Digiqole ad

Beach Volley: u Rwanda rwabuze ticket y’imikino Olempike (Yavuguruwe)

 Beach Volley: u Rwanda rwabuze ticket y’imikino Olempike (Yavuguruwe)

Mutatsimpundu Denyse, Ndayisenga Charlotte, Mukantambara Seraphine, na Hakizimana Judith bahagarariye u Rwanda

Ikipe y’igihugu y’u Rwanda y’abagore ya Beach Volley kuri uyu wa gatandatu yageze ku mukino wa nyuma w’irushanwa ryo gushaka ikipe izahagarira izindi mu mikino Olempike itsinze Iles Maurices muri 1/2, gusa rwahise rutsindwa na Misiri Seti ebyiri ku busa, Misiri ihita ibona ticket y’imikino Olempike izabera muri Brazil mu mpeshyi.

Ubu biteguye guhangana na Iles Maurice
Ubu bahise babona ticket y’imikino y’isi muri beach volley

Denyse Mutatsimpundu na Charlotte Ndayisenga nibo bakinira Rwanda ‘A’, mu gihe Seraphine Mukantambara na Judith Hakizimana bo bagize Rwanda ‘B’.

Izi kipe ziri gutozwa na Paul Bitok yungirijwe na Christophe Mudahinyuka.

U Rwanda rwayoboye itsinda ‘B’, rutsinze imikino ya Sierra Leone, Ghana, Namibie, Morocco na Kenya.

Muri 1/4 u Rwanda rwashoboye gusezerera Mozambique.

Aba bakobwa bageze muri 1/2 babashije gusezerera Iles Maurices bayitsinze amaseti abiri ku busa kuri uyu wa gatandatu rujya ku mukino wa nyuma.

Ikipe izaba iya mbere izabona itike yo guhagararira Africa mu mikino Olempike 2016 naho amakipe ya kabiri n’iya gatatu, zihagararire Africa muri shampiyona y’Isi, ari nayo u Rwanda rumaze ubu kubonera ticket.

Undi mukino wa 1/2 wahuje Misiri yatsinze Nigeria yakiriye amarushanwa.

Imikino Olempike izaba kuva tariki 5 – 21 Kanama 2016, i Rio de Janeiro  muri Brazil.

Abanyarwanda bishimira intsinzi y'u Rwanda kuri Iles Maurices kuri uyu wa gatandatu
Abanyarwanda bishimira intsinzi y’u Rwanda kuri Iles Maurices kuri uyu wa gatandatu
Stanislas Kamanzi, Ambassador w'u Rwanda muri Nigeria ari mu bari gushyigikira ikipe y'u Rwanda muri iyi mikino
Stanislas Kamanzi, Ambassador w’u Rwanda muri Nigeria ari mu bari gushyigikira ikipe y’u Rwanda muri iyi mikino
Mutatsimpundu Denyse, Ndayisenga Charlotte, Mukantambara Seraphine, na Hakizimana Judith bahagarariye u Rwanda
Mutatsimpundu Denyse, Ndayisenga Charlotte, Mukantambara Seraphine, na Hakizimana Judith bahagarariye u Rwanda
Mukantambara Seraphine, Hakizimana Judith bakina ari Rwanda 'B'
Mukantambara Seraphine, Hakizimana Judith bakina ari Rwanda ‘B’
Mutatsimpundu Denyse na Ndayisenga Charlotte nibo bagize Rwanda ‘A’,
Mutatsimpundu Denyse na Ndayisenga Charlotte nibo bagize Rwanda ‘A’,
u Rwanda rwatsinze imikino yose mu itsinda 'B', (aha ni ku mukino wa Namibia)
u Rwanda rwatsinze imikino yose mu itsinda ‘B’, (aha ni ku mukino wa Namibia)

Roben NGABO
UM– USEKE.RW

1 Comment

  • Egypt imaze gutsinda Nigeria. Ejo saa munani za Nigeria (saa kumi za kigali) u Rwanda ruzahura na nigeri ku mukino wanyuma.

Comments are closed.

en_USEnglish