Digiqole ad

BDF yasuye urwibutso rwa Nyamata yibonera amateka ateye ubwoba

Muri week end ishize abakozi n’abayobozi b’ikigo cya Business Development Fund (BDF) basuye urwibutso rwa Nyamata mu rwego rwo kwibuka ku nshuro ya 20 Jenoside yakorewe Abatutsi, no kurushaho kumenya amateka ya Jenoside.

Abakozi ba BDF basura urwibutso rw'amateka y'ubwicanyi ndengakamere bwakorewe i Nyamata
Abakozi ba BDF basura urwibutso rw’amateka y’ubwicanyi ndengakamere bwakorewe i Nyamata

Abakozi n’abayobozi b’iki kigo gifasha iterambere ry’imishinga itandukanye, basobanuriwe amateka y’aho ku kiliziya i Nyamata ahiciwe Abatutsi bagera ku bihumbi 10 mu gihe cy’iminsi itageze kuri itatu mu ntangiriro za Mata 1994.

Aha ku Kiliziya i Nyamata, ubu yahinduwe urwibutso n’uburuhukiro bw’imibiri yabonetse,babwiwe ko hahungiye Abatutsi benshi cyane bari bizeye ko ntawuri bubicire mu ngoro y’Imana.

Umugabo Bosco Rurangirwa warokotse ubwicanyi bakorewe yabwiye abakozi ba BDF ko agereranyije mu Bugesera hose hari hatuye Abatutsi basaga 80 000 ariko ngo abarokotse ntibarenga 2 000, ikibabaje cyane ariko ngo ni uko abo bamaze gushyingura ari 45 314 gusa, abandi ngo ntibarabwirwa aho bajugunywe, abandi benshi baroshywe mu mugezi w’Akagera na Nyabarongo.

Ati “Interahamwe n’abaturage b’abaturanyi bacu batwishe bavuga ngo Abatutsi mu ijuru Imana yabanze na Shitani mu kuzimu ngo ntidushaka. Byari biteye ubwoba.”

Mu kiliziya ya Nyamata Interahamwe zabirayemo zirabatemagura, abagore batwite bicwa nabi, abandi bafatwa ku ngufu, bajombwa ibisongo bigahinguka mu mutwe, abana b’impinja bagakubitwa ku bikuta n’andi mabi arenze ukwemera aba bakozi ba BDF basobanuriwe yabaye aho mu Bugesera ku kiliziya.

Mu bakorewe ubugome ndekakamere nk’uko Bosco yabisobanuye, harimo umugore wafashwe ku ngufu n’abagabo 20 barangiza bakamwicisha igisongo cyahinguranyije umubiri kigatunguka mu mutwe, umubiri w’uyu mugore uracyari wose washyinguwe mu isanduku yawo y’urwibutso rw’ubugome ndengakamere bwakorewe Abatutsikazi muri Jenoside.

John Rutagengwa  wari uhagarariye BDF yavuze ko  bibabaje kubona Jenoside yarabaye kandi igakorwa n’abanyarwanda, yavuze ko BDF izakomeza gusura inzibutso ngo bamenye amateka y’iyi Jenoside kurushaho ndetse bafasha abarokotse guhangana n’ingaruka zayo.

Yagize ati “BDF nk’ikigo gifasha kubona ingwate, by’umwihariko dufasha abacitse ku icumu batishoboye kubona ingwate byihuse, turasaba rero abapfakazi n’urubyiruko bacitse ku icumu bafite imishinga yo kwiteza imbere kutugana tukabishingira bakiteza imbere bagahangana n’ingaruka z’ibi bintu bakorewe.”

Rutagengwa yibukije ko ahanini Jenoside yakozwe n’urubyiruko asaba urubyiruko rw’iki gihe kuba maso no kwirinda inzira zose zaruganisha mu mabi nk’ayabaye mu myaka 20 ishize.

Bageze ku rwibutso babanje gusobanurirwa amateka
Bageze ku rwibutso babanje gusobanurirwa amateka yarwo
IMG_2760
Bateze amatwi amateka magufi y’uru rwibutso mbere yo kwinjiramo
IMG_2763
Babanje gusobanurirwa aya mateka n’umukozi wa CNLG
IMG_2838
Imyambaro y’abiciwe mu kiliziya iragaragara
IMG_2834
Bamanukaga bajya munsi kureba ahashyinguye abazize ubu bwicanyi
IMG_2849
Imibiri hafi 10 000 ishyinguye mu rwibutso rwa Nyamata
IMG_2866
Bitegereza aya mateka ateye ubwoba yabaye i Nyamata
IMG_2895
Bafashe umunota wo kwibuka no kuzirikana aba biciwe i Nyamata
IMG_2932
uwari ahagarariye asinya mu gitabo cy’abashyitsi BDF
IMG_2947
BDF izahora yibuka ubwicanyi ndengakamere nk’ubu bwakorewe i Nyamata
IMG_2924
Bosco Rurangirwa, yarasigaye ngo azavuge anamagana aya mateka mabi
IMG_2861
Umubiri w’umugore wafashwe ku ngufu n’abagabo 20 akicishwa igisongo, waruhukijwe wonyine ngo wigishe amateka

Daddy SADIKI RUBANGURA
ububiko.umusekehost.com

0 Comment

  • Biteye ubwoba ibyakorewe Abatutsi i Nyamata

    • ubuse barongera kuvuga ko ari ibinyoma; ngo ni ukubirisha da. Imana izahanure amarira twarize naho ubundi birenze ubwenge

  • Yoooh mbega umugore umbabaje disi. yapfuye nabi pe

  • ubuse barongera kuvuga ko ari ibinyoma; ngo ni ukubirisha da. Imana izahanure amarira twarize naho ubundi birenze ubwenge

  • UMUNTU WAKOZE IBIBI NK’IBI AHO ARI HOSE ,MU GIHUGU CYANGWA HANZE YACYO ,N’IYO YABA YARAMENYEKANYE CYANGWA ATARAMENYWE.NTA AMAHORO AZAGIRA ,IMANA YONYINE IZABAHORERA.

Comments are closed.

en_USEnglish