Abakekwaho kujyana abana b’abakobwa mu kabari ka Le Poete bafashwe
Kuri uyu wa gatanu tariki ya 02 Kanama abantu batatu batawe muri yombi bakekwaho gusohokana abakobwa batarageza ku myaka 18 nk’uko itegeko ribigena, abafatiwe mu cyaha bacumbikiwe ku biro bya polisi ikorera i Remera.
Nkuko Senior Supt Mwiseneza Urbain umuvugizi wa polisi mu mujyi wa Kigali yabitangaje, abafashwe bagomba kubera urugero abandi kuko ingamba zo gufata abashora abana b’abakobwa mu businzi ndetse n’ubusambanyi zihari kandi zikomeye.
Akabari kafatiwemo abakekwaho buriya bugizi bwa nabi bwo gushuka abana kari Nyarutarama mu karere ka Gasabo hepfo gato y’icyicaro gikuru cya MTN.
Polisi nyuma y’ibyabaye irashishikariza n’abandi bacuruzi kuba maso byaba ngombwa bakajya babaza ibyangombwa ku bana bagaragara ko baba batujuje imyaka yo kujya mu kabari.
Igihano cyagenewe abantu bose bajyana abana mu tubari nk’uko itegeko ribisobanura ni igifungo guhera mezi atatu kugera kuri atandatu cyangwa gucibwa ihazabu ingana n’amafaranga y’u Rwanda 100 000, ashobora kuzamuka akagera kuri 1 000 000.
Abaturage baturiye akabari le Poete batubwiye ko kujyana abana mu kabari byabaye umuco bagasaba polisi kurikanura.
Polisi y’igihugu irasaba isaba buri wese wabona umwana w’umukobwa yinjira mu kabari guhita abimenyesha ubuyobozi bumwegereye mu rwego rwo kubacungira umutekano no gukumira ababashora mu bikorwa bishobora kwica ejo habo hazaza.
Evence NGIRABATWARE
UM– USEKE.RW