Digiqole ad

Batatu muri bane batwitse ishuri rya Byimana bakatiwe imyaka ibiri n’igice y’igifungo

Urukiko rwisumbuye mu Karere ka Muhanga rwahanishije imyaka  ibiri n’ igice y’ igifungo  batatu mu  banyeshuri bane bashinjwaga gutwika ishuri ryisumbuye ryo mu  Byimana nyuma  yo kubahamya icyaha runahanisha   umwe muri bo yakatiwe gufungwa  umwaka  umwe n’ igice.  

Muri aba banyeshuri babiri ntibari bageze imyaka yo kugezwa imbere y'amategeko
Muri aba banyeshuri babiri ntibari bageze imyaka yo kugezwa imbere y’amategeko

Mu rubanza rwasomwe mu minota 30, umucamanza Mukansanga Bernadette w’urukiko rwisumbuye rwa Muhanga yagaragaje ko  urukiko rwashingiye ku ngingo zitandukanye zishinja n’ izishinjura  aba banyeshuri ku mpande zombi

Urukiko rwahanishije Mahirwe Irené, nyuma yo kumuhamya umugambi  wo gutwika no kuwushyira mu bikorwa  mu gihe we Kayiranga Gaus yahamijwe icyaha  cy’ubufatanyacyaha ngo kuko yaherekeje Mahirwe kugura ikibiriti cyakoreshejwe mu gutwika inshuro ebyiri.

Urukiko kandi rwatangaje ko Mugisha Mubaraka na Niyitanga Theoneste bahamwe n’icyaha cyo guhishira  kuko bari bazi abatwika  amacumbi ariko bagatinda kubivuga kugeza aho icumbi ritwikwa ubwa gatatu.

Ku ruhande rw’ uwitwa Mugisha Mubaraka urukiko rwamuhanishije imyaka  ibiri n’ igice kuko atavuze abatwikaga icumbi kandi abazi ngo akaba yarahisemo kubishyuza inkweto ze zahiye kandi ngo no mu rubanza akaba yarabihakanye.

Niyitanga Theoneste washinjwaga hamwe na Mugisha gihishira icyaha ni we rukumbi wahawe igihano  cyo gufungwa umwaka n’ igice  ngo kuko yemeye icyaha  mu iburanishwa ku rwego rwa mbere .

Nk’uko  byumvikanye mu isomwa ry’ urubanza, urukiko rwanze isubikagifungo ku bihano byahawe aba banyeshuri  nk’uko byasabwaga n’uruhande rw’ ubwungazi.

Rukaba rutanga impamvu z’uko bigenze bityo nta somo ryaba rihawe abana bangana  ku  makosa ruvuga ko afite  uburemere aba banyeshuri bakoze.

Kuri Mugisha Mubaraka na Niyitanga Theoneste bahishiriye icyaha urukiko rwatangaje ko bahanwa n’ingingo ya 77 mu itegeko numero 398 mu gitabo cy’amategeko ahana, ibahanisha  igifungo kiri hagati y’ imyaka 2 n’itanu.

Uko ari bane nta n’umwe waciwe indishyi z’ibyangijwe. Urukiko rwabategetse kuriha amagarama y’urubanza ibihumbi 50 300 mi gihe cy’iminsi 8 uhereye igihe urubanza rwasomewe.

Ubwo batabwaga muri yombi na polisi y’igihugu bari batandatu babiri muri bo bakaba bararekuwe  kuko imyaka bari bafite itabemereraga kugezwa imbere y’ubutabera.

Umucamanza Mukansanga Bernadette waciye uru rubanza akaba yatangaje ko amakuru bayatanze ubwo bari mu bugenzacyaha.

Ishuri rya Byimana ryahiye inshuro eshatu mu gihe  cy’amezi abiri tariki 23 Mata na 20 Gicurasi  hongera gushya tariki 2 Kamena 2013.

Zimwe mu mpamvu zatanzwe mu rubanza na Mahirwe wahamwe n’icyaha ngo akaba yarashakaga kwerekana ko ku ishuri hari imibereho mibi n’umutekano mucye.

Elysee MUHIZI
UM– USEKE.RW/Muhanga

0 Comment

  • ubwo se hejuru y’amabi bakoze n’ako gahano bahawe.Asyi we

    • Erega n’abana !!! Njye nabonaga bose bagomba kujya mu kigo ngororamuco. Ababyeyi babo nibihangane.

      • Nukoye Umwana utwika aba ari Umwana enplus 3 umwana udaterwa ubwoba n’inshuro yambere akongera 2 3 aha inda zirabyara .

    • Nanjye sinishimiye ako gahano babahaye! Rwose nanjye ndumva navuga ngo asyi!!!!

  • Nyamara igihugu kidakubita imbwa cyorora imisega…ni ukuri bagomba guhanwa by’intangarugero…harya ubwo nta bafunzwe bazira ko muri Jenoside bakoze amahano…gutwika ishuri gatatu kose…ababyeyi bahombye…
    Ibi ni ugushyikira ikibi…mutubwire imyaka bafite…ubundi urengeje 12 aba ashobora gufata icyemezo atanabwiye ababyeyi…yego guca inkoni izamba nibyo…ariko no kudahana abana bituma baba amadebe…

  • uwabampa nkabahana

  • mworora abantu nkaba kabisa miliyoni 700 zipfe ubusa mubahane nko kuvuga ngo cira aha tumukubite oyaaaaaaaaaa uwo ni umuco mubi wo kudahana bari bakwiye hagati y’imyaka 10-15 nibura bakazavamo bakosotse. amaherezo ibitabi abana bikigihe banwa birarikora?

  • Ubwose ababyeyi b’abana bangirijwe ibikoresho bongera babigura ubu nta nicyo bavuzweho koko nibihangane kuko ziriya nkozizibibi nazo si ababyeyi babo bazitumye.!babyeyi dukaze amasengesho dusengera abana Imana yaraturagije.izatugirira neza pe.

  • inama nagira urubyiruko nuko mwakwirinda ibigare. kandi wasanga ababyeyi babo bana batishoboye? icyo nicyo kibabaza.

    • Iririre sha!
      Unanirwe kuvuga ko wenda ari abava mu miryango yihagazeho ngo ababyeyi babo ntibishoboye? Cyangwa ntiwigeze usoma impamvu bavuze batwikaga ishuri ko ngo kwari ukugira ngo berekane ko ishuri ridatenye noneho ababyeyi babo bangaga kubimura muri kiriya kigo babashakire ahandi? Ngofero se washobora biriya ni uwahe ko hariho n`ababyeyi bataba bazi ko ibyo byo guhindurira abana amashuri bishoboka. Ese ubundi ahubwo ugira ngo iyo baba aba nyarucari ababyeyi babao ntibaba baravuzwe, cg se umwirondoro wuzuye wa bariya bana? I mean aho bakomoka, ababyeyi, etc. Hari ibyo wumvise se?

      Njye singaya igihano bahawe kuko buriya n`iyo bafungwa amaezi atandatu ari abo gukosoka baba bamaze gukosoka.Ariko na none nk`abana njye mbona byari kuba byiza bajyanywe nko ku Iwawa bakigishwa imirimo y`amaboko n`ibindi maze bakarushaho gusobanukirwa n`ubuzima dore ko bashobora kuba abarabyirutse bibera mu bipangu, bamena umureti bakongezwa undi.Gusa nyuma y`igifungo bakwiye kuzakurikiranwa hakajya hagenzurwa ko bavuye ibuzimu bakajya ibuntu.

      • Nanjye ndahamya ko ari abo mumiryango y’abakomeye ndetse biragaragara ko harimo Ruswa ihambaye! nako reka ndekere aho ub base bagiye kunshakisha!

  • cg harI uwabatumye (observer et verfier TB?

  • Aba n’ubwo bitwa abana ntamwana ukora ikosa nk’iri ngiri abantu bitwa ngo bariga bafite iwabo bakomeye ndavuga bishoboye bakarushwa ubwenge na ba mayibobo, ese ubwo abo babyeyi bo babona barareze? Njye numva n’ababyeyi b’ababa bana bagira uruhare mugusana ibyangijwe, bityo bazamenya no kurere barumuna b’ibyo byohe ngo ni abana

  • Iyo babakatira ibiboko 100 kuri buri muntu imere ya bagenzi babo
    nuko bakabarekura.

  • Ibi s’ibihano bigenewe abo bakoze ayo mabi.”n’abacriminels” babi cyane ahubwo!abo barekuwe se bo ubwo birangiriye aho?ubwo se tukaba tubamariye iki koko!
    Aho ibi ntibyaba bica amarenga ko urubyiruko ruri kuducika niba abana bashobora kugira imyitwarire mibi nkiyi!dusubire mu ndangagaciro nyarwanda ababyeyi bahe umwanya uhagije abana kuko nitutareba nabi ntaho tuganisha ejo hazaza
    Kuraba nkaba mbona hakwiriye kugororwa kandi cyane

  • Iyi nkuru yari ikwiye kwigisha urubyiruko cyane cyane naho uvuga ngo ababyeyi barareze yikosore kuko ndemeza nta shidikanya ko ibyo aba bana bakoze batabyigishijwe n`ababyeyi babo kuko urera umwana uko ushoboye akanga akarumba.

  • Rwose sinanga abana.Sinari no muri urwo rubanza ngo numve imyiregurire yabo.Ariko iyo numvise impamvu urukiko rwashingiyeho ruhana izo nkozi z’ikibi, nsanga harimo amaranga mutima mabi cyane. Abo bana, ni babi ntakintu na gito igihugu kibategerejeho. Kubafunga igihe gito ntacyo bimaze, kuko n’ubwo bazava muri gereza ntacyo bazakorera umuryango nyarwanda kugirango bishyure ibyo bangije. Miliyoni 700 ni nyinshi ku myaka bafite. Gutekereza kiriya gikorwa bakiri bato kuriya, nibarekurwa noneho bazamara abantu. ni uko njye mbibona, si urwango mbafitiye, nta nubwo mbazi.

  • Aba bana biragaragara ko ari abana babategetsi koko.Naho ubundi bari kuba bahawe igihano gikomeye kingana nibyo bakoze.Ariko nkumwana batwikiye ibikoresho, iwabo batifashije babanza kugurisha ihene cyangwa inka ngo ajye kwiga uzi ibibazo afite?Ni babakatire byibura imyaka 5.Izo ninkozi z’ibibi zirenze.Niba bahaze hari abandi badahaze.

  • Reba mbabwire. Waruziko mubihugu byacu bikennye ariho tuba tudohora kubintu byose kandi biba bifite ingaruka kubuzima bw’igihugu? Nko muri US umwana w’imyaka 12 ashobora nogukatirwa urupfu!! Ariko twebwe ngo ni abana batazi icyo bakora reka reka bakabafata bajeyi..ngo ciraha mama. Ibyo mumenye ko muriho mwica igihugu. Ndababwiza ukuri abo si abana n’ingegera mbi.Kudakubita imbwa byorora imisega. Abo si abantu ndetse na societe nyarwanda ntacyo bayimarira. Abo ni abicanyi babi!!! Ngo kubajyana mukigo ngorora muco nibindi numvise bivugwa nabambanjirije. Ntimuzi ibyo muvuga. Jye mbona bibaye ngombwa nisasu baba bakwiye kuribakubita. Atuuuu…urabona abobana igihugu cyaterwa bakakitwanira kweli? Ahubwo nibyo twubatse bariho barabisenya. Uziko mumyaka barimo ariyo myaka twebwe twagiye mugisilikare kubohora igihugu? Mumbabarire kuko mvuganye uburakari bwinshi. Murakoze.

  • bjr.ntimugace imanza zitababarira,kuko nuwishe umuntu yarafunguwe.ntanumwe washyigikira ibyobakoze bariya banana,ariko ibaze ngo ese aruwonabyaye,cg musazawawe bamwice?ibaze mubuzima busanzwe bwawe niba ntacyaha ukora kirenze gutwika kd ukaba utarafatwa. twige kwijyenzura mbereyoguca imanza.

    • Wikabya ngo utwereke ko uri umunyempuhwe wa 1! ntawakwifuza kwica ndetse no kubafunga si ngombwa cyane kubigisha nibyo bya mbere, nyine leta nikomeze yitange ifashe abangirijwe na bariya bana ubundi babasubize mu ishuri. erega ni abatware

  • Nubwo mubasabira gufungwa jyewe mbona ko aba bana bafite ikibazo kuko niba batanywa ibiyobya bwenge biratangaje ntamwana wabona inzu zikongoka ziriya ncuro zose ngo yekugira ubwoba mbona bakwiye gukurikiranywa n abaganga kubajyana muri zagereza bazavamo barize izindi ngeso kuko bifuzaga guhindurirwa ibigo nibabajyane Iwawa bakore bige naho kuvugango Ababyeyi babareze nabi ntamubyeyi numwe wifuza ko umwana we yaba ikigoryi ababyeyi mubafashe hasi ahubwo dusenge cyane tugeze muribyabihe bibi Paul yavuze wowe ushaka kumenya adresse yuzuye bariya bana ari abawe wakwifuza ko bagushyira kukarubanda tubabare twese kuko ejo hazaza hateye ubwoba

  • Aba Bana bateye ubwoba,ariko mwekabyara mwe mwivugango bashobora kuba ari abana ba bayobozi. ese wowe harimo uwawe wakifuza ko ujya mutangazamakuru aba babyey bahuye ningorane nukubasengera kandi buri mubyeyi abonereho isomo ntitugaherere muri shuguri zisi ngo tubure umwanya wo kwita kubana bacu tubigisha ,tubaganiriza tugerekeho no kubatoza ijambo ry;IMANA KANDI BYAJYA BIFASHAV ABANA BACU.MURAKOZE

  • ariko abantu muri kuvuga ngo abana bahawe igihe gito mufite ubwenge, nonese kuba umwana atavuze uwatwitse yaciye igihugu umugongo, igihano ahubwo kirakabije kuko hari nabamaze abantu kandi barihanze, kandi bariya bana bangije ibintu gusa, ahubwo njyewe numva bagabanyirizwa kuko bataruhije inkiko, kandi nabo nabacu niba bakoze ikosa nibahabwe igihe gito, byibura amezi atanu. ariko aha mwakabije. njye simbazi ariko baracyari abana kuburyo bwumvikana

Comments are closed.

en_USEnglish