Digiqole ad

Beenie Man yashimishije Kigali mu gusoza FESPAD

Updated: Yageze i Kigali kuwa gatanu n’indege ya Qatar Airways avuye muri Jamaica iwabo. Bitandukanye n’abandi bahanzi bo ku rwego rwe aje yiyoroheje, nta barinzi nta bantu benshi inyuma ye. Kuwa gatandatu nibwo yataramiye abanyakigali mu mihango yo gusoza FESPAD.

Beenie Man kuri stage
Beenie Man kuri stage

Anthony Moses Davis (amazina ye) ku myaka 39, yatangiye muzika iwabo muri Kingston, Jamaica afite imyaka itanu gusa abifashijwemo na nyirarume wavugirizaga ingoma Jimmy Cliff.

Beenie Man ubu ni izina rikomeye muri muzika ku Isi, we yiyise umwami w’injyana ya Dance Hall, akaba aje kuririmbira abanyarwanda mu Iserukuramuco nyafrica kuri uyu wa gatandatu guhera saa cyenda z’amanywa.

Uyu muhanzi ufite Album zirenga 25 yatangiye gusohora kuva mu 1983, yamenyakanye cyane mu ndirimbo nka “Love Me Now” ye na Wyclef Jean, “King of the Dancehall”, “Girls” ye na Akon, ndetse n’izindi nka “Hmm Hmm”, “Wine Gyal”, “Gimme Gimme”, “Back It Up” n’izindi.

Ageze ku butaka bw’u Rwanda, yinjiye aramutsa abantu mu buryo buzwiho umunya Jamaica mugenzi we Usain Bolt wamamaye mu kwiruka n’umuvuduko mwinshi kurusha abandi ku Isi.

Ahinguka nta bantu benshi nkuko bisanzwe ku bahanzi bafite izina nk'irye baza i Kigali
Ahinguka nta bantu benshi nkuko bisanzwe ku bahanzi bafite izina nk’irye baza i Kigali

Yabwiye umunyamakuru w’Umuseke.com ati “ Ni ubwambere ngeze mu Rwanda, ariko najyaga numva baruvuga amakuru meza ko ari igihugu cyahindutse bitangaje nyuma ya Genocide yakibayemo. Nje nanjye kureba rero.”

Mu gitaramo cyo kuri uyu wa gatandatu cya FESPAD kizabera kuri stade Amahoro , Beenie Man azaririmba, ndetse n’abandi bahanzi bakomeye nka  Kidumu, Jay Polly, Dream Boys, Dr Claude, Princess Priscilla n’abandi baririmbe.

Ahubwo yabaye nk'utungurwa n'abantu benshi bari baje kumwakira
Ahubwo yabaye nk’utungurwa n’abantu benshi bari baje kumwakira
Yahise abaterera amasaluti
Yahise abaterera amasaluti
Uwo mugore baganiraga ni we manager we nkuko umwe mubo bazanye yabidutangarije
Uwo mugore baganiraga ni we manager we nkuko umwe mubo bazanye yabidutangarije
Beenie Man avuga ko yari yarumvise byinshi byiza ku mpinduka zabaye ku Rwanda
Beenie Man avuga ko yari yarumvise byinshi byiza ku mpinduka zabaye ku Rwanda
Wabonaga yishimye cyane kandi ashaka kuvugana na buri wese, bitandukanye na Jason Derulo, Kingston, P-Sqaure n'abandi baje ino
Wabonaga yishimye cyane kandi ashaka kuvugana na buri wese, bitandukanye na Jason Derulo, Kingston, P-Sqaure n’abandi baje ino

 

Yazanye n'itsinda ry'abacuranzi ubona baatuje cyane
Yazanye n’itsinda ry’abacuranzi ubona baatuje cyane
Ubusanzwe uyu mugabo ni se w'umwana witwa Marco Dean w'imyaka 6, aha yari kumwe n'umugore we Michelle 'D'Angel' Downer batanye mu 2011/photo Internet
Ubusanzwe uyu mugabo ni se w’umwana witwa Marco Dean w’imyaka 6, aha yari kumwe n’umugore we Michelle ‘D’Angel’ Downer batanye mu 2011/photo H Walters
Beenie Man wabona nta mususu afite, nta kibazo cy'umutekano we afite nk'uko twabibonye ku bandi ba Stars
Beenie Man wabona nta mususu afite, nta kibazo cy’umutekano we afite nk’uko twabibonye ku bandi ba Stars bakomeye
Aha yagiraga ati "ejo mwese muzaze"
Aha yagiraga ati “ejo mwese muzaze”
Akaboko ke ubona ko koko kakoze
Akaboko ke ubona ko koko kakoze

Mu gitaramo gisoza FESPAD kuwa gatandatu, benshi uyu munya Jamaica niwe bari bakereye kuza kureba.

Abari baturutse muri Mozambique
Abari baturutse muri Mozambique
DSC_0026
Itorero ryari ryaturutse muri Uganda
DSC_0081
MInistre w’Umuco na Siporo mu ijambo risoza FESPAD
DSC_0091
Dream Boys nibo bahise batangira gususurutsa abari aho
DSC_0099
Jay Polly wari wambaye ingofero y’imisumari nawe aba araje
DSC_0104
Jay n’ababyinnyikazi be
Abafana bamaze kwemererwa kumanuka ngo basange Jay Polly
Abafana bamaze kwemererwa kumanuka ngo basange Jay Polly
Rafiki na Coga Style yari ahari
Rafiki na Coga Style yari ahari
Dr Claude yashimishije benshi nawe
Dr Claude yashimishije benshi nawe
Sandra Miraj yitegura kuza kuri Scene
Sandra Miraj yitegura kuza kuri Scene
Kuri stage
Kuri stage
Kidumu yabyinaga akava hasi
Kidumu yabyinaga akava hasi
Abantu hasi nabo bari baryohewe cyane
Abantu hasi nabo bari baryohewe cyane
Buri wese yafataga uwo bazanye bakawuceka
Buri wese yafataga uwo bazanye bakawuceka
Uyu nawe yari yiyambariye amataratara ye ameze atya
Uyu nawe yari yiyambariye amataratara ye ameze atya
DSC_0219
Ibyo kunywa byari bihari ku babasha bene ibi
DSC_0238
Muri urwo rusaku hari ababona akanya ko kwiruhukira neza
DSC_0655
Beenie Man aje kuririmba
DSC_0658
Atangira kubaha ku njyana ze
DSC_0661
Bishyushye avanamo ikoti
DSC_0667
Beenie man n’abafana be b’i Kigali
DSC_0672
Yatunguwe no gusanga indirimbo ze bamwe bamufasha kuziririmba
DSC_0665
Hari abantu benshi cyane baje kureba iki gihangange

Photos/P Muzogeye

Plaisir MUZOGEYE
UM– USEKE.COM

0 Comment

  • umuseke turabemera cyaneee!!!!! gusa Plasir urabizi kbsa

  • ntayindi mpamvu Kwicisha bugufi, thats Rasta mouvement. Peace & Love

    • yea

  • Ahahahah umuseke.com ndabakunda cyane muranezeza, reba nkukuntu mwakoze inkuru iryoshye n’amafoto ariko mukadushyiriramo n’akantu kuri iyi foto yanyuma ngo “Akaboko ke ubona ko koko kakoze” ahahahhaha

    ariko koko birasekeje wagirango yotsa runonko kubera ukuntu akaboko ke gabaye nk’ak’umuhinzi uhinga imirenzo ahahah

    Big up

  • umuseke.com turabemera mukomereze aho nizeye ndashidikanya ko muzatugezaho amakuru atomoye yiminsi azamara mu Rwanda.courage

  • Plaisir uri “plaisir”koko uradushimisha cyane peee!!naho uwo mu rasta nta kuntu atakwicisha bugufi kuko aba rasta nyabo n’imfura cyane.jye ndanabakunda cyaneeeeeeee….

  • Plaisir uzi icyo gukora rwose?naho ubundi uyu mugabo n’imfura byanabonekaga n’ukuntu yari yitwaye.Aba rasta ndabakunda cyaneeeeee…..

  • Uyu mugabo rwose ndamukunze kuba yicishije bugufi niyo mico yabaRasta ntabikabyo bagira ureke bariya bandi baje bigize abahatari

  • uyu mu type ndamukunze peeeeee,ureke aba star bacu babona batangiye kuzamuka bakigira abahatari ntaho baragera bakunva ko isi ariyabo ,babonereho,imana imuhe umugisha

  • ubuse navugako yatwemeje cg yadupfunyikiye amazi?what do you think?kuri nge it was not bad at all.

  • Ewana ndamukunze

  • Beenie Man ni sawa kabisa

  • umuseke turabemera kabsa na plaisir kuma foto urarenze kambisaaaaaaaaaaa

Comments are closed.

en_USEnglish