaboko ke gabaye nk’ak’umuhinzi uhinga imirenzo ahahah
Big up
MUGISHA says:
03/02/2013 at 10:06
umuseke.com turabemera mukomereze aho nizeye ndashidikanya ko muzatugezaho amakuru atomoye yiminsi azamara mu Rwanda.courage
Inzobere says:
03/02/2013 at 13:41
Plaisir uri “plaisir”koko uradushimisha cyane peee!!naho uwo mu rasta nta kuntu atakwicisha bugufi kuko aba rasta nyabo n’imfura cyane.jye ndanabakunda cyaneeeeeeee….
Inzobere says:
03/02/2013 at 14:12
Plaisir uzi icyo gukora rwose?naho ubundi uyu mugabo n’imfura byanabonekaga n’ukuntu yari yitwaye.Aba rasta ndabakunda cyaneeeeee…..
uyu mu type ndamukunze peeeeee,ureke aba star bacu babona batangiye kuzamuka bakigira abahatari ntaho baragera bakunva ko isi ariyabo ,babonereho,imana imuhe umugisha
mugisha emmanuel says:
03/03/2013 at 12:22
ubuse navugako yatwemeje cg yadupfunyikiye amazi?what do you think?kuri nge it was not bad at all.
Nziza says:
03/03/2013 at 21:57
Ewana ndamukunze
Mpundu says:
03/03/2013 at 23:51
Beenie Man ni sawa kabisa
desanjo says:
03/04/2013 at 15:34
umuseke turabemera kabsa na plaisir kuma foto urarenze kambisaaaaaaaaaaa
0 Comment
umuseke turabemera cyaneee!!!!! gusa Plasir urabizi kbsa
ntayindi mpamvu Kwicisha bugufi, thats Rasta mouvement. Peace & Love
yea
Ahahahah umuseke.com ndabakunda cyane muranezeza, reba nkukuntu mwakoze inkuru iryoshye n’amafoto ariko mukadushyiriramo n’akantu kuri iyi foto yanyuma ngo “Akaboko ke ubona ko koko kakoze” ahahahhaha
ariko koko birasekeje wagirango yotsa runonko kubera ukuntu akaboko ke gabaye nk’ak’umuhinzi uhinga imirenzo ahahah
Big up
umuseke.com turabemera mukomereze aho nizeye ndashidikanya ko muzatugezaho amakuru atomoye yiminsi azamara mu Rwanda.courage
Plaisir uri “plaisir”koko uradushimisha cyane peee!!naho uwo mu rasta nta kuntu atakwicisha bugufi kuko aba rasta nyabo n’imfura cyane.jye ndanabakunda cyaneeeeeeee….
Plaisir uzi icyo gukora rwose?naho ubundi uyu mugabo n’imfura byanabonekaga n’ukuntu yari yitwaye.Aba rasta ndabakunda cyaneeeeee…..
Uyu mugabo rwose ndamukunze kuba yicishije bugufi niyo mico yabaRasta ntabikabyo bagira ureke bariya bandi baje bigize abahatari
uyu mu type ndamukunze peeeeee,ureke aba star bacu babona batangiye kuzamuka bakigira abahatari ntaho baragera bakunva ko isi ariyabo ,babonereho,imana imuhe umugisha
ubuse navugako yatwemeje cg yadupfunyikiye amazi?what do you think?kuri nge it was not bad at all.
Ewana ndamukunze
Beenie Man ni sawa kabisa
umuseke turabemera kabsa na plaisir kuma foto urarenze kambisaaaaaaaaaaa
Comments are closed.